Hanze y’U Rwanda

Zimbabwe: Abaganga basubiye mu kazi nyuma y’ukwezi kurenga bagahagaritse

Abaganga muri Zimbabwe barasubiye ku kazi nyuma y’iminsi 40 bari bamaze baragahagaritse basaba umushahara mwiza hamwe no gukora mu bihe byiza. Leta ivuga ko uko guhagarika akazi bitari ngombwa kuko abarwayi benshi bapfuye bazira uko guhagarika akazi. Ariko abarwayi hamwe n’abandi bakozi muri Minisiteri y’Ubuzima banejejwe no kubona abaganga...

RDC: Félix Tshisekedi wemejwe nka Perezida ni muntu ki?

Komisiyo y’amatora ya Kongo yemeje ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari we watsinze amatora ya perezida. Uyu mugabo w’imyaka 55 yavutse ku itariki 13 z’ukwezi Kamena 1963 mu murwa mukuru witwaga Léopoldville. Ni yo Kinshasa y’ubu. Yabyawe na Marthe na Etienne Tshisekedi wigeze kuba ministiri w’intebe w’igihugu cye cyitwaga Zaire icyo gihe....

Congo :Impanuka y’indege yahitanye 6

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018, abantu 6 barapfuye baguye mu mpanuka y’indege ya Antonov 26 yari yakodeshejwe n’urwego rw’igihugu rujshinzwe amatora muri Republika iharanira demokrasi ya Congo, CENI. Nta muntu numwe warokotse mu mpanuka y’indege Antonov 22 yo kuri uyu wa kane. Impamvu z’iryo mpanuka ntiziramenyekana. Bivurwa ko ikirere...

Amatora muri RDCongo yegejwe inyuma

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, CENI, yigijeyo amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe ku cyumweru. Perezida wa CENI, Coreneille Nangaa Yobeluo, yabibwiye abakandida bose cyangwa ababahagarariye mu nama yari yabatumiyemo, nk’uko umwe muri bo witwa Theodore Ngoyi yabibwiye Ijwi...

Afurika igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita - Jennifer Cooke

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ejo yatangaje ko inyungu z’igihugu, zaba iza politiki, umutekano cyangwa mu bukungu, zigomba kuza mbere muri gahunda y’ubutwererane n’umugabane w’Afurika. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko abenshi mu bakurikiranira hafi iby’imibanire y’Amerika n’Afurika, bavuga ko icyo cyemezo cya Perezida...

Abanyamerika barunamira bwa byuma Georges Bush i Washington

Umurambo wa George Herbert Walker Bush wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ejo kuri uyu wa mbere uri mu ngoro y’inteko ishingamategeko i Washington aho ababyifuza batangiye kwunamira bwa nyuma uyu wabaye Perezida wa Amerika wa 41. Iyo ngoro yafunguriwe abategetsi hamwe n’abanyagihugu babyifuza kumwunamira kugera ejo ku...

Televiziyo CNN yatsinze Perezidansi ya Trump mu rukiko

Photo :Umunyamakuru Jim Acosta avugana n’abandi banyamakuru nyuma y’icyemezo cy’urukiko hano i Washington, DC. Perezidansi y’Amerika yategetswe n’urukiko gusubiza umunyamakuru wa televiziyo CNN, Jim Acosta, impapuro ze zimwemerera gukora akazi ke nta nkomyi. Acosta yari yambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri perezidance nyuma y’uko abajije...

Isirayeli na Hamas basinye amasezerano yo guhagarika imirwano

Minisitiri w’ingabo wa Isirayeli, Avigdor Lieberman, yeguye ku milimo ye biturutse ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isirayeli n’umutwe w’abanyapalestina wa Hamas. Kuri we, ayo masezerano yemejwe kuri uyu wa gatatu agamije “kwishyira mu maboko y’iterabwoba.” Avigdor Lieberman ari mu bategetsi ba Isirayeli bamwe na bamwe bashaka ahubwo...

USA yavumbuye ibindi birindiro by’intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru

Itsinda ryigenga ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryavumbuye ibirindiro 13 muri Koreya ya ruguru, bishobora kuba bihishemo ibitwaro bya kirimbuzi. Ibyo birindiro ntibyashyizwe ahagaragara ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano yo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi. Ijwi rya Amerika ritangaza ko ikigo cy’ubushakashatsi gikorera i Washington...

Aziya y’Epfo ifite ubwoba bw’intambara hagati y’Amerika n’Ubushinwa

Ubwato bw’intambara bw’Amerika USS Decatur bwari bugiye kugongana n’ubw’Ubushinwa mu kwezi gushize bikaba bitera impungenge abatuye Aziya y’Epfo ko ibi bigugu byombi bishobora kurwanira mu nyanja. Ubwato bwa gisilikali bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika USS Decatur bwari bugiye kugongana n’ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa PRC Luyang ku italiki ya 30...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 240