Ibidasanzwe byitezwe mu ikipe ya Musanze FC ‘izaba mu makipe 4 ya mbere’

Ikipe ya Musanze FC yamaze gusoza igikorwa cyo kugura abakinnyi bashya izakoresha muri ‘season’ ya 2020/2021, biha intego yo kuza mu makipe ane ya mbere mu Rwanda.

Musanze FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa 12 yakoze impinduka zinyuranye mu rwego rwo kugira ngo habeho impinduka zitanga ibyishimo mu baturage b’Akarere ka Musanze bakunda kugaragaza ko bakunda ikipe yabo ndetse bakayiherekeza aho yagiye gukina hose.

Muri iyi nkuru , turagaruka kuri izo mpinduka zitezwe muri iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ubusatirizi butigeze buba muri iyi kipe

‘Kubaka ikipe nziza ni ukubaka ikipe isatira kandi bukaba ari ubusatirizi budahusha na busa’. Iyi ni imvugo ya Ibrahim Uwihoreye, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC ( Team Manager).

Mu igura ry’abakinnyi, Musanze FC yibanze mu kugura ba rutahizamu. Abo harimo Kyambade Fred wavuye muri Espoir FC, Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC, Mutebi Rashid wavuye muri Etincelles n’ Umunya-Nigeria Samson Irokan Ikechukwu wavuye muri Lobi Stars FC. Aba bose baje bahasanga Twizerimana Onesme.

Muri Shampiyona ishize, Musanze FC yasoje itsinze ibitego 22, yinjizwa 28. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko babanje gukosora ibigendanye n’ibitego binjiza muri buri mukino kandi ngo imibare y’abo bazanye irivugira.

Mu mibare, uko ba rutahizamu ba Musanze FC bari bitwaye umwaka ushize:
Kybambade Fred yari yatsindiye Espoir FC ibitego 8, Mutebi Rashid na we yari yatsindiye Etincelles ibitego 8, Samson Irokan Ikechukwu atsindira Lobi Stars FC ibitego 7 mu mikino 12 naho Twizerimana Onesme yatsindiye Musanze FC ibitego 6 mu mikino 5.

Kyambade Fred na Mutebi Rashid baje muri ba rutahizamu bitwaye neza umwaka ushize, ubu bazajya basenyera umugozi umwe bashakira ibitego Musanze FC

Tariki 14 Nyakanga 2020 ubwo yari amaze gusinya amasezerano muri Musanze FC, Mutebi Rashid yavuze ko ku giti cye yiteguye gushimisha abanya Musanze, agatsindira iyi kipe ibitego birenga 20.

Yagize ati " Ubu maze kugera mu ikipe ya Musanze FC. Banyitegeho ibitego , banyitegeho kubashimisha , abafana baze ari benshi ku kibuga, nzabashimisha cyane. Ndasaba Imana ngo izamfashe ngire ibihe byiza muri Musanze FC. Nka rutahizamu, ndemeza ko nzatsinda ibitego biri hejuru ya 20.”

Ibrahim, Team Manager wa Musanze avuga ko bizeye ko ikibazo cy’ubusatirizi bagikemuye.

Ati " Ufite bariya bakinnyi bataha izamu, ntakipe n’imwe mu Rwanda wananirwa kwinjiza igitego. Ikizajya kigorana ahubwo ni ukumenya ababanza mu kibuga kuko bose barashoboye. Ubu twizeye ko nibura Musanze itazajya hasi y’ibitego 30 izatsinda kuko n’imibare ya bariya bakinnyi n’ubunararibonye bafite birivugira."

Ikipe igomba gukora amateka

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ni uko muri uyu mwaka w’imikino uri hafi gutangira, Perezida wa Musanze FC , Tuyishimire Placide ngo yiyemeje kubaka ikipe izakora amateka kandi akabishyiramo imbaraga zirenze izo yari asanzwe ashyiramo.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide wiyemeje gushyira imbaraga nyinshi muri uyu mwaka ngo bagakora amateka

Ni amakuru anemezwa na Ibrahim . Ati " Uyu mwaka turashaka gukora amateka. Ni ikipe yubatswe ngo ikore ibitarakozwe mu yindi myaka. Tugira amahirwe yo kuba dufite Perezida Placide ukunda umupira kandi unawitangira. Uyu mwaka yemeye ko azashyiramo imbaraga zisumbuyeho, amateka tukayageraho."

Yunzemo ati " Nta mukinnyi waje muri Musanze atifujwe n’umutoza. Ubu igisigaye ni ahe (Seninga), agakoresha ubuhanga bwe, akagera ku ntego yiyemeje kandi yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe."

Mu mateka ya Musanze FC , umwanya yarangijeho wa hafi ni uwa 6. Hari mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 ubwo yatozwaga na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katuti. Icyo gihe yasoreje ku mwanya wa 6 n’amanota 45 aho mu mikino 30 yatsinze 12 inganya 9 itsindwa indi mikino 9.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ni uko Seninga Innocent yabwiwe ko mu mwaka wa mbere muri 2 yasinyiye gutoza iyi kipe, ngo umwanya wa 8 ariwo wa nyuma mubi yabona naho intego ngo ni ukuza mu makipe 4 ya mbere. Amakuru avuga ko mu gihe yaba abaye uwa 8, ubuyobozi bwakwicara bukiga ku hazaza he.

‘Portugal style’ ivuguruye

Tariki 26 Gicurasi 2020 nibwo Seninga Innocent yasinye imyaka 2 azamara atoza iyi kipe yo mu Majyaruguru asimbuye umunya Misiri, Adel Ahmed wirukanwe n’ubuyobozi bwa Musanze FC kubera kutumvikana na Komite.

Uyu mutoza usanzwe uzwiho gukina akoresheje uburyo yita ‘Portugal style’ niwe ugomba kuvugurura imikinire ya Musanze FC aho ashobora kujya akinisha uburyo (formation) bwa 4-2-1-3: Ba myugariro 4, abakinnyi 2 bo mu kibuga hagati, umukinnyi umwe ukina inyuma ya ba rutahizamu 3.

Ikipe Musanze FC yabanjemo tariki 14 Werurwe 2020 ubwo Shampiyona yasubikwaga. Ni umukino banganyijemo na Gasogi 0-0. Ukurikije impinduka zabaye muri iyi kipe , abakinnyi 3 (Saova, Gasongo na Ndori) nibo bashobora gukomeza kubanza mu kibuga

Ukurikije impinduka zakozwe na Musanze FC , aba nibo bakinnyi bashobora kujya babanza mu kibuga. Ni urutonde rwakozwe n’abanyamakuru ba Rwandamagazine

‘Kuri Stade Ubworoherane, amakipe azajya ahinjirana ubwoba’

Indi mpinduka izaranga ikipe ya Musanze ngo ni uko nta kipe izajya ibatsindira kuri Stade Ubworoherane bakiriraho imikino. Kuri bo, ngo bazashyiraho igitinyiro ku kibuga cyabo.

Ibrahim abisobanura muri aya magambo. Ati " Burya iyo ushaka kugera ku ntego yawe muri Shampiyona, ni byiza ko mu rugo utagomba kuhatsindirwa uko byagenda kose. Ni ikintu rero twakosoye ku buryo wenda nko mu mikino 7 twazakirira mu rugo muri Phase aller, 5 muri yo tugomba kuyitsinda."

Yunzemo ati " Ni intego ko ikipe yose izajya iza kuri Stade Ubworoherane ,izajya ihaza ifite ubwoba. Iyo wamaze gushyiraho intego nk’iyo bigufasha ko no mikino ujya gusuramo izindi kipe, ujyana icyizere."

Kugeza ubu ikibuga cya Stade Ubworoherane cyamaze kwitabwaho ndetse kubera ko hashize amezi agera kuri 5 kidakinirwaho, ubu ubwatsi bukinirwaho bwamaze kumera neza.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandamagazine.com, Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yatangaje ko kuva Shampiyona yahagarikwa hakozwe imirimo myinshi yo kwita ku bwatsi buteye muri iki kibuga.

Ati " Kuko ubu ikibuga kitari gukinirwaho cyangwa ngo gikorerweho imyitozo, ubwatsi bwarameze bukwira mu kibuga hose, natwe dushyiramo imbaraga zo kukitaho ngira ngo urabona uko ubu gisa. Imikino izagaruka nta kibazo na kimwe ikibuga gifite."

Yunzemo ati " Nubwo twashyizemo imbaraga mu kubaka ikipe no kuzana abatoza beza, ariko ikibuga cyiza giteye amabengeza gutya nacyo kirafasha mu kubona amanota atatu cyane cyane iyo ukinira mu rugo ari nayo mpamvu twifuza ko ntakipe izajya idutsindira aha."

Gusiba imyitozo bizajya bijyana n’igihano cy’amafaranga

Mu rwego rwo kongera ubunyamwuga mu bakinnyi b’ikipe ya Musanze, ubu ngo hashyizweho amategeko agenga imikorere y’akazi kabo aho ngo umukinnyi uzajya asiba imyitozo, azajya ahanishwa gukurwaho amafaranga ku mushahara we.

Ibrahim yabwiye Rwandamagazine.com ko kugira ngo bagere ku ntego, ngo bagomba gukora nk’ibyo amakipe akomeye akora.

Ati “ Yego nibyo, abakinnyi bazajya basiba imyitozo cyangwa akazi, bazajya babihanirwa kandi bose barabimenyeshejwe kandi barabyemeye. Twese nk’ikipe twiyemeje ko tugomba gukorera hamwe, abakinnyi bagatera imbere mu mwuga wabo, n’ikipe ikagera ku mateka yifuza.”

Udushya mu mifanire

Indi mpinduka Musanze FC iri gukora ni uko muri ‘season 2020/2021’ abafana bayo bazaba bibumbiye muri za Fan Clubs ndetse bakajya batera inkunga ikipe mu buryo butandukanye.

Ubu abafana ba Musanze bagiye kwishyira hamwe, bibumbire muri za Fan Clubs

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC yatangarije Rwandamagazine ko bahugiye mu guhanga udushya mu mifanire tuzagaragara Shampiyona nitangira. Yatwemereye ko ubu Iwacu Fan club ari iya mbere yamaze gufungurwa n’izindi ngo ni mu minsi iri imbere.

Ati " Abafana bari bahari kandi benshi ariko ubu turi gushyiraho uburyo bwo kubabumbira hamwe kugira ngo hiyongere imbaraga haba mu gufasha ikipe kurusha uko byakorwaga mbere.

Ikibuga cya Stade Ubworoherane kiri kwitabwaho umunsi ku wundi ngo bizafashe ikipe ya Musanze kwitwara neza no kugira ngo ikipe izajya ihatsindirwa itazajya yitwaza ikibuga nkuko byakugenze kugenda mu myaka yashize

Ibrahim Uwihoreye (ubanza i bumoso), ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC ( Team Manager) avuga ko bavuguruye byinshi ngo ikipe irusheho gutanga ibyishimo bisendereye ku baturage ba Musanze

Rutahizamu Kyambade Fred wavuye muri Espoir FC ni umwe mu bazajya bashakira ibitego Musanze FC

Mutebi Rashid wavuye muri Etincelles avuga ko yiteguye gutsindira Musanze FC ibitego birenze 20

Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme wavuye muri Mukura VS, azaba anyura ku ruhande rw’i buryo rwa Musanze rusatiza aho bakunda kwita kuri 7...ni umwe mu bakinnyi bakinana umuvuduko

Umunya-Nigeria Samson Irokan Ikechukwu (hagati) wigeze gukinira Bugesera ubu akaba avuye muri Lobi Stars FC ni umwe mu bitezweho byinshi muri Musanze FC

Twizerimana Onesme witwaye neza mu mikino ya Phase aller, yitezweho gukomereza ku muvuduko wo gutsinda yari ariho ubwo Shampiyona yasubikwaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo