Amerika igiye gutangaza ibihano bishya ku Burusiya mu nama ya G7

Amerika yizeye ko ibihano byayo bishya ku Burusiya – byitezwe gutangarizwa i Hiroshima mu Buyapani mu nama y’itsinda rya G7 ry’ibihugu bikize cyane ku isi – bituma ibindi bihugu byo muri G7 na byo byongera ibihano byabyo.

Amerika ivuga ko ingamba nshya zigamije kuzahaza "ubushobozi bwo mu ntambara" bw’Uburusiya muri Ukraine.

Zirimo nko gutuma ibigo 70 bitabona ibicuruzwa byoherejwe bivuye muri Amerika n’ibindi bihano 300 ku bandi bantu cyangwa ibigo.

Intambara yo muri Ukraine, ubu igeze mu kwezi kwayo kwa 15, ni yo ngingo nkuru iri kuri gahunda y’iyi nama.

Ibihugu bitaramagana ku mugaragaro Uburusiya – nk’umushyitsi w’inyongera muri iri tsinda ari we Ubuhinde – bishobora kotswa igitutu ngo bigire icyo bikora.

Ubuhinde bwanze kwinjira muri gahunda y’ibihano y’ibihugu byo mu burengerazuba ku bicuruzwa biva mu Burusiya.

Kugeza ubu, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubwongereza byasobanuye ko bizahashya amabuye y’agaciro ya diyama y’Uburusiya.

Umuvugizi wa leta y’Amerika yabwiye ibitangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ko Amerika yiteze ko ibihugu byose byo muri G7 bitangaza ibihano bishya ku Burusiya mu mpera y’iki cyumweru.

Itsinda rya G7 rigizwe na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika, hakiyongeraho EU nk’"umunyamuryango utabarwa".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo