Gicumbi FC turajurira, kumanurwa mu cyiciro cya 2 twarenganyijwe - Antoine

Antoine Dukuzumuremyi , umunyamabanga wa Gicumbi FC avuga ko biteguye kujurira icyemezo cya Komite nyobozi ya FERWAFA cyo kubamanura mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 nibwo Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko APR FC ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, Gicumbi FC na Heroes FC zimanuka mu cyiciciro cya kabiri.

Ishingiye ku bubasha bwayo nkuko bugaragara mu ngingo ya 33 ya ’status’ igenga FERWAFA, ishingiye kandi ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite nyobozi ya FERWAFA yemeje imyanzuro ikurikira:

 Hemejwe ko hakurikizwa imikino 23 ya Shampiyona yari imaze gukinwa kuko umunsi wa 24 utarangiye, APR FC yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikaba ariyo ihabwa igikombe cya Shampiyona 2019/2020.

 Hashingiwe ku munsi wa 23, Heroes FC yari ifite amanota 16 na Gicumbi ifite amanota 15 zamanutse mu cyiciro cya 2.

Ku birebana n’amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, hemejwe ko hazakinwa imikino ya ’ Play-offs’ kugira ngo amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya mbere muri Season 2020/2021 amenyekane. Amakipe 4 ya mbere mu itsinda A n’4 ya mbere mu itsinda B niyo azakina iyo mikino.

Gicumbi FC ngo barenganyijwe

Avuga impamvu biteguye kujurira mu maguru mashya, Antoine yabwiye Rwandamagazine.com ko babiterwa no kuba ngo baba barenganyijwe.

Ati " Turajurira kuko hafashwe icyemezo tutishimiye. Ririya tegeko ryo kuvuga ko bamwe bakina abandi ntibakine ,riba he ? Iyo ngingo niko ibivuga ? Impamvu Shampiyona ihagaze ni uko hari icyorezo kiri mu gihugu. Izizakina se , icyorezo cyarangiye ? Niba se icyorezo kirangiye, kirangiriye kuri bamwe ? Ni aho bishingiye, andi mategeko yose ni urwitwazo. Ntampamvu n’imwe Gicumbi FC yamanuka idakinnye."

Abajijwe niba abona ko iyo bakomeza gukina bari kuzabasha kuguma mu cyiciro cya mbere, Antoine yagize ati " Oya, ntabwo ari ngombwa. Twari no kuzakina , tukamanuka ariko noneho tukamanuka twishimiye ko byatunaniye kubera ubushobozi buke aho kumanuka tuvuga ngo tumanutse kubera icyorezo kandi hari abazamutse kubera icyorezo."

Antoine Dukuzimuremyi , umunyamabanga wa Gicumbi FC ati ntitwishimiye icyemezo cya Komite nyobozi ya FERWAFA

Gukuraho umukino nabyo ntibabyishimiye

Tariki 14 Werurwe 2020 ubwo hakinwaga imikino imwe y’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Gicumbi FC yari yabashije kunganya na Rayon Sports 1-1. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nta bafana bari muri Stade.

Mu myanzuro ya Komite nyobozi ya FERWAFA, hemejwe ko uwo munsi ukurwaho kuko hari amakipe atari yakawukinnye ubwo byemezwaga ko Shampiyona isubitswe.

Ibi nabyo Antoine avuga ko ngo byakozwe mu buryo butari bwo. Ati " None se Komite nyobozi ya FERWAFA ifite uburenganzira bwo gukuraho ibyemezi by’umukino ? Komisiyo ishinzwe amarushanwa niyo ibifiye uburenganzira kandi ntabwo yigeze iterana.

Antoine yavuze ko biteguye kujurira mu gihe kitarenze amasaha 48 ateganywe n’amategeko kandi ngo bizeye ko amategeko ariyo azabarenganura kandi akubahirizwa.

Uko Shampiyona yasojwe urutonde ruhagaze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo