Utuntu n’Utundi

Afghanistan: Abagabo bitwaje imbunda bateye mu bukwe guhagarika umuziki

Abagabo bitwaje imbunda bavuze ko ari aba Taliban bagabye igitero ku birori by’ubukwe mu burasirazuba bwa Afghanistan ngo bahagarike umuziki wari urimo gucurangwa, bica abantu batari munsi ya babiri banakomeretsa abandi 10, nkuko abategetsi babivuga. Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko babiri muri abo bagabo batatu bitwaje imbunda batawe muri...

Tonga: Habonetse umuntu wa mbere wanduye Covid-19 kuva iki cyorezo cyatangira

Abaturage batuye igihugu cya Tonga barimo kwihutira kujya kwikingiza coronavirus nyuma yuko iki kirwa cyo mu nyanja ya Pacifique ku wa gatanu cyemeje ko habonetse umuntu wa mbere wayanduye. Ubwo bwandu bwabonetse mu muntu wakingiwe byuzuye, wari ugeze mu gihugu aje mu ndege imucyuye ivuye muri New Zealand (Nouvelle-Zélande). Minisitiri...

Uwari umupolisi yahamwe no kwica benewabo ngo abone amafaranga

Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y’epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n’umusore bakundanaga, ku musozo w’uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu. Uko ari batandatu bishwe hagati y’umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo abafashijwe n’umwicanyi w’umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona...

Liberia: Perezida yahembye uwatoye $50,000 akayasubiza nyirayo

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18 watoye amadolari y’Amerika 50,000 (agera kuri miliyoni 50 mu mafaranga y’u Rwanda) akayasubiza umucuruzi w’umugore wari wayataye mu karere ka Nimba kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu. Perezida Weah yahuye na Emmanuel Tolue ku wa mbere mu muhango wabereye...

Minisitiri w’intebe wiyemeje guca uburaya

Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, ku cyumweru yijeje ko agiye guhindura uburaya icyaha mu gihugu. Abwira abamushyigikiye bo mu ishyaka ry’Abasosiyalisti ku musozo wa kongere yaryo y’iminsi itatu muri Valencia, Sanchez yavuze ko uburaya buhindura abagore "abacakara". Uburaya bwavanywe mu byaha muri Espagne mu 1995 maze mu 2016...

India: Umugabo yafunzwe kubera kwica umugore we amurishije inzoka

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira (cobra), yahanishijwe igihano kidakunze kubaho cyo gufungwa burundu kabiri. Sooraj Kumar yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko umugore we Uthra apfuye yishwe no kurumwa n’inzoka. Polisi yatangiye gukora iperereza nyuma yuko umuryango we uvuze ko yishwe, uvuga ko...

Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye ubwo yabagongaga mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa. Umukuru w’akarere k’aho byabereye, na polisi, bavuze ko abo bimukira bari baryamye mu nzira ya gariyamoshi ubwo yabagongaga mu mujyi ukora ku nyanja hafi ya Biarritz mu gitondo cyo ku wa kabiri. Polisi...

Turkey: Umugabo ’wari wabuze’ yinjiye mu itsinda riri kumushakisha arifasha akazi

Umugabo wari waburiwe irengero muri Turkiya yinjiye by’impanuka mu gikorwa cyo kumushakisha, nyuma y’amasaha nibwo yamenye ko ari we nyine bari gushakisha. Ku wa kabiri, Beyhan Mutlu yariho anywa agacupa n’inshuti ze nyuma atashye kamwerekeza mu ishyamba mu ntara ya Bursa. Mu kumubura mu rugo, umugore we n’inshuti bahise babwira abategetsi b’aho...

Abantu 28 bafunzwe baregwa gusambanya umwana icyarimwe

Abategetsi mu Buhinde bari mu iperereza ku kirego cy’umukobwa w’imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n’abagabo benshi mu gihe cy’amezi icyenda, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Polisi mu mujyi wa Mumbai yafashe abantu 28 bakekwaho icyo gikorwa kibi, cyahereye mu kwezi kwa mbere. Ibinyamakuru byaho bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y’uyu...

US: Umugabo arasaba indishyi ya miliyoni y’amadorali kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa we

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri nta burenganzira bw’ababyeyi abiherewe ari gukurikirana ishuri n’abakozi baryo babiri yishyuza indishyi ya miliyoni imwe y’amadorari. Ikirego cya Jimmy Hoffmeyer kivuga ko uburenganzira bw’umukobwa we bwahonyowe. Yavanye uyu mukobwa we muri iryo shuri. Iperereza ryakozwe n’iri...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 340