École Francophone de Kayove ishuri ryaje nk’igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Karere ka Rutsiro

“Niba ufite umugambi w’umwaka umwe, uzahinge umuceri, umugambi wawe niba ari uw’imyaka itanu, uzatere ibiti nyamara nuramuka ufite umugambi wumva ari uw’imyaka 100, uzigishe abana ubahe uburezi.” Ni amagambo ya Confiscus, Umushinwa w’icyatwa muri filozofiya uzwi cyane ku bitekerezo bigenderwaho muri iki gihugu cy’igihangange mu bukungu n’ikoranabuhanga kirya isataburenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’icya mbere gikize kurusha ibindi ku isi.

Iyi ni imwe mu mpamvu bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rutsiro bari bahangayikishijwe n’ireme uburezi buhabwa abana babo cyane cyane barebye kure ejo hazaza nko mu myaka 100 iri imbere, mu kwikiriza intero ya Confiscus bemeraga bakajyana abana babo mu mashuri ya kure y’aka karere nko mu karere ka Rubavu, Musanze n’ahandi. Rimwe na rimwe banarekaga akazi ngo bajye kuba hafi y’aho abana babo bakwiga babari hafi.

Si ibintu byari byoroshye kugeza ubwo hashingwaga École Francophone de Kayove (EFK) ifite icyicaro ahazwi nk’i Kayove mu murenge wa Ruhango w’Akarere ka Rutsiro.

Mu karere kabarirwa mu tw’icyaro ariko gakungahaye ku buhinzi bw’ibihingwa ngangurabukungu nk’ikawa n’icyayi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu na Pariki ya Gishwati-Mukura, ababyeyi bo muri aka karere bari bakeneye ishuri rijyanye n’icyerekezo cy’uburezi bugezweho mu isi yabaye umudugudu kubera iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Bene iyi si y’ubu umuturage uyivukiyeho ntaba akiri gusa uw’igihugu yavutsemo nk’u Rwanda ahubwo yisanga ari uw’isi muri rusange bisaba ko ayibamo ayigenda adacecetse cyangwa ngo abure kwisanga mu bandi ahubwo adidubuza indimi mpuzamahanga maze agacura mu nganda, agacuranga aririmba ibyo bumva cyangwa akanacuruza adaca amarenga, byanarenga abaye ikirenga akayobora abandi.

Ni ho École Francophone de Kayove izira nk’igisubizo rero kuko yaje ari nk’igicumbi umwana ahahiramo ubumenyi n’ubuhanga mu ndimi mpuzamahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.

Ishuri ritanga uburezi ku rwego mpuzamahanga abana bakavuga Igifaransa biteye ishema

Nk’uko Umuyobozi wa École Francophone de Kayove, madamu Niyigena Sylvie yabibwiye Rwandamagazine.com, ni byinshi bigira École Francophone de Kayove ishuri ry’umwihariko.

Kimwe mu biza imbere ni uko iri shuri ritanga uburezi mu ndimi mpuzamahanga nk’Icyongereza ururimi amasomo yigirwamo rukanakorwamo ibizamini bya leta n’Igifaransa nk’urundi rurimi mpuzamahanga ruri mu zikoreshwa n’ubutegetsi mu Rwanda kandi ruvugwa henshi ku isi umuntu uvukiye muri Afurika yisanga byanga bikunze akeneye ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga iyo amaze gukura.

Iri shuri rimaze umwaka umwe rifunguye imiryango kuko ryatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 ritangirana abarezi bane bakomoka mu bihugu by’amahanga birimo Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ni ishuri rifite imyaka 3 ibanza y’ikiburamwaka (N1, N2, N3) ndetse n’imyaka 3 y’amashuri abanza (P1, P2, na P3) rikaba rifite intego yo kutarenza abana 25 mu cyumba kimwe cy’ishuri mu rwego rwo kwirinda ubucucike bwugarije amashuri yo mu Rwanda no gufasha abarezi kubasha kwita kuri buri munyeshuri bigisha batabangamiwe n’ubwinshi bukabije bwabo.

Niyigena Sylvie , umuyobozi w’iki kigo

Ubucucike mu ishuri ni ikintu kitabarizwa muri École Francophone de Kayove

Baraberwa kandi banyuze amaso

Uretse Abanyarwanda, iri shuri rinafite abarezi bava mu bihungu by’amahanga

Niyigena asobanura ko ubwo bakiraga abanyeshuri baje bavuye mu yandi mashuri, basanze bari inyuma ku muvuduko muto by’umwihariko mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza byatumye biha gahunda yo kwiga isaha imwe mbere y’abandi ndetse n’indi nyuma y’abandi kugira ngo bageze abana ku muvuduko babifuzaho.

Ati “Byadusabye ko dukoresha ingufu nyinshi ndetse twongera amasaha kugira ngo abana bavuye ku yandi mashuri bajye ku muvuduko ungana n’uwo uburezi bwo mu ishuri rigenderaho.”

Ababyeyi bati “EFK yaziye igihe iturinda kwimuka!”

Nyinawumuntu Jeannette ni umubyeyi ufite umwana we wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri kuri École Francophone de Kayove. Atuye ahitwa ku Gakeri, ni mu Murenge wa Mushonyi w’Akarere ka Rutsiiro .Asanzwe ari umurezi mu rindi shuri. Avuga ko atatindiganije kujya kwandikisha umwana we muri EFK kuko yari yizeye ireme ry’uburezi umwana we azahavana.

Ibi bituma yemera umwana we akarenga ibigo bitatu by’amashuri ngo abone uko agera kuri EFK kandi ngo aho bigeze yishimira cyane icyemezo yafashe cyo kurimujyanaho kuko ngo iri shuri iyo ritaza, yakabaye yaranimutse akajyana umwana we kwiga ahandi hari ishuri ryatanga uburezi bufite ireme nk’uko EFK ibigenza.

Nyinawumuntu agira ati “Umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri kuri EFK mu Cyongereza n’Igifaransa aba arusha kure abiga mu wa gatatu mu mashuri asanzwe.” Nyinawumuntu avuga ibi nk’uwagize uburezi umwuga we.

Nyinawumuntu Jeannette, umubyeyi ufite umwana we wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri kuri École Francophone de Kayove

Barasaba ko hongerwaho indi myaka gusa n’ubundi imihigo irakomeje!

Nyinawumuntu Jeannette urerera kuri iri shuri asaba ko ubuyobozi bw’iri shuri bwakora ibishoboka bukongera imyaka y’amashuri kugira ngo abiga mu myaka iri shuri ridafite na bo basogongere ku ntango y’uburezi bufite ireme buri mubyeyi yakwifuriza ndetse agaha umwana we nk’umurage uruta indi muri iki kinyejana cyitwa icy’umuvuduko.

Nyuma yo gutangira mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, intego y’iri shuri ni ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme ariko bakarenga umurenge wa Ruhango kuko benshi mu baryigamo ari ho baturuka maze bakagera no mu yindi mirenge yegereye ahitwa i Kayove aho ishuri riherereye.

Mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzatangira muri Nzeri 2023, EFK irateganya kongera umubare w’imodoka (school buses) iri shuri rikoresha mu gutwara rivana abana aho baturuka rikabageza ndetse zikanabacyura nk’uko madamu Gloria Nadine Mugwaneza, umwe mu bashinze iri shuri yabitubwiye.

Nadine Mugwaneza agira ati: “Mu rwego rwo kugeza uburezi kuri bose kandi batavunitse, ubu turifuza gufasha abana baturuka i Congo-Nil [ni mu murenge wa Gihango unaherereyemo ibiro by’Akarere ka Rutsiro], abaturuka mu Bitenga, mu murenge wa Murunda, uwa Boneza, Kigeyo utibagiwe n’uwa Kivumu.”

Ni mu gihe abiga kuri iri shuri bava mu mirenge ya Boneza, Mushonyi, Musasa, Murunda na Kigeyo batari benshi nk’uko Niyigena Sylvie uriyobora yabitubwiye.

Turanarya ngo dukure mu bumenyi bigendanye n’ubwenge n’igihagararo

Ibiciro byo kuri iri shuri na byo ngo bijyanye n’aho isoko rigeze ariko ni bito ugereranije n’ireme ry’uburezi umwana ahakura

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwahawe ababyeyi ruvuga ku bikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi yasabwaga gutangirana aza kuri iri shuri, amafaranga y’ishuri ku gihembwe ni 50.000FRW ku gihembwe haba ku banyeshuri bo mu kiburamwaka (maternelle) ndetse n’abo mu yabanza hakiyongeraho 26.500FRW y’ifunguro rya saa sita.

Directrice Niyigena Sylvie agira ati: “Turashishikariza ababyeyi kuzana abana babo ari benshi tukabaha uburezi bufite ireme.”

Bishimye, mu myambaro ya siporo ngo bazayikurane nk’umuco ibafashe gusigasira amagara

Wababonye ariko?

Ingendoshuri abana bazikora bakiri bato ngo birebere n’amaso yabo bimwe mu byo bigishwa. Aha bari basuye Pariki ya Gishwati-Mukura

Amatsiko yari yose ubwo abana bo muri EFK basuraga Pariki ya Gishwati-Mukura

Hamwe n’abarezi, ni uko bishimira kujya mu mahema ba mukerarugendo bashobora kuraramo iyo basuye pariki

Abarezi bo kuri EFK biteguye kwakirana yombi umwana wawe cyangwa uwo muziranye bakamuha uburezi bukwiranye n’ibihe tugezemo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Niyigena Theoneste

    Iki kigo gifite icyerekezo rwose biragaragara kbs
    Bafite nimpuzangano nziza bakomerezaho

    - 18/05/2023 - 14:21
  • NDAGIJIMANA Bosco

    Mwiriwe neza,mwadufasha detail (mu camake) ibisabwa mugihe uje gutangiza umwana bwa mbere,ese umwana yoshyura angahe?hakenerwa ibiki?,nibindi

    - 18/05/2023 - 22:29
  • NIYONZIMA JEAN BAPTISTE

    Murakoze cyane
    Umwana uje gutangira bwambere yishura ibihumbi bitanu byo kwiyandikisha
    Akishura amafaranga y’imyambaro y’ishuri, amafaranga y’ishuri,indangamanota yumwaka yarangijemo,agahabwa ibizamini kugirango tumenye uko ahagaze, kdi mbere y’uko umwaka utangira abashya baza kwiga kugirango babe bamenyera

    - 19/05/2023 - 07:03
  • Gloria Nadine MUGWANEZA

    Niyigena Theoneste na Ndagijimana Bosco murakoze, kukijyanye nibisabwa kugira ngo umwana abashe kwiga kuri iki kigo cy’ishuri, wakwegera ubuyobozi bw’ishuri aho riherereye mu KARERE KA RUTSIRO, UMURENGE WA RUHANGO mu KAGARI KA NYAKARERA, Ahitwa i KAYOVE, ugahabwa BABYEYI ibigaragaza byose, cyangwa ugahamagara Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri kuri nimero ikurikira:0788858233. Ndabashimiye.

    - 19/05/2023 - 13:00
  • Eustache

    Ishuri nka rino ryari rikenewe cyane I Kayove, rije rikenewe.

    - 24/05/2023 - 14:19
Tanga Igitekerezo