Mbere yo gusezera ku kazi, dore ibintu ukwiye kubanza gutekerezaho

Bitewe n’uko ikiremwamuntu gikunda kandi iterambere cyagezeho mu mateka kuva mu binyejana bishize ryagiye riva ku mpinduka, benshi mu bakora imirimo runaka usanga kenshi bafite ibitekerezo n’imigambi yo kureka kuyikora bakajya gukora itandukanye na yo. Icyakora benshi bakora amakosa yo gusezera ku kazi batarabanje kunoza imigambi neza rimwe na rimwe bakazabyicuza cyane amazi amaze yararenze inkombe.

Ikibazo cy’ubushomeri si icy’ino aha mu Rwanda gusa, “akazi karabuze” ni imvugo yabaye rusange by’umwihariko mu rubyiruko ndetse n’abandi bakuze bari mu myaka yo gukora.

Ibi ariko ntibibuza abafite akazi guhora iteka batekereza kuba bagahindura bakajya gukora akandi ku bw’impamvu mbere na mbere yo gushaka guhindura imimerere na ya kamere muntu yo gukunda impinduka kumwe akanyoni katagurutse katamenye iyo bweze.

Ubundi biterwa n’uko ibyo bagenerwa mu kazi bakora bitabanyuze, kuba inshingano zariyongereye ugereranije n’igihe yahererwaga akazi none umushahara ahembwa ukaba utakibasha guhaza ibyo bakenera bya buri munsi no gutera imbere mu bukungu.

Hari abiyemeza kandi gusezera akazi kubera abakoresha babafata nabi, babasuzugura cyangwa se ari ukugira ngo bajye gukora imirimo y’inzozi zabo batabasha gukora kuko bafite ako kazi kandi bayikunda.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga El Crema, turakugezaho inama ku bintu ukwiye gutekerezaho mbere yo gusezera ku kazi kawe ngo hato utazasezera uhutiyeho cyangwa unihenuye nabi ejo ukazaba uririra mu myotsi.

Banza utekereze ku bumenyi bwa ngombwa ukeneye

Kenshi mu kazi uhemberwa ku kwezi cyangwa no ku munsi, hari ubwo uba ufite ibya ngombwa bigenwa n’umukoresha wawe mu kazi ku buryo wowe icyo usabwa ari ukuza ugakora ibyo wasezeranye gukora ubundi ukitahira mu gihe ibindi bikorwa n’abandi babishinzwe.

Mbere yo gusezera ku kazi kawe rero ukwiye kubanza gushaka ukibikaho ubumenyi uzakenera mu kandi ushaka cyangwa uteganya gukora. Hari ubwo ubwo bumenyi bwaba ari ubwo mu kazi ukora ubu cyangwa bikaba bigusaba kubanza kubwiga.

Niba bigusaba kujya kubwiga mu mpera z’icyumweru, cyangwa nyuma y’amasaha y’akazi, wabikora ukamenya ko ubwo bumenyi ari bwo buzakugoboka igihe uzaba utakiri muri ako kazi.

Menya impano zawe n’icyo ukunda gukora kurusha ibindi

Niba utaramenya neza icyo ukunda gukora kurusha ibindi (passion), aya ni amahirwe kandi ni cyo gihe ngo wigenzure umenye neza icyo ushobora gukora kurusha ibindi kandi unishimira gukora kurusha ibindi. Ibi bizagufasha kumenya neza icyerekezo n’inzira uzafata nyuma yo gusezera ku kazi wakoraga ubwo.

Bitewe no kuba mu bihugu ubukungu butateye imbere, usanga benshi bakora ibintu badakunda, bipfa kuba byinjiza agafaranga gusa, aha rero kugira ngo umenye icyo waba ukunda cyangwa washobora kurusha ibindi, ni ngombwa kwigenzura ukamenya ikintu ukora unezerewe kurusha ibindi, cya kintu gishobora kukuraza amajoro.

Aha uzasabwa kugishakaho ubumenyi, hanyuma nugikora, uzamenya niba wagikunda ariko na none niba wagikora kikanakubyarira umusaruro n’inyungu zagufasha kubaho kandi neza kurusha uko wari umeze mu kazi kawe ka none.

Tangira kubaho nk’udafite aho ukura winjiza amafaranga

Ibi bigufasha gutekereza cyane no kuba wahanga udushya twagufasha kubaho igihe uvuye mu kazi wakoraga. Ibi ubitekereza kenshi igihe ubona akazi ukora kakubuza amahoro ndetse nta ko utagira ariko ukabona iterambere ryaranze.

Ibi kandi byiyongeraho gutekereza ukareba kure ejo hazaza kuko ibintu byose biriho byabanje kubaho ari ibitekerezo hanyuma biza kuba ibikorwa nyuma. Kurota nta cyo bitwara, icya ngombwa ni ukurota maze ugatera intambwe ugakora ku nzozi zawe.

Soma ibitabo byanditswe ku cyo ushaka kuzakora nyuma yo gusezera akazi

Baca umugani ngo ‘ujya mu ishyamba utazi ukahaca inkoni utazi’, bivuze ko ari ngombwa ko wabanza ukamenya amakuru ku byo ushaka gukora nyuma yo gusezera ku mirimo ukora ubu. Gusoma ibitabo byanditswe ku kazi ushaka gukora ni kimwe mu bintu byatsa ikibatsi muri wowe kandi bikagufasha kumenya amakuru y’ingenzi yerekeye akazi wifuza gukora.

Uko usoma ibitabo, biguha ubumenyi bwisumbuye ku bwa benshi badakunda gusoma by’umwihariko mu bihugu nk’ibyacu bya Afurika aho ngo “iyo ushaka guhisha Umunyafurika umuhisha mu bitabo.” Ibi binagufasha kuba wakora itandukaniro ugeze mu kazi gashya.

Aha kandi ukwiye gukora ubushakashatsi ukanabaza abasanzwe bakora akazi wifuza gukora ukakamenyaho amakuru akwiriye, ukamenya ingorane zikabamo hato utazasezera ako ukora ubu ukisanga wabaye nk’umwe ubona isha itamba agata urwo yari yambaye.

Na none ukwiye kwitondera ibitekerezo n’inama zose ugirwa kuko hari ubwo byaza biguca intege cyangwa bikoshya ugasanga birakuroshye. Shakira inama ku banyamwuga cyane cyane abazobereye kurusha abandi mu byo ushaka gukora nyuma yo gusezera akazi kawe.

Reka gutekereza wibanda ku bizagenda nabi utere intambwe

Nutekereza ku bibi n’ibishobora kugenda nabi igihe waba uretse akazi ukora ubu, nta kabuza ibibi bizakomeza kukuza mu ntekerezo. Ukwiye kwita ku byiza kandi ukizera ko bizagenda neza ukamenya ko ukwiye kwiyemeza no gushira ubwoba.

Niba waramaze gutekereza neza ukiga neza ku cyo uzakora wamaze gusezera akazi, ntukwiye kubitinza no guhora ubisubika. Abantu benshi bageze ku bintu bikomeye byabagiriye akamaro ndetse bikakagirira benshi bandi, byavuye ku kwiyemeza no gukora ibyo benshi babonaga bisa n’ibidashoboka bagafata ‘risks’.

Gena kandi ushyireho umunsi uzashyikiriza umukoresha wawe ibaruwa isezera ku kazi hanyuma nigera, ushire amanga ugende uyimuhe. Uzamenye neza ko bitazakorohera cyane cyane igihe uzasezera akazi wakoraga ugiye kwikorera.

Ntuzatangira ufite ibyangombwa bikenewe byose, uzagenda utera intambwe buhoro buhoro uko ugenda ukora. Kandi niba wumva utiteguye kwitanga no kwemera kwihanganira imvune zikubye kenshi izo wagiraga ukorera abandi, icyiza ni uko waba uretse gusezera akazi kawe uyu munsi.

Siga umurage n’icyo uzibukirwaho

Igihe ukora akazi ukorera abandi, ukwiye gukora nk’uwikorera ukitanga ndetse ukanigomwa ariko ugakora ku buryo bizagorana kubona undi ugusimbura agakwirwa mu mwanya wicaragamo.

Ukwiye gukorana umwete ku buryo ba nyir’ikigo ukorera bizabagora kwemera kukureka ngo ugende. Kora akazi kawe neza uko ushoboye kose ku buryo uzasiga izina ryawe aho hantu bakajya bavuga ngo “ahano hahoze umukozi.” Ibi bijyana no kugira no guhanga udushya ndetse no kugira umwihariko wawe mu kazi.

Mbere yo gusezera akazi kawe, ntukwiye kuba uri wa mukozi usezera ahubwo bari bategereje ko igihe cy’amasezerano yawe kirangira ngo babe ari bo bakwihera ibaruwa igusezerera kuko nta cyo wongeraga gikomeye ku musaruro w’abo ukorera abandi batakora ngo bakurushe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo