Ingaruka mbi za filimi z’urukozasoni ku mibanire y’abashakanye

Abashakanye bamwe bakunda kwifashisha filimi z’urukozasoni (films pornos) mu rwego rwo kubongera ubushake bwo gutera akabariro. Nubwo babikora bazi ko ari uburyo bwiza bwo kubafasha kwitwara neza muri icyo gikorwa, filimi za pronografi zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abashakanye cyane igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Hari abantu bamwe bazi ingaruka za filimi z’uukozasoni ariko hari n’abashakanye batazi ko kureba filimi z’ubusambanyi bibagiraho ingaruka mbi kuburyo buziguye cyangwa butaziguye. Zimwe mu ngaruka mbi ku bashakanye harimo:

1.Zirabeshya

Bamwe mu bashakanye benshi bakunda gushaka kwigana ibyo babonye bakeka ko umugore/umugabo bashakanye yabishobora. Hariya nta rukundo ruba rurimo kandi ikirenze kuri ibyo baba bakorera amafaranga kuburyo bemera gutunarikwa no gukoreshwa ibyo basabwe byose na ba nyiri amafilime.

2.Kuba isoko y’ubushake

Urubuga rwa santé-medecine ruvuga ko uko abashakanye bagira akamenyero ko kureba filimi z’urukozasoni mbere y’uko bakora imibonano mpuzabitsina, bigenda bibokama kuburyo bigera igihe umwe muribo cyangwa bose batabasha kugira ubushake bwo gukora icyo gikorwa batabanje guteraho ijisho. Ni ingaruka mbi kuko iteka ntuzahorana izo filimi . Ikindi ni uko umubiri wawe uhita uhindura isoko y’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ituruka mu bwonko ahubwo ihinduka izo filimi wimenyereje/mwimenyereje.

3.Kutigirira icyizere

Iyo umwe mu bashakanye akunda kureba mwene izi filimi bituma icyizere yigiriraga mu buriri kigenda kigabanuka. Ku bagabo bakunda kugereranya ibitsina byabo n’iby’abakinnyi babona, bakagereranya imbaraga bakoresha,..Iyo abonye ko harimo itandukaniro biramugora kongera kwigirira icyizere, gushimisha umugore we bigatangira kumubera ihurizo.

Abagore nabo bakunda kugira iki kibazo, iyo bigereranyije n’abagore bakina filimi z’urukozasoni. Iyo abonye ibyo bakora , yakwireba uko yitwara atangira kumva yigaye, bikaba intandaro yo kwitakariza icyizere .

4.Gusuzugura uwo mwashakanye

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri kaminuza ya Alabama, iherereye muri Amerika aribo Dolf Zillmann na Jenning bugasohoka mu gitabo cyitwa l’intelligence sexuelle de S. Conrad et M. Milburn chez Payot bwagaragaje ko , uko umugabo cyangwa umugore arushaho kureba filimi z’urukozasoni cyangwa z’ubusambanyi, agenda arushaho kumva asuzuguye umufasha we kuko aba atamukorera ibyo na we abona ku mashusho.

5.Filimi z’urukozasoni zangiza ubwonko

Ubushakashatsi burenga 20 bwagaragaje ko ukwangirika k’ubwonko bwumuntu ureba filimi z’urukozasoni kuba kungana n’uk’umuntu wabaswe n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’itabi. Ubuheruka bukaba bwarashyizwe hanze n’ Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu mwaka wa 2013 buyoborwa na Dr Valerie. Ubwonko bwangirika kuri 40%, kukwakira cyangwa kurekura amakuru. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko hari igihe bigera uzireba akaba imbata yazo, akumva yahora azireba.

6.Gucana inyuma

Nta muntu wumva anyuzwe no guhora areba filimi imwe y’urukozasoni. Uhora ushaka kureba ibishya. Uko iminsi ishira niko umubiri wawe uzagenda umenyera gushidukira amasura mashya n’imibiri inyuranye y’abagore/abagabo. Ingaruka ni uko utazongera kumva wishimiye uwo mwashakanye nka mbere . Kuko umubiri wawe niko usigaye uteye: Kwifuza abantu banyuranye kandi bahinduka biba byaba intandaro yo guca inyuma umugore wawe cyangwa umugabo wawe. Uwo mwashakanye nabona utakimwitaho nkambere, na we bizamutera gushakira ibyishimo ahandi. Urugo rube rurasenyutse.

Ubumenyi n’ubuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina wabyungukira hamwe n’uwo mwashakanye (Abatarashaka si ibintu byanyu). Filimi z’urukozasoni ntacyo zikongerera. Niba ntacyo uzi mu buriri ,umukinnyi wa ziriya filimi ntacyo yaguhinduraho. Izi zimwe mu mpamvu ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku buzima bw’abashakanye.

Igitekerezo, ikibazo, inyunganizi kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.

Kugisha inama kuri uru rubuga, ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

Inkuru bijyanye:

Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni

Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni .Igice cya 2

Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni .Igice cya 3

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo