Vision Fan Club ifana Rayon Sports yasaniye inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye kumugwira ndetse banamugenera ibiribwa.
Ni igikorwa iyi Fan Club yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye yo gukora ibikorwa ngarukamwaka byo kwifatanya n’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 yo kwibuka.
Nyuma yo kugira igitekerezo, basabye muri Ibuka ko babaha umuntu utishoboye bagira igikorwa bamufasha, babaha Umupfasoni Beatrice utuye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali. Yabaga mu nzu yangiritse bikomeye ku buryo yari igiye kumugwira.
Fan Club ya Vision igizwe n’abanyamuryango barenga 100. Bishyize hamwe bakusanya arenga miliyoni n’igice (1.500.000 FRW), bashyiraho abafundi barayisana neza ndetse banashyiramo amadirishya mashya kuko aya mbere yari yaramaze kuguruka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 nibwo abagize iyi fan club bagiye kuyitaha. Babanje gukorana umuganda n’abo mu Murenge wa Nyakabanda ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali biganjemo Abagize njyanama y’Umujyi wa Kigali ndetse n’Umuyobozi w’Akerere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba.
Nyuma y’umuganda, abafashe ijambo bose bashimiye Vision Fan Club kubw’igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.
Ukuriye Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yabwiye abaturage bari aho ko abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Visipon Fan Club bakoze igikorwa gikomeye cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, asaba n’abandi bafana b’andi makipe kutajya bagarukira mu gufana gusa ahubwo bagakora ibikorwa biteza imbere igihugu.
Inama y’umuganda irangiye, abagize Vision Fan Club bagiye gusura Umupfasoni Beatrice banamushyiriye ibiribwa bari bamuzaniye.
Mu ijambo rye , Umupfasoni Beatrice yavuze ko ibyo bamukoreye bimurenze bityo ko atabona uko abivuga, abasabira umugisha ku Mana.
Yagize ati " Ntacyo navuga uretse gushimira. Ubu mwamaze kuba nk’abavandimwe, sinavuga byinshi, gusa turacyari kumwe."
Yaba Youssuf Twizerimana ukuriye ibikorwa biri ’Social’ muri Vision Fan Club ndetse na Gatete Vincent, Perezida w’iyi Fan Club, bose bahurije ku kuba intego yabo atari ugufana Rayon Sports gusa ahubwo ko banafite ibindi bikorwa byo kubaka igihugu bashyize imbere, bagafatanya n’abandi banyarwanda kurushaho kurwubaka.
Mu ijambo rye, Nsabimana Desire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyakabanda na we yashimiye abagize Vision Fan Club , ababwira ko inshingano za muntu ku isi ari ukugira urukundo, ndetse akaba ari nabyo Imana isaba abantu, abashimira kuba babishyira mu bikorwa.
Yagize ati " Urukundo nicyo kintu cya mbere. Abafana bagize Vision Fan Club bagaragaje ko urukundo arirwo bimitse mbere y’ibindi byose, ndetse n’abandi bakwiriye kubareberaho. Ndabashimiye cyane rero.
Bwa mbere babimbwira rero numvaga bidashoboka , ndavuga nti se aho hantu ko ari mu manegeka abantu bari hafi kuhimuka , iyo nzu murayitakazaho amafaranga kugira ngo bigende gute ? Ariko bansobanuriye ukuntu hameze, turavuga ngo reka dufunge amaso nk’ubuyobozi , uyu mubyeyi abone aho aba.
Umurenge wa Nyakabanda na Vision, ubu tugiranye igihango. Dufitanye igihango gikomeye cyane. Muri gahunda z’Umurenge nimwongera kumva twabatumiye , ntimukadutenguhe kandi namwe nimudutumira aho mukeneye ko tuba hamwe, natwe tuzitabira
Ijambo gushima riroshye ariko kurivuga kugira ngo risakare nkuko wakabaye urivuga biragorana cyane. Hamwe n’abandi dufatanyije mu buyobozi , turishimye cyane kuko uyu mucekuru iyo muba mutaramufashije, ubu tayali aba ari muri babandi bahitanywe n’ibiza ariko ubu iminsi yo kubaho iriyongereye."
Nsabimana Desire yakomeje avuga ko agaciro k’ibyo Vision Fan Club yakoze kadakwiriye gupimirwa mu mafaranga batanze ahubwo ngo gakwiriye kureberwa mu gitekerezo bagize.
Ati " Kuba mwaricaye nka Vision Fan Club mukibaza muti muri iki gihe turimo dukore iki ? Mukemeranya ko hari abaturage bababaye mushobora kugira igikorwa mubakorera …icyo gitekerezo kiruta amafaranga yavuzwe mwatanze.
Mufite n’izina ryiza. Buriya kugira Vision, kugira intumbero ntibiba byoroshye. Mureke rero dushyire mu bikorwa icyerekezo dushaka kugeraho. Vision yacu irahari, dufatanye twese kuyigeraho."
Uko inzu yari imeze mbere y’uko isanwa
Uko inzu imeze nyuma yo kuyisana
Abagize Vision Fan Club babanje gukorana umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Nyakabanda ndetse n’ingabo zo muri ako karere
Nyuma y’umuganda bacinye akadiho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge
Banaharirimbiye indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Umunyamakuru Jean Paul wa Isango Star umenyerewe mu kiganiro Rayon Time na we yakurikiraniraga hafi iyi nkuru
Ukuriye Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yashimye cyane Vision Fan Club asaba abafana b’andi makipe kubareberaho
Bagana aho Umupfasoni Beatrice atuye
Baje bamuzaniye n’ibyo kurya
Beatrice abaha ikaze mu rugo
Mu rugo naho babanje gucinya akadiho
Beatrice yari yishimye cyane
Igikorwa yakorewe na Vision cyamurenze abura icyo avuga, abasabira umugisha ku Mana
Yussouf Twizerimana ukuriye ibikorwa bya ’Social’ muri Vision Fan Club
Gatete Vincent ukuriye Vision Fan Club yavuze ko uretse gufana Rayon Sports banafite intego yo gufatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira u Rwanda
Ukuriye Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda na we yashimiye Vision n’umuyobozi w’Umurenge
Nsabimana Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyakabanda yashimiye Vision Fan Club, avuga ko bagiranye igihango n’Umurenge wa Nyakabanda
Uwari uhagarariye Polisi yishimiye ko igikorwa cyakozwe na Vision ari ikibungabunga umutekano
PHOTO:RENZAHO Christophe
Aaron Beton
Nshimiye vision fan club kugikirwa kinyamibwa yakoreye uriya muturage Imana ibafashe mukomereze aho murabantu babagabo cyane!