Nkurangire abasore n’inkumi bazagufasha serivisi na porotokole mu birori mu buryo utazibagirwa iteka

Niba warigeze gutegura ibirori nk’ubukwe cyangwa ibindi nk’igitaramo, urabizi uburyo bigora kumenya uko wakira ababyitabira bagataha banyuzwe na serivisi igomba buri wese mu cyubahiro akwiye mu buryo bukozwe kinyamwuga.

Ni byo waba ufite amafaranga ahagije wariteguye neza uko ushoboye ngo abazakugana mu birori byawe bazatahe bishimye ndetse baticuza umwanya bamaze mu birori byawe ariko si ibintu bizakorohera nuba udafite abantu bakora porotole na serivisi mu buryo bw’umwuga.

Kimwe nanjye nawe, ntitwiteguye kwishyura ikiguzi cyo gucyuza ubukwe cyangwa ibindi birori dufite ibihagije birimo amafunguro, ibinyobwa n’ibindi bikenerwa nyamara uburyo bakiriwemo bukaba budashamaje kandi budashimishije kuko ari ibintu bikozwe nk’ibitari ku murongo cyane ko byinshi mu birori biba ubutazagaruka ngo umuntu abone umwanya wo gukosora amakosa yakorwa.

Aha rero ni ho Kwanda Protocole Service izira nk’igisubizo.

Kwanda Protocole Sevices ni ikigo cy’ubucuruzi bwa serivisi na porotokole bakora mu birori bitandukanye nk’ubukwe, ibitaramo n’ibindi birori birimo nk’inama, iminsi mikuru yo gutanga ibihembo n’ibindi bikenera kuba biri ku murongo kandi bikorwa n’abanyamwuga.

Ni kompanyi yafunguye imiryango mu Ukuboza 2022 itangirana intego nyamukuru yo gufasha serivisi na porotole abategura n’abakora ibirori by’ubwoko bwose.

Ni ikigo cy’ubucuruzi cyatangiye nyuma y’igitekerezo cyagizwe na Mutoni Ruth wabonaga ko abakora bene izi serivisi batari benshi mu Rwanda nyamara kandi zikenerwa cyane kandi zikaba ari ingenzi mu birori.

Serivisi na porotokole Kwanda Protocol Service bo bayigize umwuga

Aganira na Rwandamagazine.com, Ruth Mutoni yavuze ko Kwanda Protocol Service yaje nk’igisubizo gifasha ba nyir’ibirori kubikora ariko bakabyishimira batabiteguye ngo banaruhe bikorera serivisi zose maze bazase n’ababarirwa inkuru z’uko byagenze kuko batabonye akanya na gato ko kwicara ngo barore uko bigenda bafite umwanya uhagije.

Ati: “Twatangiye Kwanda Protocole Service tugira ngo dutange ubujyanama ku bategura ibirori kugira ngo bigende neza. Twari tugamije gufasha abantu nk’abacyuza ubukwe tukabakorera serivisi na porotokole aho kugira ngo bavunike babutegura hanyuma banagoke bikorera n’ibindi byose bibabuze bo n’ababo kuryoherwa n’ibirori biteguriye.”

Ni ba mudatenguha kandi udushya two bafite twinshi!
Nk’ikigo kigitangira, Kwanda Protocole Service ibiciro byabo ntibihanitse, ni kimwe mu byatuma ubegera ngo baguhe servisi.

Gusa Mutoni avuga ko igiciro bigusaba ngo baguhe serivisi zabo ari gito cyane ugereranije n’ireme rya serivisi baguha, bityo ukaba utashidikanya cyangwa ngo utekereze abandi igihe ukeneye serivisi Kwanda Service Protocole batanga.

Mutoni kandi avuga ko indi ndangagaciro bafite ari ukubahiriza igihe ku buryo aho musezeraniye ari ho muhurira ndetse ahubwo bahagutanga kugira ngo serivisi baguha ibe ari nta makemwa.

Ati: “Tuzwiho kubahiriza igihe kandi tukagukorera serivisi na porotokole neza neza nk’uko wabidusabye.”

Ikigo kigizwe n’abantu umunani barimo abakobwa batandatu n’abasore babiri cyatangiranye intego yo kwihangira umurimo no kuva mu bushomeri rwugarije urubyiruko, Kwanda Protocole Service uretse porotokole na serivisi izanagufasha kwamamaza ibirori byawe igihe ukeneye ko biganwa na benshi cyane cyane nk’igihe bigamije ubucuruzi bwamamaza igicuruzwa runaka cyangwa serivisi ucuruza.

Ibi babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram.

Ibirori byawe by’umwihariko, iby’ikigo cyawe cy’ubucuruzi bigamije kumenyekanisha igicuruzwa cyawe runaka, ibigamije kubona abafatanyabikorwa n’abaterankunga, abasore n’inkumi bo muri Kwanda Service Protocol bazagufasha kugera mu ntego yabyo.

Mutoni avuga ko mu bukwe bagukorera neza porotole na serivisi irimo kwakira neza abashyitsi, kubaha ibyicaro no kubaha neza amafunguro n’ibinyobwa nk’uko wabibasabye bakabikora kandi mu mihango yo gusaba no gukwa ndetse no mu gihe cyo guheka umugeni bizwi nka reception kugeza mu gihe cyo gutwikurura.

Kwanda Protocole Service ibarizwa i Nyamirambo mu Biryogo ahazwi nko kuri ONATRACOM, gusa wanabasanga ku mbuga nkoranyambaga kandi ubakeneye wababona uhamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri +250787014915 no +250780483062.

Bafite serivisi wakenera yaba ku giti cyawe ndetse n’ikigo cyawe cy’ubucuruzi cyagwa indi mirimo yose ukora yaguhuza na benshi mu birori

Ni abasore n’inkumi bihangiye umurimo intego nyamukuru ari ukunoza porotokole na serivisi mu byo abandi bakora nk’ibirori

Iyo bavuze abari b’abakeshabirori!!! No mu byawe wabakenera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo