Abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore bakunda kwitera imibavu ihumura (Parfum) kugira ngo bagende bahumura neza ,gusa ni ibintu byo kwitondera kuko hari ahantu bitari byiza gutera iyi mibavu kuko bishobora gutera ingaruka mbi ku mubiri ndetse n’indwara zitandukanye.
Nkuko bitangazwa n’inzobere mu bijyanye n’uruhu Marie-Pierre Hill-Sylvestre, hari ahantu henshi hatemerewe gutera iyi mibavu.
Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ahantu inzobere zitangaza ko atari byiza ko bahatera iyi mibavu (...)
Home > Ubuzima
Ubuzima
-
Ibice by’umubiri utagomba guteraho imibavu (Parfum)
4 December -
Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe n’indwara yo kwigunga bikabije
4 DecemberDepression cyangwa indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza cg se uyirwaye bakumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya. Nyamara sibyo kuko kwigunga bikabije nayo ni indwara ikomeye kandi isabwa kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire isanzwe y’uyirwaye, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Kubabara cyane bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye ntibivuze ko urwaye depression.
Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka (...) -
Impamvu zigutera kubira ibyuya byinshi mu ijoro uryamye
25 NovemberUjya ubyuka mu ijoro ugasanga wabize ibyuya byinshi, ukibaza impamvu bikubaho ukabira ibyuya byinshi cyane iyo uryamye. Niba bikunda kukubaho kenshi hari impamvu nyinshi zinyuranye zishobora kuba zibitera ari nazo turebera hamwe muri iyi nkuru.
Kuzamuka k’ubushyuhe bw’umubiri cyangwa aho uba
Impamvu ikunda guhurirwaho itera kubira ibyuya byinshi mu ijoro ni iy’izamuka ry’ubushyuhe bw’umubiri bitewe n’ahantu hashyushye cyane. Iyo ubushyuhe ari bwinshi, ukarara unambaye imyenda yabugenewe (...) -
Amakosa ujya ukora iyo woza amenyo
25 NovemberKoza amenyo ndetse no kwita ku isuku yo mu kanwa bishobora kugaragara nk’ibyoroshye nyamara abantu benshi hari amakosa bakora kandi bishobora kugutera indwara nyinshi ndetse bikaba byakwangiza n’amenyo yawe.
Nkuko tubikesha urubuga rwitwa elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti ’ 5 dental mistakes we make that we must stop’ , aya ni amakosa wajyaga ukora ugomba guhagarika:
1. Koza amenyo wihuta kandi cyane
Hari impamvu nyinshi zituma abantu boza amenyo vuba vuba. Menya ko koza amenyo huti (...) -
Ingaruka mbi zo kwambara inkweto ndende igihe kirekire
14 NovemberAbagore n’abakobwa benshi bakunda kwambara inkweto ndende, bamwe muri bo bakazambara umwanya munini. Ubushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende umwanya munini bibangiriza amagufwa agize ikirenge.
Inkweto ndende muri iki gihe zikunze kwambarwa n’abakobwa n’abagore bakiri bato, n’ubwo zigaragara neza, zibera abantu benshi ariko zigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abambara inkweto ndende igihe kirekire, amagufwa agize (...) -
Ibintu bishobora gutera abagabo kutabyara ugomba kwitondera
14 NovemberKera iyo inkumi n’umusore bashakanaga bakamara imyaka runaka batarabona umwana, ibibazo byashyirwaga ku ruhande rw’umugore bavuga ko ari we nyirabayazana wo kutabyara bigatuma umuryango usenyuka.
Abahanga mu bijyanye n’imyororokere basanze ikibazo cyo kutabyara gishobora kuba no ku bagabo bitewe n’uko hari igihe intanga-ngobo zabo ziba zitujuje ibisabwa kugira ngo nizihura n’intanga-ngore zivemo urusoro rushobora kuzavamo umwana.
Kuba hari ikibura kugira ngo intanga-ngobo zitange umusaruro (...) -
Kokerwa mu gitsina, kunyara ukababara…ibiranga ’infections vaginales’ ku bagore
14 NovemberUbwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw’iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n’impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye .
Ubu bwandu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n’ahandi. Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.
’Infections vaginales’ (...) -
Impamvu zigutera kubyimbirwa mu nda umaze kurya
10 NovemberUjya wumva ubyimbiwe mu nda nyuma yo gufata ifunguro?Ujya wumva inyama z’igifu zikanyaraye? Kubyimba kw’igifu (gastrite ) ntabwo iteka gusobanura ko umuntu aba arwaye igifu kuko hari izindi mpamvu 3 zishobora gutuma igifu kibyimba igihe umuntu amaze kurya.
Urubuga Medisite rutangaza ko impamvu zikurikira arizo zishobora gutuma uhora ugira ikibazo cyo kubyimba igifu igihe umaze kurya:
Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’
Kubyimba kw’igifu bishobora guterwa na bactérie yitwa (...) -
Impamvu zituma umukobwa cyangwa umugore agira impumuro mbi mu gitsina
7 NovemberKugira impumuro mbi mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore ni imwe mu mpamvu zishobora gutera ibibazo mu mibanire y’abakundana,cyane cyane mu gutera akabariro ku bashakanye.Ibi kandi bibangamira cyane abagore n’abakobwa.
Burya rero buri mukobwa cyangwa umugore agira impumuro ye yihariye mu gitsina.Ariko iyo wumva mu gitsina hasohokamo umwuka utari mwiza, biba ari ikibazo gikomeye.
Ese wari uzi ko hari ikiba kibyihishe inyuma?Muri iyi nkuru rero,tugiye kureba zimwe mu mpamvu zitandukanye (...) -
Niba ukunda ibinyamasukari cyane, ube witegura izi ngaruka mbi zizakubaho
7 NovemberIyo bavuze ko kunywa isukari nyinshi ari bibi,abenshi bumva indwara iri guhitana benshi yitwa Diyabeti,nyamara burya ntabwo isukari nyinshi itera Diyabeti gusa ahubwo igira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umubtu ndetse no ku bice bitandukanye by’umubiri.
Dore ibyago uzagira niba ukunda kunywa isukari nyinshi
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa drhealthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Health Risks of Consuming too Much Sugar” ngibi ibibi byo kunywa isukari nyinshi: (...)