Heroes FC nayo yajuririye ’icyemezo kirenganya amakipe yamanuwe’ mu cyiciro cya 2

Nyuma

y’uko ikipe ya Gicumbi FC ijuririye icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuyimanura mu cyiciro cya kabiri, ubu na Heroes FC yamanukanye nayo, yamaze kujuririra iki cyemezo yo ivuga ko ’kirenganya amakipe yamanuwe mu cyiciro cya kabiri’.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 nibwo Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko APR FC ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, Gicumbi FC na Heroes FC zimanuka mu cyiciciro cya kabiri.

Ishingiye ku bubasha bwayo nkuko bugaragara mu ngingo ya 33 ya ’status’ igenga FERWAFA, ishingiye kandi ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite nyobozi ya FERWAFA yemeje imyanzuro ikurikira:

 Hemejwe ko hakurikizwa imikino 23 ya Shampiyona yari imaze gukinwa kuko umunsi wa 24 utarangiye, APR FC yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikaba ariyo ihabwa igikombe cya Shampiyona 2019/2020.

 Hashingiwe ku munsi wa 23, Heroes FC yari ifite amanota 16 na Gicumbi ifite amanota 15 zamanutse mu cyiciro cya 2.

Ku birebana n’amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, hemejwe ko hazakinwa imikino ya ’ Play-offs’ kugira ngo amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya mbere muri Season 2020/2021 amenyekane. Amakipe 4 ya mbere mu itsinda A n’4 ya mbere mu itsinda B niyo azakina iyo mikino.

Bukeye bwaho tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo umunyamabanga wa Gicumbi FC yatangarije Rwandamagazine.com ko bagiye kujurira mu maguru mashya (mbere y’amasaha 48).

Kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umunyamategeko Mulindahahi Olivier wigeze no kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yanditse mu izina rya Heroes FC ajuririra icyemezo cyafashwe ku wa Gatanu.

Ni mu ibaruwa Rwandamagazine.com ifitiye kopi. Iyo baruwa yanditswe na Mulindahabi mu izina rya Heroes FC iragira iti "

Mu izina ry’ikipe ya Heroes FC n’iry’umuyobozi wayo mpagarariye, nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA ku birebana n’amarushanwa y’umwaka wa 2019/2020 nkuko byanyujijwe ku rubuga rwayo ku wa 22/05/2020,

Nyuma yo kubona ko icyo cyemezo kirenganya amakipe yamanuwe mu cyiciro cya kabiri , na Heroes FC irimo, aho dusanga cyarafashe mu buryo buri ’unfair’;

Dushingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA aho ivuga ko uruhande rusaba ubujurire rugomba kubigaragaza mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi nyuma yo kumenyeshwa icyemezo kijuririrwa;

Mu izina rya Heroes FC, tubandikiye tujuririra iki cyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA tubasaba kurenganurwa."

Me Mulindahabi asoza iyi baruwa avuga ko mu gihe cya vuba bazashyikiriza Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA ingingo zabo z’ubujurire.

Umwaka ushize nibwo Heroes FC yari yazamutse mu cyiciro cya mbere izamukanye na Gasogi United , zisimbura mu cyiciro cya mbere Amagaju FC na Kirehe FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo