Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni

Filimi z’urukozasoni zabase abantu benshi kandi bazifiteho imyumvire itariyo . Twifashishije urubuga e-sante kugira ngo dutegure iyi nkuru ikubiyemo ibinyoma biba muri izi filimi kandi abantu bakagira ngo ni ukuri.

Icya mbere ugomba kumenya ni uko ibyo berekana muri filimi z’urukozasoni byose atari ukuri. Ntibihura n’ubuzima busanzwe. Abagabo n’ urubyiruko bakunda kuzifatiraho urugero ariko bakibagirwa ko huzuyemo ibinyoma byinshi ku mpamvu z’ubucuruzi.

Tugiye kurebera hamwe ibinyoma bigaragara muri izi filimi utaruzi ko ari amakabyankuru nk’uko byanditswe mu nkuru ya E-Sante yahaye umutwe ugira uti ’ La pornographie et ses mensonges’ yanditswe na Dr Catherine Solano.

Igitsina cy’abagabo

Muri ubu bwoko bwa filimi hagaragaramo abagabo bafite ibitsina bifite uburebure n’ubunini budasanzwe. Iyi ngano ituma abagabo n’ urubyiruko biheba kuko bagereranya igitsina cyabo n’ibyo babona bakabona nta mahuriro, bakibwira ko bo ibitsina byabo bitakuze uko bikwiriye nyamara baba bibeshya.

Urubuga rwa E- Sante rubigereranya n’uko tubona abakobwa bakora amashusho yo kwamamaza bose baba bananutse ndetse ari barebare, beza cyane ukaba wakwemeza ko abakobwa bose ariko bateye. Sibyo .Igitsina cyawe uko kingana kose cyagufasha gushimisha uwo mwashakanye.

Uburyo (Positions)

Muri izi filimi hagaragaramo guhindagurika kw’uburyo (positions) abakina izi filimi bifashisha. Ni amakabyankuru. Wikwiyibagiza ko babikora hari umuntu ufata amashusho. Kugira ngo ubone ubwoko bwa positions baba bakoresha , uyu muntu ufata amashusho (cameraman) abigiramo uruhare runini cyane kuburyo wakeka ko harimo ubuhanga buhambaye.

None se tutagiye kure, amafilimi asanzwe yo ntibakoramo ibintu bidasanzwe kandi tukaba tuzi neza ko ari uburyo bw’iryoshyankuru? N’ahandi ni uko. Iyo umugabo cyangwa umusore amaze guteraho akajisho feri yambere ni ukumva ko n’umukunzi we agomba kumucundagura nk’uko yabibonye atabimukorera bikamubabaza nyamara uramurenganya ,ahubwo wabeshywe nawe uremera.

Ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano ku mugore

Mu buzima busanzwe nta umugore uhorana ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina igihe icyo aricyo cyose ndetse n’uwo abonye wese nkuko muri izi filime bigaragazwa. Umugore mu buzima busanzwe ntahorana ubushake bwo kubikora kandi ntabwo burya apfa kuryamana n’ubonetse wese nk’uko bigaragazwa muri ziriya filimi.

Uburyo bigaragazwa muri izi filime kumugira nkaho ari umucakara ukoreshwa imibonano mpuzabitsina nibyo bigaragazwa kandi si ukuri. Menya ko umugore wese atagira urusaku rwinshi igihe afite cyangwa yizihiwe n’igikorwa nk’urwo wumvana abakinnyi ubona . Umugore ntashobora kwemera gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo urenze umwe cyangwa se ngo abikoreshwe kugahato ibi ni uguharabika isura y’umugore biba muri izi filime.

Bigirwa n’indaya si abagore. Abagore bakina ziriya filimi berekana ubushake budasanzwe kandi badafite. Ni nk’uko umuntu yaba akina ikinamico bikaba ngombwa ko akina arira, ntabikora se? Hari icyo aba abaye se?

Umwanya igikorwa kimara

Ubundi bafata uduce bakinnye bakagenda baduteranya. Umugabo rero wabonye bamara isaha akajyaho akihata bikanga. Ahita yumva ntacyo azi ntanicyo amaze kuko atamaze nk’igihe yabonye gikoreshwa. Ni ukwibeshya .

Ubundi buri mugabo agira igihe kidahura n’undi bitewe n’impamvu nyinshi:Uburambe, kwisanzura afite(aho igikorwa cyabereye), kugira cyangwa kutagira ibibazo mugihe cy’igikorwa ,…

Twirinde rero kubeshywa na filimi z’urukozasoni. Ikinyarwanda kibisobanura neza ko ari urukozasoni. Inyito ubwayo urumva ko ibisobanura neza. Wizifashisha nk’inyigisho wagenderaho ngo ukore imibonano mpuzabitsina neza. Zigira ingaruka nyinshi.
Menya ko aba ari abakinnyi ubona ibyo bakora byose babikoreshwa n’amafaranga. Ni imikino nk’indi yose. Icyiza ni uko umenye ko haba huzuyemo n’ ibinyoma.

Iki ni igice cya mbere, tuzabagezaho ikindi gice nacyo gikubiyemo ibindi binyoma ujya ubeshywa n’izi filime

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • irakoze david

    Aho muranyemeje. Muranampanuye

    - 8/03/2017 - 20:24
  • ######

    - 9/03/2017 - 11:33
  • Julien

    Murakoze kunyigisho nziza. Ziramfashije

    - 11/08/2019 - 15:42
Tanga Igitekerezo