Ufite ubumenyi n’ubuhanga bwose ndetse akazi kawe ugakora neza. Ariko hari uburyo iyo batoranya abajya mu myanya yisumbuye kandi y’ubuyobozi bufata ibyemezo izina ryawe risa n’iryibagirana. Impamvu ishobora kuba itera ibi ni uko hari ikintu cya ngombwa udakora ngo ugere ku kigero uwo ari we wese yarora akabona ko ukwiye ubuyobozi.
Abayobozi mu kazi bazwi nka ‘managers’ ubundi bakenera uruhurirane rw’ubumenyi n’ubuhanga cyane cyane mu mibanire bwiyongera ku bushobozi muri tekiniki n’ubundi buhanga (...)
Home > Umurimo
Umurimo
-
Impamvu nyakuri utazamurwa mu ntera mu kazi
15 July, by Iradukunda Fidele Samson -
Hari ubwo byagukura ku mugati: Amagambo udakwiye na rimwe kubwira umukoresha wawe
19 June, by Iradukunda Fidele SamsonMu kazi no mu mirimo itandukanye, twese uko tungana tuba twifuza kumerana neza n’umukoresha wacu no kumvikana na we. Kugira ngo ibi ubigereho, kugira umurongo ufunguye wo kuganira kandi dukoresha ukuri ni ikintu cya ngombwa cyane. Nyamara muri uku kuganira, ese hari ikintu utagakwiye kuvuga?
Impamvu ni uko hari ijambo ushobora kubwira umukoresha wawe, ubwo bikaba bibaye ubwa nyuma wiswe umukozi we kabone nubwo wenda amasezerano y’akazi kawe yaba yari agifite agaciro, mbese umukoresha wawe (...) -
Mbere yo gusezera ku kazi, dore ibintu ukwiye kubanza gutekerezaho
6 June, by Iradukunda Fidele SamsonBitewe n’uko ikiremwamuntu gikunda kandi iterambere cyagezeho mu mateka kuva mu binyejana bishize ryagiye riva ku mpinduka, benshi mu bakora imirimo runaka usanga kenshi bafite ibitekerezo n’imigambi yo kureka kuyikora bakajya gukora itandukanye na yo. Icyakora benshi bakora amakosa yo gusezera ku kazi batarabanje kunoza imigambi neza rimwe na rimwe bakazabyicuza cyane amazi amaze yararenze inkombe.
Ikibazo cy’ubushomeri si icy’ino aha mu Rwanda gusa, “akazi karabuze” ni imvugo yabaye rusange (...) -
Kuki abakozi badashobora na rimwe kunyurwa ngo bahazwe n’imishahara yabo?
18 May, by Iradukunda Fidele SamsonN’igihe ibyo umuntu ahemberwa gukora nk’akazi cyangwa umushahara byiyongereye ukaba wanikuba kabiri, ubanza biri muri kamere muntu gushaka gukomeza ibirenzeho kandi ko byakwiyongera, n’ejo akongera akifuza ko byiyongera.
Mu mwaka ushize, Samantha yahembwaga umushahara w’asaga $200,000, arasaga miliyoni 200FRW kandi akongeraho inyongera n’uduhimbazamusyi tugera ku $100,000 igihe yakoraga ko kigo cy’imari mu ikompanyi imwe y’umuntu ku giti cye.
Uyu mwari w’imyaka 34 atuye mu mujyi wa New York, aho (...) -
École Francophone de Kayove ishuri ryaje nk’igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Karere ka Rutsiro
18 May, by Iradukunda Fidele Samson“Niba ufite umugambi w’umwaka umwe, uzahinge umuceri, umugambi wawe niba ari uw’imyaka itanu, uzatere ibiti nyamara nuramuka ufite umugambi wumva ari uw’imyaka 100, uzigishe abana ubahe uburezi.” Ni amagambo ya Confiscus, Umushinwa w’icyatwa muri filozofiya uzwi cyane ku bitekerezo bigenderwaho muri iki gihugu cy’igihangange mu bukungu n’ikoranabuhanga kirya isataburenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’icya mbere gikize kurusha ibindi ku isi.
Iyi ni imwe mu mpamvu bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka (...) -
Nkurangire abasore n’inkumi bazagufasha serivisi na porotokole mu birori mu buryo utazibagirwa iteka
11 May, by Iradukunda Fidele SamsonNiba warigeze gutegura ibirori nk’ubukwe cyangwa ibindi nk’igitaramo, urabizi uburyo bigora kumenya uko wakira ababyitabira bagataha banyuzwe na serivisi igomba buri wese mu cyubahiro akwiye mu buryo bukozwe kinyamwuga.
Ni byo waba ufite amafaranga ahagije wariteguye neza uko ushoboye ngo abazakugana mu birori byawe bazatahe bishimye ndetse baticuza umwanya bamaze mu birori byawe ariko si ibintu bizakorohera nuba udafite abantu bakora porotole na serivisi mu buryo bw’umwuga.
Kimwe nanjye (...) -
Jack Ma ’agiye kwigisha muri Kaminuza y’imiyoborere iri mu Rwanda’
28 AprilAfrican Leadership University (ALU) yatangaje ko umuherwe Jack Ma washinze ikigo cy’ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w’umushyitsi kuri iyi kaminuza ikorera i Kigali.
Urubuga rw’iyi kaminuza rusubiramo uwayishinze, Dr Fred Swaniker, avuga ko yishimiye ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato ba Africa bigira kuri iyo kaminuza “ubu bazagira amahirwe yo kwigishwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi”.
Jack Ma – wigeze kuba ari we muntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa – bivugwa ko (...) -
Ibimenyetso 6 byakwereka ko akazi kawe kari mu kaga ndetse ko isaha n’isaha wakabura
16 April“Akazi k’ubu kabonwa n’uwo zereye.” Ni amwe mu magambo agize indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin yitwa “Wimfatanya n’Akazi” izwi cyane nka “Nta Jet’Aime Inzara Igutema Amara”. Izi bavuga se zera uzi izo ari zo? Ni inzuzi. Si benshi mu rubyiruko rw’ubu baheruka kubona inzuzi!!! Ni nk’uko benshi mu rubyiruko rw’ubu na none akazi bakabarirwa. Karabuze!!!
Inzuzi rero kera zeraga mu gihe cyo kuragura. Umupfumu yarazizunguzaga agatera hejuru maze zagwa zisa umweru ukamenya ko umugeni wagiye (...) -
Adidas ivuga ko ikirango cya Black Lives Matter kibangamiye icyayo cy’imirongo itatu
29 March, by EditorAdidas yasabye, US Trademark Office, ibiro bya Amerika bishinzwe ibirango by’ubucuruzi kwanga ubusabe bw’ikirango cya Black Lives Matter (BLM) kuko kirimo imirongo itatu ibangikanye.
Adidas, uruganda runini rw’imyambaro ya siporo, ivuga ko icyo kirango cy’ikigo Black Lives Matter Global Network Foundation gishobora guteza kwibeshya ku kirango cyayo cyamamaye cy’imirongo itatu ibangikanye.
Adidas yongeraho ko imaze imyaka irenga 70 ikoresha iyo logo yayo.
Black Lives Matter Global Network (...) -
Jack Ma washinze Alibaba yabonetse nyuma y’igihe kinini atagaragara
27 March, by EditorJack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.
Uyu mugabo w’imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw’Ubushinwa mu 2020.
Jack Ma ni we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga.
Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka (...)