Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni. Igice cya 2

Ubushize twabagejejeho igice cya mbere cy’ibinyoma bigaragara muri filimi z’urukozasoni (Pronographie) ku buryo bishobora kuyobya uzireba akaba agira imyumvire itariyo ku mibonano mpuzabitsina.

Iki ni igice cya kabiri kigusobanurira amashirakinyoma kubyo ushobora kuba warabeshywe na filimi z’urukozasoni, inkuru dukesha ikinyamakuru cyandika ku buzima Doctissimo cyahaye umutwe ugira uti ’ Les mythes du porno’.

Ubushake budashira

Urubyiruko ahanini nirwo rukunda gukurikirana izi filimi rukiheba iyo rwigereranyije n’abakina izi filimi. Icyo ugomba kumenya ni uko abagabo bakina ziriya filimi ahanini babanza kunywa ibiyobyabwenge bituma igitsina cyabo gihorana umurego, si uko bahorana ubushake budashira. Ahanini abakina izi filime bakoresha ibinini bya Viagra n’indi miti ikora nkayo. Nubwo ibinini bya Viagra bifasha uwabinyoye gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire, ariko bigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima. Iyo ubyimenyereje, iteka ugira ubushake bwo gukora imibonano ari uko wabinyoye. Nta buzima buzira umuze baba bafite, ntibakakuyobye ngo wihebe.

Kwibanda ku bice bimwe

Iyo bakina izi filimi, mu rwego rwo kongera ubushake bw’umukobwa cyangwa umugore bibanda ku gitsina gusa. Ni ikinyoma kuko umukobwa cyangwa umugore afite ibindi bice bimutera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nko ku gutwi, inda, ijosi, ku matako, urutirigongo, mu bworo bw’ikirenge... ni henshi kandi abagore n’ abakobwa ntibahahuza. Wajya gutegura umukobwa cyangwa umugore, kubera ko wabeshywe ukibanda ku gitsina kandi wenda hatanamushitura cyane nk’uko wari kwibanda ku bindi bice bidahabwa agaciro na filimi warebye.

Ikinyoma mu kwikinisha

Abagore n’ abakobwa bakina ziriya filimi, iyo bikinisha usanga binjiza intoki mu gitsina cyabo (Vagin). Ni ikinyoma. Ibyishimo by’umugore ntibiba ahanini mu gitsina, ahubwo bituruka kuri rugongo (Clitoris). Impamvu batabyerekana ni ukugirango ingo nyinshi zitazarekeraho gukoresha izi filimi kuko baba bamenye ibanga ry’ibyishimo ry’umugore.

Ubinini bw’igitsinagabo

Ubushize twabivuzeho. Reka twongere tugaruke kuri iyi ngingo. Iyo bagiye guhitamo abakinnyi b’abagabo bazakinishwa muri izi filimi, igitsina kinini nicyo bibandaho. Abagabo bose rero ntibagira ibitsina bingana kuriya ndetse ni bake cyane babigira. Igitsina cy’umugabo uko cyaba kingana kose, gikoreshejwe neza , umugore yateguwe neza, gitanga ibyishimo .

Abagore bose bazana amavangingo

Ikinyoma cyambaye ubusa. Muri izi filimi bibanda cyane kukwerekana aho abagore bari kurangiza ndetse bakagira ku byishimo byanyuma ari nako bamena amazi menshi (kunyara). Umugabo rero wayirebye akagenda no ku mugore we agakubita, amazi ataza akanenga umugore we cyangwa we akigaya ko ntacyo azi gukora.
Intego yabo baba bayigezeho, warabeshywe. Ntabwo abagore bose bagira amavangingo angana. Umugore ashobora no kurangiza, kubera kugira amavangingo make, yayazana ntube wayabona ugakeka ko ntayaje.

Abagore bafatwa vuba

Oya rwose. Nubwo uhita ubona muri ziriya filimi umugore ahita agira ubushake budasanzwe mu gihe gito, mu buzima busanzwe umugore atinda kugira bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ziriya filimi rero zishaka kukwereka ko umugore aho wamufatira hose yahita agira ubushake.

Nicyo kimutandukanya n’umugabo. Burya mbere yo kuzikina, bariya bakobwa n ‘bagore barabanza bagasaba uko bategurwa kugira ngo bagire ubushake ntibaze kugira ububabare mu gikorwa nyirizina. Ni he se wabonye umugore ugira ubushake atabanje gutegurwa, ko muri ziriya filimi babiha umwanya muto cyane? Ninayo mpamvu abagabo benshi byabihishe gutegura abagore babo, kubera gupakirwamo ibinyoma.

Gutesha agaciro umugore

Kurangiza umugabo akamena amasohoro ku mugore nko mu maso, mu mabere,..ntaho byabaye. Umuntu muryamana ahanini muba mukundana, ni gute se wamukorera kiriya gikorwa kigayitse? Ahubwo se ko umugabo iyo ari kurangiza aba aribwo aba yumva agize ibyishimo, yabona umwanya wo kujya gukora kiriya gikorwa kigayisha uwo bakoranye igikorwa cy’urukundo?

Iki ni igice cya 2, igice cya 3 nacyo kizakugeraho mu nkuru zacu zitaha. Indwara cyangwa ikindi wumva twazakubariza inzobere, wakohereza ikibazo cyawe kuri [email protected]

Inkuru bijyanye:

Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • hahajo

    KAbisa ibi byose biba ari ibibeshyo kandi urubyiruko rujye rwotonda ruba rutaramenya kuvangura no gukemanga ibintu ngo baakuremo ibibafitiye akamaro kandi bibubaka.
    Murakoze cyane kubw’iyi article!

    - 9/03/2017 - 09:31
  • ntawuhanakanka ezechiel

    ndagomba kupenya umugabo ufite amasohoro majeya niyihe miti yafata kugira agire amasohoro menshi? murakoze kunyishu nziza muza kupa

    - 4/05/2017 - 23:28
  • Dushime

    Ese ntacyakorwa ziriya filime z’urukozasoni zigakurwa kumbuga nkoranyambaga kuburyo umunyarwanda uzishaka adapha kuzibona ko zituma abantu bagira irari ry’inshi ry’ubwiyandarike?

    - 12/02/2020 - 07:15
Tanga Igitekerezo