Utuntu n’Utundi

Afurika y’epfo: Abageni batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku bihe bidasanzwe

Polisi y’Afurika y’epfo yataye muri yombi abageni n’abashyitsi babo bose bashinjwa kurenga ku mategeko akarishye y’ibihe bidasanzwe kubera coronavirus. Ubukwe bwabo bwabereye mu ntara ya KwaZulu-Natal mu mpera y’icyumweru gishize. Videwo y’itabwa muri yombi ryabo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga. Uwo mugeni agaragara yinjira mu myanya y’inyuma...

Coronavirus: Muri Kenya visi guverineri amaze kuyikira yahise afungwa

Hashize umunsi umwe gusa bimaze kuvugwa ko yakize coronavirus, Gideon Saburi visi guverineri w’intara ya Kilifi muri Kenya yahise atabwa muri yombi nk’uko polisi ibivuga. Bwana Saburi araregwa kwanga kwishyira mu kato nk’uko yari yabisabwe ubwo yari avuye mu mahanga. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo polisi yagiye ku bitaro biri i...

China: Umujyi wa mbere wabujije kongera kurya imbwa n’injangwe

Shenzhen wabaye umujyi wa mbere wo mu Bushinwa utegetse guhagarika ubucuruzi ndetse no kurya inyama z’imbwa n’injangwe. Ni nyuma y’uko icyorezo cya coronavirus bivuzwe ko cyakomotse ku nyama z’inyamaswa, byatumye abategetsi mu Bushinwa bahagarika kurya no kugurisha bene izo ’mbonekarimwe’. Shenzen ariko yo yateye indi ntambwe, igera no ku guca...

USA: Kugura imbunda biri kwiyongera cyane muri iki gihe cya coronavirus

Biraboneka ko Abanyamerika batari kugura ibiryo n’impapuro z’isuku gusa, kuko bari no kugura imbunda ku bwinshi ’nk’abagura amasuka ku muhindo’. Amakuru mashya yatanzwe n’ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, FBI, yerekana ko abagura imbunda biyongereye ku kigero cya 32%. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko kugeza ku mpera z’ukwa gatatu gusa...

Coronavirus: Ibinyoma 5 bivugwa kuri Covid-19 muri Africa

Byinshi mu bihugu by’Afurika bikomeje kwiyongeramo ubwandu bushya bwa coronavirus, none ubu za leta zashyizeho ingamba zikomeye zirimo no kutegerana. Mu gihe izo leta zitegura ko ubwandu burushaho kwiyongera, amakuru ayobya nayo akomeje gukwirakwira kuri uyu mugabane nkuko tubikesha BBC. 1. Inkingo ntabwo ziri kugeragerezwa ku Banyafurika...

April’s fool day:Ibihugu bimwe byashyiriyeho ibihano abari bubeshye ibijyanye na Coronavirus

Mu bihugu bimwe hashyizweho amategeko abuza abantu kwitwaza umunsi wo kubeshya ngo batangaze amakuru atariyo cyangwa ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus (Covid-19). Gufungwa ndetse no gucibwa akayabo ni bimwe mu bihano byashyizweho na bimwe mu bihugu. Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya,...

Umunsi wo kubeshya ukomoka he ?

Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, aho usanga abantu babeshyanya ibintu bitandukanye ndetse bishobora kuvamo ingaruka zinyuranye, haba ku buzima ndetse no ku mibanire. Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu...

Yashyinguwe mu modoka ye ya Mercedes Benz (Amafoto)

Tshekedi Pitso wo muri Afurika y’Epfo yashyinguwe mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nkuko yari yarabisabye umuryango we. Mu myaka ibiri ishize, Tshekedi Pitso wari ufite imyaka 72 yatunguye umuryango we ubwo yababwiraga ko yumva yifuza kuzashyingurwa mu modoka ye yakundaga cyane. Sefora , mwishywa we w’imyaka 49 yagize ati “...

Kenya: Umugore wo muri Afurika y’Epfo yiyahuriye aho yari yashyizwe mu kato ko kurwanya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, Elizabeth Holloway, Umugore wo muri Afurika y’Epfo w’imyaka 27 yasanzwe yiyahuriye aho yari yashyizwe mu kato ngo asuzumwe niba ataranduye Coronavirus (Covid-19) , mu gace ka Nakuru muri Kenya. Umubiri w’uyu mugore wasanzwe umanitse mu cyumba cy’ishuri ry’i Nakuru nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri...

CHINA:Coronavirus iri gutuma gatanya ziyongera

Nyuma y’uko Ubushinwa bwari bwashyizeho amabwiriza yo kuguma mu rugo, iki gihugu cyabashije gutsinda icyorezo cya Coronavirus ndetse hari gusubizwaho ubuzima busanzwe ariko ngo byanatumye hiyongera umubare w’abaka gatanya. Kugeza ubu abaganga bari bajyanywe muri Wuhan aho iki cyorezo cyehereye bamaze gusubira iwabo. Kugeza ubu abandura bashya...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 180