APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko APR FC ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, Gicumbi FC na Heroes FC zimanuka mu cyiciciro cya kabiri.

Iki ni icyemezo Komite nyobozi ya FERWAFA yafashe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020. Igifashe nyuma y’uko amarushanwa yose ategurwa n’iri shyirahamwe yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Ishingiye ku bubasha bwayo nkuko bugaragara mu ngingo ya 33 ya ’status’ igenga FERWAFA, ishingiye kandi ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite nyobozi ya FERWAFA yemeje imyanzuro ikurikira:

 Hemejwe ko hakurikizwa imikino 23 ya Shampiyona yari imaze gukinwa kuko umunsi wa 24 utarangiye, APR FC yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikaba ariyo ihabwa igikombe cya Shampiyona 2019/2020.

 Hashingiwe ku munsi wa 23, Heroes FC yari ifite amanota 16 na Gicumbi ifite amanota 15 zamanutse mu cyiciro cya 2.

 Igikombe cy’Amahoro mu bagabo n’abagore cyasheshwe. Cyari kigeze muri 1/8 cy’irangiza.

Ku birebana n’amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, hemejwe ko hazakinwa imikino ya ’ Play-offs’ kugira ngo amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya mbere muri Season 2020/2021 amenyekane. Amakipe 4 ya mbere mu itsinda A n’4 ya mbere mu itsinda B niyo azakina iyo mikino.

Ku bigendanye n’amarushanwa y’abagore haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, Komite nyobozi ya FERWAFA yasanze aho zigeze hatagira icyemezo gifatwa, hemezwa ko abaye asubitswe , akazasubukurwa ubwo Guverinoma izaba yemeje ko imikino yasubukurwa.

Amarushanwa y’abato yo yabaye asubitswe.

APR FC itwaye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe kuko muri 23 yakinnye, yatsinze 17 inganya imikino 6. Ni icya 18 cya Shampiyona yegukanye.

Igikombe cya Shampiyona giheruka cyari cyegukanywe na Rayon Sports.

Uko Shampiyona isojwe urutonde ruhagaze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo