Seninga Innocent asubiye gutoza Musanze FC (AMAFOTO)

Seninga Innocent yamaze gusinya amasezerano yo kongera gutoza Musanze FC yigeze kunyuramo akayitoza igihe gito. Yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Seninga yasinye amasezerano ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 asimbuye umunya Misiri, Adel Ahmed uheruka kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Musanze FC kubera kutumvikana na Komite.

Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC yatangarije Rwandamagazine.com ko Seninga bamuhaye inshingano zo kugeza Musanze FC mu makipe 4 ya mbere muri Shampiyona ndetse no kuzamura impano z’abakiri bato bakomoka mu karere ka Musanze.

Yagize ati " Twamusabye kuza mu myanya ya mbere myiza, byakwanga akaza nibura ku mwanya wa munani. Umwaka wa kabiri we twamusabye ko agomba kugeza ikipe muri 4 za mbere."

Ikipe ya Musanze FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/2020 iri ku mwanya wa 12 aho ifite amanota 26. Mu mikino 23 yatsinzemo itanu, itsindwa irindwi, inganya 12.

Urugendo rwa Seninga mu butoza

Muri Nyakanga 2016 nibwo Seninga yagizwe umutoza mukuru wa Police avuye muri Etincelles. Yinjiye mu ikipe ya Police FC asimbuye Cassa Mbungo Andre. Yahise asinya umwaka umwe, uza kongerwa ariko ntiyawurangiza kuko yasezeye ku mirimo ye Shampiyona itarangiye asimbuzwa Albert Mphande.

Seninga Innocent yaherukaga muri Musanze FC muri 2018. Tariki 2 Gicurasi 2018 yayisinyagamo kuyitoza imikino 5 yari isigaye ngo Shampiyona irangire. Icyo gihe ubuyobozi bwa Musanze FC bwasabye Seninga gufasha ikipe kurangiza iri ku mwanya wa 6 cyangwa 7. Ayifata icyo gihe yari ku mwanya wa 10. Shampiyona yasoje ayigejeje ku mwanya wa 9.

Tariki 26 Kanama 2018, Seninga Innocent yahise yerekeza muri Bugesera FC ayisinyamo umwaka umwe.

Nyuma yo kuva muri Bugesera FC , Seninga Innocent yerekeje muri Etincelles FC ari nayo yaherukaga gutoza. Yayisezemo mu kwezi k’Ugushyingo 2019. Yayivuyemo avuga ko itubahirije amasezerano bari bafitanye. Kuva icyo gihe yari ataragira indi kipe atoza.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC amuha ikaze

Rwamuhizi Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC aha ikaze Seninga

Tuyishimire Placide yongeye guha ikaze Seninga muri Musanze FC aje gutoza ku nshuro ya kabiri

Komite yose ya Musanze FC yari yaje kumwakira

PHOTO: Neeto’o Ismail

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo