Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z’urukozasoni. Igice cya 3

Ubushize twabagejejeho igice cya mbere n’icya 2 cy’ibinyoma bigaragara muri filimi z’urukozasoni (Pronographie) ku buryo bishobora kuyobya uzireba akaba yagira imyumvire itariyo ku mibonano mpuzabitsina.

Iki ni igice cya gatatu kigusobanurira amashirakinyoma kubyo ushobora kuba warabeshywe na filimi z’urukozasoni, inkuru dukesha ikinyamakuru Force Jeune France cyahaye umutwe ugira uti ’ 9 MENSONGES SUR LA PORNOGRAPHIE’.

Urubyiruko rukiri ruto rugomba gukora imibonano mpuzabitsina

Filime nyinshi z’urukozasoni zigurishwa cyane ni izigaragaza urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina. Uzabona aho abakobwa bakiri bato bambaye imyambaro y’ishuri bakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu bakuru. Ubutumwa baba bashaka kugaragaza ni uko abantu bakuru bashobora gukora imibonano mpuzabitsina n’abana kandi ntacyo bitwaye.

Ni ikinyoma kuko ibigaragazwa bihabanye n’ukuri mu buzima busanzwe. Ikigamijwe ni uko baba bashaka koza abazireba mu mutwe kuburyo niwumva ngo umugabo kanaka yaryamanye n’umwana utaragira imyaka y’ubukure, uzumva ntacyo bitwaye kuko ufite aho bakogeje mu mutwe.

Abagore ni ibikoresho

Nkuko twari twabivuzeho mu gice cya 2, muri izi filime , umugore afite agaciro gake cyane, akagaragazwa nk’umucakara wo gukoresha imibonano mpuzabitsina. Hagaragazwa ko aba agomba gukoreshwa icyo umugabo ashaka, kandi n’igihe abishakiye. Ubutumwa buba bugaragazwa ni ubw’uko umugore afite ibitekerezo bike kandi ko amarangamutima ye adakwiriye kwitabwaho , ahubwo agakoreshwa nk’igikoresho cyo kwishimishirizaho kandi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko umugore afite agaciro kanini mu muryango kandi ntakwiriye gukoreshwa ibyo adashaka, hirengagijwe amarangamutima ye.

Abagore bakunda gufatwa ku ngufu

Muri filime z’urukozasoni, hagaragazwamo ko niba umugore avuze Oya, aba asobanuye Yego. Ibi bikunda gukoreshwa cyane muri mwene izi filime. Hagaragazwa abagore bafatwa ku ngufu, bakabanza gukubitwa, hanyuma hakagaragazwa batangiye kwishimira ibyo bari gukorerwa. Izi flime zigisha abagabo bazireba guhohotera abagore kugira ngo bagere ku byishimo byabo.

Ni ikinyoma kuko nta mugore wishimira na rimwe gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa kuyikorana n’umuntu adakunze. Mu buzima busanzwe ntibibaho ko umugore yafatwa ku ngufu, agakubitwa ngo ahindukire anabyishimire. Mu buzima busanzwe kandi , umugabo ntakwiriye guhohotera umugore kugira ngo we akunde agire ibyishimo.

Ubusambanyi ni ikintu cyiza

Hafi ya zose muri filime z’urukozasoni ziba zigaragaza ko ubusambanyi ari ikintu cyiza, ntacyo butwaye, …kubukorana n’abantu benshi ntacyo bitwaye,…Ni ubutumwa buhabanye n’ukuri. Kubemera Biliya cyangwa ibindi bitabo bitagatifu, bazi ko gusambana ari kimwe mu byaha Imana yanga urunuka.

Ikigeretse kuri ibyo, ubusambanyi bugira ingaruka nyinshi harimo kwandura indwara nka Sida, imitezi, mburugu n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gutwara inda zitateganyijwe ku rubyiruko rukiri ruto nayo ni indi ngaruka ariko itajya igaragazwa muri izi filime zamamaza ubusambanyi .

Abazikina babayeho ubuzima bwiza

Iki ni ikindi kinyoma kigaragazwa muri izi filime. Ikinyamakuru Force Jeune France dukesha iyi nkuru, gitangaza ko abakina izi filime bafatwa ku ngufu, abenshi banduriyemo indwara zidakira kandi zigira ubukana bukomeye ndetse abenshi ngo bakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo babashe kuzikina. Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko abenshi bapfa bakiri bato bazize ingaruka bakuye mu ikinwa rya filime z’urukozasoni.

Ubwinshi bw’amasohoro y’umugabo

Muri filime z’urukozasoni, hakunda kugaragazwa umugabo yasohoye amasohoro menshi cyane(quantités énormes de sperme ). Ibi bituma umugabo uzireba yiheba, iyo yigereranyije n’abakinnyi bazo kandi mu buzima busanzwe ubundi aba agomba kuba ari munsi ya mililitiro 5 (5ml). Wabinyereranya n’ingano y’akayiko gato cyane nkuko ikinyamakuru Love attitude cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Les mensonges du porno’.

Nkuko abenshi babidusabye, tuzabagezaho n’ikindi gice cya 4 ndetse n’izindi ngaruka izi filime zigira ku mitekerereze y’uzireba.

Inkuru bijyanye:

IBINYOMA UTARI UZI BIGARAGAZWA MURI FILIMI Z’URUKOZASONI IGICE CYA 1

IBINYOMA UTARI UZI BIGARAGAZWA MURI FILIMI Z’URUKOZASONI IGICE CYA 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo