Inama z’umuhanga zo kubuza ubwonko bwawe kumenyera ibintu bikubabaza

Niba utuye iruhande rw’umuhanda ucamo ibikamyo binini buri munsi cyangwa hafi y’ikibuga cy’indege, birashoboka ko utajya wumva urusaku rwabyo, nyamara bishobora kubangamira amatwi y’umuntu mushya aho hantu.

Ibi ni ko bigenda iyo winjiye, urugero, mu nzu icuruza ikawa: uko iyo kawa yaba ihumura neza kwose, uko ugenda uhamara umwanya ni ko uwo muhumuro ugenda uyoyoka kugeza ubwo amazuru yawe atakiwumva.

Ibi ni ibintu ubwonko bwacu bukora ngo bureke kwita ku bintu biriho igihe kinini, uko guhinduka kuba buhoro buhoro ni ko kuzwi nko kumenyera.

Tali Sharot, umwalimu wigisha imikorere y’ubwonko muri kaminuza ya University College London, yabwiye BBC ati: “Hari impamvu yabyo, iyo ni uko tuba ducyeneye kuzigama ubushobozi bw’umubiri wacu.

"Ni ibintu bisanzwe ko umubiri usubiza ku kintu gishya tubonye, duhumuriwe/kitunukiye cyangwa twiyumvisemo ku nshuro ya mbere, ariko iyo hashize umwanya ukabona ko ukiriho kandi ibintu byose bimeze neza, ntuba ugikeneye kubyitaho nka mbere bikiba.”

Sharot, wafatanyije kwandika igitabo bise "The Power of Noticing What Was Always There... ", yongeraho ko ubwonko bwacu busanga bikwiye ko buzigama ubushobozi no kwitegura ikindi kintu gishya dushobora guhura na cyo.

Kubirenga

Iyi mikorere y’ubwonko ifasha, ku ruhande rumwe, kuduha intege zo gukomeza.

Sharot atanga urugero rwo mu kazi.

Ati: “Tekereza akazi kawe ka mbere, ugitangira. Ushobora kuba wari wishimye kandi ushishikaye. Ariko nyuma y’imyaka 10 byaba bidasanzwe ubaye ugishishikaye kwa kundi.”

Akamenyero cyangwa kumenyera – binadufasha kandi kurenga ibihe bigoye nko kubura akazi cyangwa kubura uwo wakundaga.

Uyu muhanga mu mikorere y’ubwonko ati: “Ni byiza ko igihe kidufasha kumenyera kuko bituma dukomeza gukora no kubaho.

“Byaba bigoye cyane ukomeje kurakara no kubabara nk’uko byari bimeze bigitangira.”

Gusa, nubwo ibi bidufasha gukomeza ubuzima, kumenyera no kureka kugira icyo ukora ku bintu bidahinduka, bishobora kutugiraho ingaruka.

Avuga ko hari igihe tumenyera kugeza ubwo ikintu runaka kitubabaza tugera aho tugifata nk’ikitagize icyo gitwaye kuko cyabaye akamenyero, nuko tukabura ubundi buryo.

Ndetse mu Kinyarwanda ho hari abaca umugani ngo “akabi kamenyerwa nk’akeza”.

Ariko kumenyera ntibibaho ku bibi gusa kuko binabaho ku byiza: kubera igihe hari ubwo dufata nk’ibisanzwe ibyiza bitubaho, nyamara ibi bigabanya imbaraga z’amarangamutima ubundi ibintu nk’ibyo byahagurutsaga imbere muri twe.

Ariko Sharot ajya inama ko bishoboka gushuka/kubeshya ubwonko bwawe bukarenga iki kintu cyo kumenyera ibintu ntibubyiteho.

Kwigirayo

Ayo mayeri nta yandi ni uguhagarara gato, ukigirayo ukarebera icyo kintu hirya mu yindi mboni.

Sharot asobanura ko icyo uba ugamije aho ari “ukureba niba ari byiza cyangwa ari bibi”.

Mu gukora ibi “uba ufite uburyo bubiri bufitanye isano. Bumwe ni ugufata ibiruko kuri icyo kintu, aho ni, iyo ugiye ukava aho hantu hari ikintu wamenyereye, nubwo byaba ari igihe gitoya, ishobora kuba nk’impera y’icyumweru imwe, cyangwa iminsi micye, bizagufasha kwikiza bimwe wamenyereye ku rugero runaka maze ubashe kubona neza ibisanzwe biba iruhande rwawe kurushaho”.

Urugero Sharot akoresha mu gitabo cye ni uburyo dukoresha imbuga nkoranyambaga, iyo tubashije kumva ko zifite ingaruka mbi kuri twe.

Agira ati: “Abantu barabizi ko zitera umujagararo ugereranyije, ariko ntibazi neza impamvu kandi ntibashobora gupima ingano yawo ngo babimenye neza kuko n’ubundi bazihoraho.”

Yongeraho ati: “Ikintu cyavumbuwe ni uko iyo abantu bafashe akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga – tuvuge k’ukwezi – umujagararo uragabanuka kandi abantu bakishima kurushaho.

“Iyo ufashe akaruhuko ku byo ubamo buri munsi – bishobora kuba akazi, guhindura ishami, gukora ku wundi mushinga – iyo ugarutse ubasha kubona ibintu neza kurushaho, ibyiza ndetse n’ibibi.”

Ikintu kirushaho kuba cyiza iyo kidatinze
Noneho rero, gufata akaruko mu gihe ibyo turimo ari ibintu byiza, bishobora kumvikana nk’icyemezo cy’ubusazi, ariko ubushakashatsi, nk’uko Sharot abivuga, ni uko na byo ahubwo byongera ibyishimo.

Muri bumwe mu bushakashatsi yakoze, uyu muhanga yavumbuye, urugero, ko ibihe bishimisha cyane kurusha ibindi mu gihe cy’ibiruhuko byageze ku masaha 43 ya mbere.

Icyo ni cya gihe umuntu wagiye mu biruhuko ahantu runaka aba ahageze, akazingura ibyo yazanye agatangira kumenyera. Uko iminsi igenda itambuka, bya byishimo biragabanuka.

Ati: “Si uko uwo muntu ataba yishimye no ku munsi wa 7 cyangwa uwa 8 (ari mu birihuko), ariko ibihe bimushimisha kurusha ibindi biza mu masaha 43 ya mbere maze bikagabanuka.”

Ibi byanagenze bityo ubwo abitabiriye ubu bushakashatsi babazwaga igihe cyiza kurusha ibindi mu biruhuko: ijambo basubiyemo kenshi ni; “bwa mbere”, bwa mbere mbona inyanja, bwa mbere nubaka inzu ku mucanga, bwa mbere, bwa mbere…gutyo.

Kubera iyo mpamvu, abahanga bajya inama ko, nubwo ari byo benshi baba bifuza, aho gufata ibiruhuko birebire wafata ibiruhuko bito bito kuko ari byo bitanga umusaruro.

Muri macye kumenyera ikibi cyangwa icyiza si byiza, kandi amayeri ni ukwigirayo ukabihungaho gato, ukava muri ako kamenyero kandi ukazana impinduka.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo