Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Ntirushwa Ange Diogène , umunyamategeko wa Thierry Hitimana , uburyo bwo kwishyura asaga Miliyoni esheshatu iyi kipe ibereyemo Thierry Hitimana kuva muri 2013.
Ubwumvikane bwo kwishyura Miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana arindwi (6.700.000 FRW), Rayon Sports yabugiranye na Me Ntirushwa Diogène ari nawe uheruka kongera kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ayisaba ko yategeka Rayon Sports gukurikiza umwanzuro w’Akanama k’imyitwarire ka FERWAFA wafashwe tariki 2 Ugushyingo 2015 wasabaga ikipe ya Rayon Sports kwishyura Hitimana Thierry wari umutoza wayo , amafaranga yavuzwe haruguru.
Rayon Sports itangaza ko ibyo bumvikanye n’uruhande rwa Thierry Hitimana biguma ari ibanga hagati y’impande zombi.
Uretse kuba yarakiniye Rayon Sports akanayitoza, , Hitimana Thierry yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali na Bugesera FC. Ubu ni umutoza wa Namungo FC yo muri Tanzania kuva mu mpeshyi ya 2018.
Hitimana Thierry usigaye atoza Namungo FC, arishyuza Rayon Sports 6.700.000 FRW imurimo kuva muri 2013