Uretse ibitemewe n’Imana, nzakora byose ngo Rayon Sports itware igikombe - Cassa

Cassa Mbungo André utoza Rayon Sports yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo Rayon Sports yegukane igikombe uretse gusa ngo ibitemewe n’Imana nibyo atazakora. Avuga ko ari ikipe imuhesha Ishema , na we ngo akaba agomba kuyikorera byose ntacyo asize inyuma.

Ibi Cassa yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi March Generation Fan Club imaze ishinzwe.

Iki gikorwa cyabereye ku kabari k’iri tsinda “The Blue Empire” gaherereye i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, cyitabirwa n’abayigize, abahagarariye abafana b’andi makipe mu Rwanda, bamwe mu bakinnyi b’ikipe, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Munyakazi Sadate.

Agihabwa ijambo , Cassa yavuze ko mbere na mbere ashimira Imana.

Ati " Mbere na mbere ndashimira Imana cyane. Ntabwo bintera isoni gushima Imana cyane. Hari benshi babyibagirwa cyangwa ntibabyiteho ariko ntibintera isoni gushimana Imana ngo mvuge ubuntu bwayo n’imbaraga zayo n’imbabazi zayo kuko iyo ataba ari Imana ntabwo tuba turi hano. Hari byinshi idukorera, hari byinshi iturinda, ni ubuntu bw’Imana.

Amahirwe yo gutoza Rayon Sports yamuciye mu myanya y’intoki inshuro 2

Tariki 26 Gashyantare 2020 nibwo Rayon Sports yahaye akazi Cassa Mbungo nk’umutoza mukuru. Umwaka ushize nabwo ariko habuze gato ngo Cassa Mbungo André ahabwe akazi muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ariko ananirwa kumvikana n’ubuyobozi bwemeye kugumana Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho nk’umutoza mukuru.

Mu ijambo rye yafashe umwanya ashimira abayobozi ba Rayon Sports bamugiriye icyo cyizere kuko ngo yakabaye yarayijemo mbere hose ariko bikanga.

Ati " Ndashaka gushima abayobozi ba Rayon Sports. Ni abayobozi bangiriye icyizere. Ngira ngo kuza muri Rayon Sports byarashobokaga n’umwaka ushize ku bandi bayobozi bari bahari. Byaranashobokaga n’ikindi gihe ntababwiye ariko hano hari benshi babizi ariko ndabashima cyane kubera ko bangiriye icyizere kugira ngo nshobore gutoza ikipe nka Rayon Sports , ikipe ifite amateka nk’iyi. Ni imwe mu makipe meza ari muri iki gihugu. Kuri njyewe ni Ishema , ndababwiza ukuri, ni amahirwe kuba ntoza Rayon Sports."

Cassa yanaboneyeho gushimira abakinnyi yasanze mu ikipe kuko ngo bitanga uko bashoboye kabone n’ubwo ‘conditions’ bakoreramo zitagenda neza, ngo baharanira gutanga ibyishimo ku bafana.

Ati " Ndashaka gushimira abasore dukorana umunsi ku munsi. Ni abasore bafite ubwitange buhagije, bafite discipline(ikinyabupfura) ihagije, bagerageza gukorera muri ’conditions’ navuga ko atarimbi ariko atari na nziza cyane ariko bakabyihanganira, bakabigira neza kandi bagatanga ibyishimo mu ba-rayon. Ndabashimira cyane.

Gukoma amashyi y’aba Rayon byaramutonze

Cassa yakomeje avuga ko umunsi wa mbere, icyamugoye ari ugukoma amashyi abafana ba Rayon Sports basanzwe bakoma iyo umukino urangiye ariko ngo kubera icyubahiro aha Rayon Sports yarabikoze ndetse ngo ari no kwiga indirimbo.

Ati " Mu bintu bijya bingora ni ukujya mu bafana gukoma amashyi ariko turi i Gisenyi, kapiteni yarambwiye ngo ngwino njye kukwereka ibyo tujya gukora hariya. Ariko ndavuga nti kubera ukuntu mpa icyubahiro iyi kipe , ukuntu mbona ari ikipe impesha ishema nanjye, ngomba guhesha ishema abo bafana nabo. Indirimbo sindayimenya ariko nzayimenya nayo.

’Nzakora ibishoboka byose uretse ibitemewe n’Imana’

Asoza, Cassa Mbungo yakomeje asaba abafana gukomeza gushyigikira ubuyobozi na we asezeranya abafana kuzakora ibyo azashobora byose ngo Rayon Sports yegukane igikombe.

Ati " Mukomeze mushyigikire ubuyobozi. Ndababwiza ukuri imbaraga ziva muri benshi, zikora cyane kurusha imbaraga ziva ku muntu umwe. Mushyize hamwe muri benshi , mugashyigikira ubuyobozi , hari byinshi bikenewe , hari byinshi tutarageraho."

Yunzemo ati " Abanzi bazi uko nkora , iyo nkora ntanga ibyo mfite byose. Ntacyo nsiga inyuma. Nkora ibyo mfite byose. Mparanira gutwara ibikombe. Nta kintu na kimwe nshobora kureka cyatuma Rayon Sports itwara igikombe. Byose nzabikora kugira ngo Rayon Sports itware igikombe, keretse ibitemewe n’ubuyobozi n’ibitemewe n’Imana ntabyo nzakora. Ibyo mubyumve kandi mubyemere."

Kuva yagera muri Rayon Sports, Cassa Mbungo amaze gukina imikino ibiri ya Shampiyona. Yose yarayitsinze.Yahereye ku mukino yatsinzemo Etincelles FC 2-1 i Rubavu. Umukino uheruka ni uwo yatsinzemo Musanze FC 2-1 i Nyamirambo. Kuri uyu wa Kabiri arakomereza kuri Marines FC imwakira i Rubavu.

Rayon Sports ibaye ikipe ya 4 mu makipe akomeye mu Rwanda uyu mutoza agiye gutoza nyuma ya Police FC , AS Kigali na Kiyovu Sports .

Uyu mutoza waherukaga gutoza muri Kenya muri AFC Lepoard batandukanye kubera ibibazo by’ubukungu byayibasiye , atoza mu Rwanda bimwe mu bigwi ahafite nuko yegukanye igikombe cy’amahoro muri Police no muri AS Kigali.

Cassa Mbungo yahoze ari umukinnyi mu makipe atandukanye mu Burundi aho yakinaga mu izamu, ni umugabo uzwiho kutihanganira amakosa no kutavugirwamo n’abakinnyi.

Rayon Sports iri kurwanira igikombe cya Shampiyona yegukanye umwaka ushize Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, ikarushwa na APR FC amanita arindwi mbere y’uko hakinwa umunsi wa 23 wa Shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo