Ibitaro byo muri Gaza bisigaye ari amatongo nyuma y’igitero cya Israel cy’ibyumweru bibiri

Ingabo za Israel zivuga ko zavuye mu bitaro bya al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza nyuma y’ibyumweru bibiri zibigabyeho igitero, zigasenya igice kinini cyabyo.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko "abasirikare bishe abakora iterabwoba" ndetse babona "intwaro nyinshi n’inyandiko z’amakuru y’ubutasi" aho hantu.

Ibyo bitaro byari byatewe nyuma yuko IDF ivuze ko ifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko Hamas yari irimo kubikoresha nk’icyicaro cyo kugabiramo ibitero.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, byatangajwe ko habaye imirwano ikaze mu nkengero z’ibyo bitaro, bya mbere binini muri Gaza.

Hamas ihakana gukoresha amavuriro mu bikorwa bya gisirikare.

Mbere, nyuma y’uko kuva mu bitaro kuri uyu wa mbere, ibitangazamakuru byo muri Palestine, bisubiramo amagambo y’ababibonye n’aya minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas, byari byatangaje ko imirambo ibarirwa muri za mirongo yasanzwe mu nkengero zabyo.

BBC ntiyagenzuye ayo makuru. Ariko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko abarwayi 21 bapfiriye mu bitaro bya al-Shifa mu byumweru bibiri bishize, mu gihe Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko "abakora iterabwoba" barenga 200 bishwe.

Ubwo icyo gitero cyatangazwaga bwa mbere, umuvugizi mukuru wa IDF Daniel Hagari yavuze ko "abakora iterabwoba ba Hamas bisuganyirije imbere mu bitaro bya al-Shifa."

Abanye-Palestine bavuga ko habonetse imirambo myinshi nyuma yuko abasirikare ba Israel bahavuye

Ahanini mu hakikije ibitaro bya al-Shifa harashenywe

Icyo gihe IDF yavuze ko yari iri mu gikorwa (opération) "gihamya byo ku rwego rwo hejuru" kuri ibyo bitaro, ndetse ishishikariza abasivile bahahungiye nyuma yo guta ingo zabo, kuhava ako kanya.

Ababibonye batangaje ko humvikanye kurasa gukomeye ndetse ko ibifaru by’intambara byari bikikije ibyo bitaro ubwo igitero cyatangiraga mu masaha ya mu gitondo yo ku itariki ya 18 Werurwe (3) uyu mwaka.

Al-Shifa yari yaragabweho igitero mbere muri iyi ntambara nyuma yuko Israel ivuze ko ifite ibimenyetso ko abashimuswe mu gitero muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023 bajyanwe kuri ibyo bitaro.

Israel imaze igihe kirekire ishinja Hamas gukoresha ibikorwa-remezo by’ubuvuzi bya gisivile nk’ubwihisho bwo gukoreramo ibikorwa byayo. Hamas irabihakana.

Umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari yavuze ko ibibera ku bitaro al-Shifa ari "ukugota".

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X - mbere yuko abo basirikare bahava - yavuze ko abantu barenga 100 bari bakiri imbere mu bitaro bya al-Shifa, badafite ibiribwa, amazi n’imiti bihagije.

Ariko Netanyahu yongeye kuvuga ko al-Shifa yari "indiri y’abakora iterabwoba", ashima umuhate w’abasirikare ba Israel mu kugaba igitero gitunguranye "gihamya neza".

Uyu Minisitiri w’intebe wa Israel yabivuze ku cyumweru nijoro mbere yuko ajya kubagwa mu nda ku gice cy’umubiri cyari cyasohokeye mu kenge, ibizwi nka ’hernia’, byagaragaye ubwo yajyaga kwisuzumisha kwa muganga nkuko asanzwe abigenza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ibiro bye byatangaje ko uko kubagwa kwagenze neza kandi ko Netanyahu "ameze neza kandi atangiye gukira".

Uko kubagwa kwe kwabaye mu gihe habaga imyigaragambyo i Yeruzalemu, yenyegejwe n’abantu bakomeje kwiyongera barakajwe n’ukuntu guverinoma ye irimo kwitwara ku ntambara yo muri Gaza.

Abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda basaba ko hakorwa ibirenzeho kugira ngo abashimuswe barekurwe.

Abantu bagera ku 130 - nibura 34 muri bo bifatwa ko bapfuye - ntibaramenyekana aho baherereye, nyuma y’igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu mwaka ushize.

Netanyahu arimo kotswa igitutu na bamwe mu baturage ba Israel bemeza ko nta ntambwe ihagije yatewe mu gutabara abashimuswe bakiri muri Gaza.

Ku cyumweru kandi, abanyamakuru barindwi - barimo n’ukorera BBC mu buryo budahoraho - bakomerekeye mu gitero cya Israel cyo mu kirere ku bitaro bya al-Aqsa, cyibasiye umutwe witwaje intwaro w’Abanye-Palestine wa Palestinian Islamic Jihad (PIJ).

IDF yarashe ku nyubako iri muri ibyo bitaro, IDF ivuga ko umutwe wa PIJ wayikoreshaga nk’ikigo cyo kuyoboreramo ibitero.

IDF yavuze ko abarwanyi bane ba PIJ - ikorana na Hamas ndetse yitabiriye igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira - bishwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo