Vision Fan Club yasuye Master mu rugo biramushimisha cyane – AMAFOTO

Abafana bagize Vision Fan Club, imwe mu zifana Rayon Sports basuye Mugisha Francois bakunda kwita Master ukina mu kibuga hagati uheruka kubagwa urutugu, bamwifuriza gukira vuba, banamugenera amafaranga azamufasha mu burwayi bwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo abagize Vision Fan Club basuye Master aho atuye mu Karere ka Kicukiro. Bahamaze amasaha agera kuri 2 baganira ingingo zinyuranye.

Master yabasobanuriye urugendo rwe mu mupira w’amaguru, uko yavunitse imvune yajyaga ituma urutugu rwe rucomoka, ndetse n’uko byari byifashe ubwo yabagwagwa. Yababwiye ko imvune yatumye urutugu rw’iburyo rutangira gucomoka yayigiriye mu kibuga ubwo Rayon Sports yari igitozwa na Masudi Djuma. Yababwiye ko atajyaga akina yisanzuye kubera urwo rutugu.

Abagize Vision Fan Club nabo bamuganirije ibijyanye n’imifanire yabo ndetse n’uko bafata abakinnyi ba Rayon Sports n’agaciro babaha muri rusange.

Gatete Vincent, Perezida wa Vision Fan Club yagize ati " Buriya muba muri mu kibuga natwe turi gufana n’imbaraga zacu zose ariko duhora tuzirikana uko mwitanga mu kibuga niyo mpamvu tubahoza ku mutima mu bihe byose.

Mu izina rya Fan Club yacu, turagusabye nugira ikibazo haba mu gihe ukirwaye cyangwa warakize, ujye utubwira. Twaje kugusura ngo tukwereke ko utari wenyine. "

Uretse gusura Master, abagize Vision Fan Club banagemuneye ibahasha irimo amafaranga yo gukomeza kumufasha mu burwayi bwe.

Master yashimishijwe cyane n’igikorwa yakorewe n’abagize Vision Fan Club. Kubwe ngo bizamufasha gukira vuba kuko abona abafana ba Rayon Sports bamwitayeho kurusha uko yabitekerezaga.

Yagize ati " Aho nari ndwariye, abantu ntibashakaga ko ntaha. Hahoraga abantu baje kureba umukinnyi wa Rayon Sports bumvise uharwariye kugeza ubwo abaganga bababwiraga ko baba bandetse nkaruhuka.

Ejo nibwo Ibyishimo by’Abarayons Fan Club yari yansuye mu bitaro. Nkimara kugaruka mu rugo namwe muhise munsura. Ni ibintu binshimishije cyane. Ndabashimira nka Vision Fan Club urukundo munyeretse, mujye mukomereza aho natwe bidutera imbaraga nyinshi , tukabona ko gukinira Rayon Sports ntako bisa."

Mugisha François bakunda kwita Master yabazwe ku kabiri tariki 2 Ukwakira 2018. Yabazwe urutugu rw’i buryo rwakundaga gucomoka biturutse ku mpanuka yagiriye mu kibuga. Azamara amezi 3 hanze y’ikibuga. Ubu yamaze kuva mu bitaro arwariye mu rugo.

Vision Fan Club igizwe n’abanyamuryango barenga 100. Uretse gufana Rayon Sports bakanayiherekeza no mu mahanga, banagira ibikorwa binyuranye bakora bigamije kubaka umuryango nyarwanda. Tariki 28 Mata 2018 nibwo batashye inzu y’ uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye kumugwira ndetse banamugenera ibiribwa..

Abashinzwe ibikorwa biri ’Social’ muri Vision Fan Club babwiye Master ko bitagarukiye aha , ko igihe cyose bazajya bamuba hafi kugeza akize ndetse na nyuma yaho

Gatete Vincent ukuriye Vision Fan Club

Bamugeneye amafaranga azamufasha mu burwayi bwe

Master yishimiye cyane gusurwa na Vision Fan Club...ngo hari igihe warwara ukabura ugusura ariko we ngo gusurwa cyane n’abafana ba Rayon Sports biri kumufasha kugira icyizere cyo gukira vuba

Basoresheje isengesho rimuragiza Imana ngo ikomeze kumurinda mu burwayi bwe

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • NKUBANA Adrien

    Ama fan clubs ya Rayon Sports yageze murwego rwo hejuru cyane
    Ibintu byo kwishimira nibakomereze nano

    - 6/10/2018 - 03:47
  • NKUBANA Adrien

    Ama fan clubs ya Rayon Sports yageze murwego rwo hejuru cyane
    Ibintu byo kwishimira nibakomereze nano

    - 6/10/2018 - 03:47
  • Mugabo Esther

    nukuri Imana ibahe umugisha kugikorwa bakoze kandi uyu mukinnyi adware ubukira

    - 6/10/2018 - 09:11
  • Emmanuel Nkunzimana

    Birashimishije cyane fanclub group, ubwo ni ubumuntu kandi mujye mubabwira (abo musura) ko natwe tuba hanze tuba twifatanyije ku mutima wacu mu gutera ingabo mu bitugu abo bakinnyi cg abafana baba bagize uburwayi cg ibindi bibazo mu miryango. Weldone fanclub group.

    - 6/10/2018 - 09:36
  • Emmanuel Nkunzimana

    Birashimishije cyane fanclub group, ubwo ni ubumuntu kandi mujye mubabwira (abo musura) ko natwe tuba hanze tuba twifatanyije ku mutima wacu mu gutera ingabo mu bitugu abo bakinnyi cg abafana baba bagize uburwayi cg ibindi bibazo mu miryango. Weldone fanclub group.

    - 6/10/2018 - 09:36
Tanga Igitekerezo