Nemereye ubuyobozi bwa Gasogi ko nzamara imikino 20 ntinjijwe igitego - Mazimpaka

Nyuma yo gusinya muri Gasogi United, Mazimpaka André yavuze ko aje mu ikipe nziza ndetse ngo yemereye ubuyobozi ko agomba kumara imikino 20 atarinjizwa igitego (Clean sheets) agakuraho agahigo yari yashyizeho muri Rayon Sports.

Mazimpaka André nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ubwo amasezerano y’imyaka ibiri yari ararangiye muri iyi kipe yahesheje Shampiyona ya 2018/19, ndetse ibiganiro byo kuyongera bikaba ntacyo byatanze.

Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu munyezamu ashobora gusubira muri Mukura Victory Sports yigeze gukinira hagati ya 2015 na 2016.

Kuri uyuwa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 nibwo yasinye umwaka umwe muri Gasogi United ariko ushobora kongerwa.

’Ni ubwa mbere nsinyiye ikipe mu buryo nk’ubu’

Nyuma yo gusinya, Mazimpaka yatangaje ko ko yishimiye kujya muri Gasogi United ndetse ngo ni ubwa mbere asinyiye ikipe mu buryo nk’ubwo yakiriwemo.

Ati " Ni ubwa mbere nsinyiye ikipe mu buryo bumeze gutya kandi maze gukinira amakipe 10 ariko nta na hamwe nigeze mbona ibintu nk’ibingibi. Nabyo biri mu bintu bitera imbaraga umukinnyi...agaciro baba baguhaye, nanjye niko gaciro ngomba guha Gasogi kandi bikanyura mu ntsinzi. Iyo watsinze ibintu byose binyura mu buryo."

Yunzemo ati " Ndishimye kuza mu muryango wa Gasogi. Ni ikipe nziza buri munyarwanda yakwifuza gukinamo kuko ni ikipe yakugeza kure. Ni ikipe nziza. Ni ikipe imaze umwaka mu ariko ni ikipe nkuru, ikipe iharanira igikombe. Nibyo byatumye mbasha kuza kuyisinyira....ariyo mpamvu nanjye naje gufatanya nabo urugendo rwo gushaka igikombe kandi igikombe ni ukukirwanira kugeza ku munota wa nyuma."

Uburyo ngo yakiriwemo asinya amasezerano, ngo bwamutunguye

Mazimpaka yemeje ko ikipe ya Gasogi United ifite ubushobozi bwo guhatanira igikombe kubera ubushake igaragaza.

Ati " Gasogi ibitiye ubushobozi kuko ni ikipe ifite abayobozi beza. Ni ikipe ifite ubushake. Igikombe tuzakirwanira kandi turi mu nzira nziza yo kuzakibona."

Guharanira ubusugire bw’izamu rya Gasogi

Yavuze ko intego ye ari uguharanira ubusugire bw’izamu rya Gasogi. Kubwe ngo arashaka gukuraho agahigo yakoze muri Rayon Sports akamara imikino hafi 18 atarinjizwa igitego.

Ati " Nkuko nabikoze muri Rayon Sports, nkamara imikino hafi 18 ntatsindwa igitego, nzi ko ubu ngubu mfite intego ikomeye cyane. Mfite intego byibuza yo kumara imikino 20 nta gitego ndatsindwa kandi ndabishoboye. "

" Dufite abatoza beza bazabidufashamo, dufite abakinnyi beza bahari, dufite ubuyobozi bwiza. Ubushake nibwo busigaye kandi ubushake ndabufite. Niyo ntego nihaye kandi niyo ntego nahaye n’ubuyobozi ko ngomba kumara imikino 20 ntatsinzwe igitego mu mikino 30 dukina muri Shampiyona yo mu Rwanda."

Muri Gasogi United, Mazimpaka André azahanganira umwanya na Cuzuzo Gaël wazamukanye n’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ndetse na Mfashingabo Didier uherutse kugurwa muri Etoile de l’Est.

Inkuru bijyanye:

Mazimpaka ari mu bazamu 5 ba mbere mu Rwanda - KNC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo