Nyuma yo kumvikana kwa Minnaert na Rayon Sports harakurikiraho iki ?

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Ivan Minnaert wahoze ari umutoza wayo ku bijyanye no kumwishyura amafaranga yatsindiye ubwo yirukanwaga muri iyi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020, ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bicaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert.

Tariki 7 Nzeri 2020, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryategetse Rayon Sports ko idashobora kwandikisha abakinnyi kugeza igihe izaba yarangije kwishyura uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, umubiligi Ivan Minnaert amafaranga yatsindiye.

Ishingiye ku ngingo ya 61.c, y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yategetse ko “Rayon Sports idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Jacky Minnaert amafaranga yatsindiye.”

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, Ivan Minnaert yemeye ko bamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ngo ubu igikurikiraho ni uko Rayon Sports imenyesha FERWAFA iby’ubwumvikane bwabo hanyuma ibihano bigakurwaho.

Yagize ati " Yego, twumvikanye. Ubu igikurikiraho ni uko abo muri Rayon Sports bamenyesha FERWAFA ibyo twumvikanye , hanyuma ibihano bigakurwaho. Ntakindi numva nabivugaho."

Nyuma y’aho FERWAFA itangarije ko igihe amarushanwa itegura harimo n’iy’ icyiciro cya mbere abaye yigijwe inyuma kugeza igihe kitazwi, iri shyirahamwe ryatangaje ko kwandikisha abakinnyi byo bitahinduriwe igihe byagombaga gukorerwa. Kwandikisha abakinnyi biteganyijwe gusozwa tariki 24 Ukwakira 2020.

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko ibibazo bari bafitanye na Minnaert byakemutse

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo