MU MAFOTO 100: Cassa yatangiranye intsinzi muri Rayon Sports

Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 81 cyaje gisanga icyatsinzwe na Sekamana Maxime cyo ku munota wa 72 cyafashije Rayon Sports gutahana amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa kabiri, Cassa Mbungo Andre atsinda umukino we wa mbere atoje muri Rayon Sports.

Itangishatse Ibrahim yafunguye amazamu Ku ruhande rwa Etincelles aho igice cya mbere cyarangiye Etincelles iyoboye. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi maze ku munota wa 72 Sekamana Maxime afungura amazamu. Nyuma y’iminota 9 Sugira Ernest yatsinze igitego cyatanze amanota atatu kuri Rayon Sports, ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 44. Casa Mbungo André watozaga umukino we wa mbere muri Rayon atahana ibyishimo.

Umwongereza Calum Shaun Salby, na we yatangiraga akazi ke muri Etincelles FC kuva ayisinyemo nyuma y’ibyumweru bibiri itandukanye na Bizimana Abdu uzwi nka ‘Bekeni’ weguye nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 3-1.

Calum Shaun Salby yakiniye Barnsley FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza. Yabaye kandi Umuyobozi wa tekiniki muri Villa SC yo muri Uganda, yegukanye igikombe cya Shampiyona mu 2017.

Uyu mugabo ubaye umutoza wa gatatu ugiye gutoza Etincelles FC we ntiyabashije guhirwa n’umukino we wa mbere yatozaga.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa kabiri n’amanota 44, ikomeza kurushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo yatsinze Police FC igitego 1-0.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ihura na Musanze FC mu gihe Etincelles FC izakirwa na Marines FC zisangiye Stade Umuganda.


MU MAFOTO ASAGA 100, RWANDAMAGAZINE.COM IGIYE KUKWEREKA UKO BYARI BYIFASHE KURI UYU WA GATATU KURI STADE YA RUBAVU

VISIT Rwanda igomba guhera ku banyarwanda !Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babanje gutembera ikiyaga cya Kivu nka kimwe mu byiza nyaburanga by’u Rwanda

I Rubavu niho Cassa yateye intambwe ya mbere atangira akazi muri Rayon Sports

Umwongereza Calum Shaun Salby na we wariwo mukino we wa mbere yari atoje Etincelles FC aheruka gusinyira gutoza

Gikundiro Forever yari yabukereye

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Cassa Mbungo Andre yongeye gukorana na Kirasa baheruka gukorana muri Kiyovu SC

Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije 0-0 i Nyamirambo,....i Rubavu Etincelles naho yabanje kwihagararaho

Ibra yishimira igitego yatsindiye Etincelles FC

Yannick Bizimana yishyushya ngo asimbure Mirafa

Yannick Bizimana ntiyatinze mu kibuga kuko yahise avunika anasaba gusimbuzwa

Mugisha Gilbert niwe wasimbuye Yannick Bizimana

Gilbert ntiyatengushye Cassa ahubwo yazanye impinduka mu busatirizi , bashyira igitutu kuri Etincelles FC yari yababanje igitego

Rutanga mu kazi

Cassa mu kazi ku munsi we wa mbere atoza Rayon Sports

Gen Maj Alex Kagame, umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba yarebye uyu mukino

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yari yaje gushyigikira abakinnyi be

I buryo hari Furaha, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

I buryo hari Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports naho i buryo ni Maitre Zitoni Pierre Claver, umunyamategeko wa Rayon Sports

Kirasa Alain ajya inama na Cassa

Uretse gutsinda igitego cyiza, Sekamana Maximme yanitwaye neza cyane

Cyagezemoooo ! Uku niko igitego cya Sekamana Maximme cyinjiye mu izamu rya Etincelles

Sugira Erneste watsinze igitego cy’intsinzi ndetse akanagaragaza ubwitange mu kibuga

Ni igitego cyashimishije cyane abafana ba Rayon Sports kugeza no ku mutoza Cassa Mbungo waje kwishimana n’abakinnyi be

Abafana ba Etincelles babaye nk’abakubiswe n’inkuba kwishyurwa bakanatsindirwa ku kibuga cyabo

... aba Rayon Sports bo babyiniraga ku rukoma

Myugariro Kayumba Soter

Kayumba Soter umaze gutoza na Cassa mu makipe 4 atandukanye: Muri Academie ya SEC, muri AS Kigali, muri AFC Leopards na Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nyinawabo

    Oooooh rayon dukunda horana insinzi

    - 5/03/2020 - 17:59
Tanga Igitekerezo