Impamvu nyakuri utazamurwa mu ntera mu kazi

Ufite ubumenyi n’ubuhanga bwose ndetse akazi kawe ugakora neza. Ariko hari uburyo iyo batoranya abajya mu myanya yisumbuye kandi y’ubuyobozi bufata ibyemezo izina ryawe risa n’iryibagirana. Impamvu ishobora kuba itera ibi ni uko hari ikintu cya ngombwa udakora ngo ugere ku kigero uwo ari we wese yarora akabona ko ukwiye ubuyobozi.

Abayobozi mu kazi bazwi nka ‘managers’ ubundi bakenera uruhurirane rw’ubumenyi n’ubuhanga cyane cyane mu mibanire bwiyongera ku bushobozi muri tekiniki n’ubundi buhanga bwihariye mu mirimo bakora.

Rero niba ushaka kujya mbere ngo uzamuke hejuru mu buyobozi, uzakenera gutekereza uko wagenza ngo uzamure urwego rwawe rw’uburyo uganira n’uburyo ubana n’abo mukorana, ku buryo buri wese yabona ko wifitemo ububasha bwo kuyobora abandi.

Ukwiye gutangira usabana bihoraho n’abantu bakorana nawe, kandi ukamenya kubera imfura unubaha bamwe bakuri mu nsi ku kazi nk’uko ubigenzereza abari hejuru yawe ndetse ahubwo ukabitwaraho neza nk’uko witwara kuri sobuja.

Nububaha nta buryarya kandi ukamenya gushimira buri kintu bagukoreye uko cyaba gito kose, bizakugaragaza nk’umuntu warezwe kandi bikongerere icyubahiro ndetse ukwiye kuba mukuru mu bandi kabone nubwo bakurusha imyaka y’ubukure.

Aha ariko ugomba kumenya ‘ikiguhatse’; abakoresha bawe ukamenya ko ari ba ‘shobuja’ nyine wabubaha ukabikora ubishyira mu bikorwa bijyana n’inshingano zawe. Abagukuriye bakenera iteka amakuru n’imibare biva mu kazi kawe, bakwiye iteka kuba bazi icyo ukora n’icyo uhugiyeho, bakaba bazi ibyo wagezeho, imbogamizi ndetse n’ibibazo waba witeze ko biza mu kazi mu gihe kiri imbere ntihazagire byinshi bibatungura bikaza nk’urwitwazo utamenyekanishije mbere..

Ukwiye kugera mu nama uzindutse ukaba ari ko umenyana n’abandi bayitabiriye uko bagenda bahagera. Ntukwiye kuganiriza wiyerurutsa abo uhasanze utazi, niba bakubwiye byose biberekeyeho nawe ukwiye kubabwira amakuru yose akwerekeye kugira ngo bakumenye nk’umuntu. Aha ni igihe wisanze mu nama hamwe n’abo mudakorana ariko mukora bimwe cyangwa bifite aho bihuriye n’umwuga wawe.

Menya kandi wibuke amasabukuru y’abantu, amazina y’abo bashakanye n’ay’abana babo. Birashimisha iyo usa n’aho ubibuka bitakugoye.

Niba hari uwo uzi wazamuwe mu ntera, cyangwa wakoze ubukwe, ntugatindiganye cyangwa ngo wibagirwe kumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe ‘congratulations’ ndetse n’ubutumwa bumufata mu mugongo, condolences’ igihe ahuye n’ibyago nk’ibyo kubura uwe. Abantu bibuka ineza nk’izo iteka.

Iyi minsi, za imeyili, ubutumwa bugufi busanzwe n’ubwo kuri za WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga usanga ari byo twibandaho tuganira n’abo dukorana, ariko guhura amaso ku maso mukaganira murorana, guhamagara umuntu kuri telefoni cyangwa murebana (video chat) biba byiza cyane kuko bituma mwiyumvanamo mukanakorana nk’abantu kurushaho.

Mu kuganira ukwiye gukoresha ururimi rwumvikana neza igihe wandika kandi ukubaka umubano ukora uko ushoboye ngo uwo wandikira amenye ko ibyo wandika ari iby’ingenzi.

Koresha indamukanyo zoroheje utangira kandi unasoza kandi wirinde kohereza ‘forward’ ubutumwa bwinshi bikabije buva ku bandi.

Gira ikinyabupfura kandi wisegure niba ari ngombwa ko uba uhagaritse ikiganiro, usubika inama cyangwa ugaca mu ijambo umuntu avuga.

Birakwiye ko wita kandi ugakurikiza ihame ry’imyambarire ry’ikigo ukorera ‘dress code’, ariko wongereho 5%. Ibi bizatuma mu bandi ugaragara. Iga kandi wimenyereze guseka ubikuye ku mutima bitari kumwe umuntu asekana imbereka kandi witoze kuganira ukoresheje amaso yawe uganire n’umuntu umureba mu maso ‘eye contact’.

Igirire icyizere kandi mu gihe ujya impaka ntujye iza ngo turwane ahubwo ujye wubaha ibitekerezo by’abandi utigira nk’ushaka kwerekana ko uzi byose ukwe kandi utava ku izima unahisha ko hari ibyo utazi kuko ntiwamenya byose.

Ni byiza cyane kumenya gutega amatwi abo mukorana bose, ukabagaragariza ko witaye ku byo bavuga wikiriza cyangwa ukoresheje ibice by’umubiri ndetse n’ibimenyetso byo mu isura bigaragaza ko wakira ibitekerezo byabo. Ereka abantu indangagaciro zawe ukoresheje ibibazo ubaza aho gukoresha amagambo uvuga ngo ugaragare nk’ufite icyo yavuga kuri buri kivuzwe cyose.

Nta we utagorwa no kubura icyo yavuga igihe cyose yisanze agomba kugira icyo aganira n’umuntu ufite uko ari ingenzi mu kazi n’umwuga bye. Rero iteka ujye uba ufite igisa n’ikiganiro cyangwa inyandiko ‘y’iminota 20’ ‘presentation’ iteguye, nta wamenya, yagufasha aho kurya indimi ku byo ukora!

Mu by’ukuri, buri kiganiro ukorera ku kazi ukwiye kugitegurana umutimanama. Ibi bituma ugakora neza kandi ukagera ku cyo wifuza igihe ushaka amakuru cyangwa ubufasha runaka.

Mbere y’uko bitinda, uzabona ko hari abantu bashishikajwe nawe ubwawe. Ibyo ukora n’uburyo ubikoramo, hanyuma utegereze, igihe cyawe kizagera uzamurwe mu ntera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo