Tuzahatana kugeza ku wa nyuma…Sarpong wagarutse neza muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Michael Sarpong wakinaga umukino wa mbere nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, yavuze ko afite ibyishimo byinshi byo kugaruka muri Rayon Sports ndetse ngo we na bagenzi be bizeye guhatanira igikombe kugeza ku munota wa nyuma.

Ibitego bya Sugira Ernest na Michael Sarpong byafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020.

Rayon Sports yatozwaga na Cassa Mbungo André ku nshuro ya mbere ikinira imbere y’abafana bayo, yari yagaruye Michael Sarpong utaragize amahirwe yo gukina mu Bushinwa.

Yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa gatanu gusa, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yacomekewe na Michael Sarpong, awutanga umunyezamu Ndoli Jean Claude.

Rayon Sports yabonye andi mahirwe y’igitego ku mupira Sugira Ernest yahinduye imbere y’izamu, Michael Sarpong awuteye n’umutwe, Ndoli Jean Claude awufata neza.

Musanze FC yatangiye kwibona mu mukino nyuma y’umunota wa 20, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 31, cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku mupira muremure bamucomekeye maze Kimenyi Yves asohoka aje kuwutera agongana na Rutanga, uyu rutahizamu wa Musanze FC awushyira mu izamu.

Ndoli Jean Claude yarokoye Musanze FC ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric ‘Radu’ mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi kuri penaliti yatewe na Michael Sarpong nyuma y’uko Dushimumugenzi Jean yakoreye ikosa kuri Nshimiyimana Amran mu rubuga rw’amahina.

Musanze FC yashoboraga kwishyura, igorwa n’umunyezamu Kimenyi Yves, wakuyemo umupira w’umuterekano watewe na Muhoza Tresor ndetse n’uwa Moussa Ally Sova wari uherejwe na Imurora Japhet.

Gutsinda uyu mukino, byafashije Rayon Sports gukomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo yanyagiriye Mukura Victory Sports i Huye ibitego 4-0.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Michael Sarpong yatangaje ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports ndetse ngo agarutse ngo afatanye na bagenzi be guhatanira igikombe kugeza ku wa nyuma.

Sarpong yagize ati " Mpora mvuga ko ari iby’agaciro kwambara umwambaro w’ubururu n’umweru (wa Rayon Sports). Mporana ibyishimo bituma numva ntifuza no kuba nazava hano umunsi umwe. Nkunda iyi kipe y’agatangaza n’ibyanjye byose kandi ngarutse kugira ngo twongere turwanire igikombe twari twegukanye umwaka ushize."

Yunzemo ati " Nishimiye kuba ejo naratsinze igitego ndetse nkanatanga umupira wavuyemo igitego. Tuzakomeza guhatana kugeza ku wa nyuma, twese dushyize hamwe."

Mbere yo kwinjira muri Stade, abafana babanzaga guhabwa umuti bakaraba ngo hirindwe Coronavirus

N’abanyamakuru byari uko...Ruvuyanga wa RBA ku muryango abanza gukaraba

Umutoza Abdelrahman Ibrahim , umutoza mukuru wa Musanze FC

Bahha Ibrahim, umutoza wungirije wa Musanze FC

I buryo hari Ibrahim, team manager wa Musanze FC

Rutahizamu Jean Didier Touya (i buryo) utakinnye uyu mukino kubera imvune, yari yaje gushyigikira bagenzi be

Sarpong yari yagarutse muri Rayon Sports

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Cassa Mbungo yatsindaga umukino we wa kabiri muri Rayon Sports ari nayo mikino amaze kuyitoza kuva yasinyira kuyibera umutoza mukuru...i buryo hari Kirasa Alain, umutoza wungirije w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru

Uko Sugira Erneste yatsinze igitego cya mbere

Sarpong wari umuhaye umupira, yamukomeye amashyi

Tuyishimire Placide bita Trump, Perezida wa Musanze FC ntajya abura ku mikino ikipe ye yakinnye yaba i Musanze cyangwa muzindi Ntara

Komite nyobozi ya Rayon Sports...uhereye i bumoso hari Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, Furaha JMV, Visi Perezida wa kabiri na Nsekera Muhire Jean Paul, Visi Perezida wa mbere

I bumoso hari Abraham Kelly, umunyamabanga wa Rayon Sports na Cyiza Richard, umubitsi wayo

Bamwe mu bafana bari baherekeje Musanze FC

Nubwo Musanze FC yatsinzwe uyu mukino, hari uburyo bukomeye yagiye ihusha ndetse Kimenyi Yves bikaba ngombwa ko hari aho akiza izamu nko muri ubu buryo

Uko Sarpong yinjije Penaliti yahesheje intsinzi Rayon Sports kuri uyu mukino

Mugenzi Cedrick bita Ramires wahuraga na Rayon Sports yigeze kunyuramo yakoze iyo bwabaga ariko biranga

Umukino urangiye, Saddam Nyandwi yagiye gusuhuza bagenzi be bahoze bakinana

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Uwimana Dda Laetitia

    Ndabashimira uko mwitaye muruwo mukino,mukomerez aho,ejo mbifurije urugendo rwiz nogimutahukana amanota3 dutsinda Marines 3 kubusa

    - 9/03/2020 - 20:28
Tanga Igitekerezo