Musanze FC nzayitsindira ibitego biri hejuru ya 20 – Mutebi Rashid

Nyuma yo gusinya mu ikipe ya Musanze FC, rutahizamu Mutebi Rashid yemeza ko abafana b’iyi kipe yo mu Majyaruguru bamwitegaho kubashimisha ndetse ngo azatsindira Musanze ibitego biri hejuru ya 20.

Kuri uyu wa Kabiri, Musanze FC yaguze rutahizamu w’Umugande, Mutebi Rachid, wakiniraga Etincelles FC y’i Rubavu imutanzeho Miliyoni esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Mutebi Rachid yavuye muri Etincelles yari amazemo umwaka umwe, yerekeza muri Musanze FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’uko amaze kwerekeza muri Musanze, Mutebi yatangaje ko abafana bamwitegaho ibyishimo.

Yagize ati " Ubu maze kugera mu ikipe ya Musanze FC. Banyitegeho ibitego , banyitegeho kubashimisha , abafana baze ari benshi ku kibuga, nzabashimisha cyane. Ndasaba Imana ngo izamfashe ngire ibihe byiza muri Musanze FC. Nka rutahizamu, ndemeza ko nzatsinda ibitego biri hejuru ya 20."

Yakomeje avuga ko ashimira cyane umuyobozi wa Musanze FC , Tuyishimire Placide kuba ngo ibyo yamwemereye abishyize mu bikorwa ndetse akanaha Etincelles ibyo yifuzaga.

Ati " Ndashimira ubuyobozi bwa Musanze na Cetraf , nkashimira na Perezida Placide , ndamukunda cyane niyo mpamvu nje muri Musanze. Ndamushimira kuko ahaye Etincelles ibyo yifuzaga , nkaba mbashije kwerekeza muri Musanze. "

Yavuze ko ashimira ubuyobozi bwa Musanze FC ko bwamuhaye ibyo bari bavuganye, na we abasaba kumwitegaho umusaruro.

Mu mwaka yari amaze muri Etincelles FC , Mutebi Rashid yayitsindiye ibitego umunani. Mbere yo kuva muri Mukura VS, Mutebi ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu kugeza Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2019 ndetse iyi kipe yaje kugitwara.

Mutebi wanyuze muri Gicumbi Fc na Mukura VS aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe yaguze harimo Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku wavuye muri Heroes FC , Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme wakiniraga ikipe ya Mukura VS, myugariro wa Sunrise FC Niyonshuti Gadi uzwi ku izina rya Evra, Kyambadde Fred wavuye muri Espoir FC n’abandi banyuranye.

Musanze FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa 12, ikomeje kugura abakinnyi batandukanye ndetse iherutse gusaba umutoza Seninga Innocent kuzasozwa umwaka wa 2020/21, ari mu makipe umunani ya mbere, umwaka ukurikiraho ikaza muri 4 za mbere.

Mutebi ahanganye na Muhire Anicet bita Gasongo ubu bazajya bafatanya gutahiriza umugozi umwe wo kubaka Musanze FC

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC ukomeje kubaka ikipe ikomeye , yashimiwe na Mutebi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo