’Mayor’ wa Moscow avuga ko igitero cya drone cyangije inyubako

Uburusiya bwashinje Ukraine kugaba urukurikirane rw’ibitero by’indege nto zitarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Moscow mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Ni ubwa mbere uwo mujyi wibasiwe na drone nyinshi kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko Ukraine yagabye "igitero cy’iterabwoba" ikoresheje drone nibura umunani.

Abategetsi bavuze ko habayeho kwangirika guto ku nyubako nyinshi.

Umukuru w’umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, avuga ko nta muntu n’umwe wakomeretse cyane. Yavuze ko "serivisi z’ubutabazi bwihuse" ziri aho cyabereye.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko drone zose zahagaritswe.

Yagize iti: "Eshatu muri zo zaburijwemo n’uburyo bw’intambara bwo mu ikoranabuhanga, ziradandabirana ziteshuka ku ho zari zoherejwe.

"Izindi drone eshanu zahanuriwe mu karere ka Moscow n’ubwirinzi bwa misile bwa Pantsir-S burasirwa ku butaka bwerekezwa mu kirere".

Mbere, ibitangazamakuru byo mu Burusiya byari byatangaje ko drone zigera kuri 30 ari zo zakoreshejwe muri icyo gitero. Abategetsi banavuze ko nyinshi muri zo zaguye ku nyubako nyuma yuko zari zimaze guhanurwa.

Nta cyo abategetsi bo muri Ukraine bari batangaza, ariko ku wa mbere Jenerali Majoro Kyrylo Budanov, umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, yaburiye ko hazabaho igisubizo cyihuse ku bitero bya misile by’Uburusiya ku murwa mukuru Kyiv.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umwotsi uzamuka mu kirere cyo hejuru ya Moscow. Ayandi yerekanye idirishya ryamenetse.

’Mayor’ Sobyanin yavuze ko bamwe mu batuye i Moscow barimo guhungishwa. Ku rubuga rwa Telegram, yanatangaje ko abantu babiri basabye ubufasha bwo kwa muganga.

Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya, Steve Rosenberg, ukorera i Moscow, yumvise ikintu giturikira kure ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 24 za mu gitondo (06:24) ku isaha yaho, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Moscow. Yavuze ko amadirishya y’inzu ye yatigise kubera icyo giturika.

Uyu munyamakuru wacu avuga ko yumvise ikindi kintu giturika saa kumi n’ebyiri n’iminota 58 za mu gitondo.

Yongeyeho ko ashingiye ku birimo kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi b’i Moscow na bo bumvise ibyo bintu biturika.

Ibi bitero kuri Moscow bibaye nyuma y’igitero cya drone cyo mu ijoro ryacyeye Uburusiya bwagabye ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine. Byatangajwe ko nibura umuntu umwe ari we wiciwe muri icyo gitero.

Abategetsi bo muri Ukraine banavuze ko ibisigazwa by’ibisasu byateje umuriro, ubwo ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine bwahanuraga drone zirenga 20.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi (5), ikivugwa ko ari igitero cya drone cyabereye ku biro bya perezida w’Uburusiya bizwi nka Kremlin.

Icyo gihe, amashusho ataragenzuwe yatangajwe ku mbuga za internet yerekanye umwotsi uzamuka hejuru y’iyo nyubako, mu gihe videwo ya kabiri yerekanye ituriko rito hejuru y’inyubako ikorerwamo na sena aho kuri Kremlin.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko cyari igitero cyakozwe na Ukraine, mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabihakanye, avuga ko nta ruhare igihugu cye cyabigizemo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo