Mazimpaka ari mu bazamu 5 ba mbere mu Rwanda - KNC

Umunyezamu Mazimpaka André waherukaga gusiza amasezerano muri Rayon Sports, yamaze gusinyira Gasogi United umwaka umwe ayikinira, ushobora kongerwa, KNC uyobora iyi kipe yemeza ko ari mu bazamu 5 beza mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 nibwo Mazimpaka André yasinye amasezerano muri Gasogi United.

Nyuma y’uko asinye, Kakoza Nkuriza Charles ( KNC)washize Gasogi United akaba ari na we muyobozi wayo, yatangaje ko bari bakeneye ubunararibonye bwa Mazimpaka.

Yagize ati " Kugira ngo ishyamba ribe rifite ibiti byiza, ugomba kugiramo ibiti bito n’ibikuze kugira ngo ishyamba ribe ishyamba ryuzuye. Ntawakwirengagiza ko Mazimpaka ari umuzamu ufite experience (ubunararibonye) ntekereza ko dukeneye muri Gasogi. Mu ikipe yacu harimo abakiri bato benshi. Dukeneyemo n’abakuru kugira ngo haboneke ubwo bunararibonye, tube ikipe ikomeye."

Yunzemo ati " Burya ikipe nziza , urebera muri balance y’imyaka irimo. Mazimpaka ni umuzamu w’umuhanga. Ni umuzamu dutekereza ko yatugirira akamaro gakomeye mu rugamba rukomeye cyane rwo guhatanira igikombe."

Yavuze ko Mazimpaka bamenyanye kera ubwo KNC yari agitoza ikipe ya Gasogi United.

Ati " Mazimpaka asanzwe ari inshuti yanjye, ngira ngo kuva na kera akiri muri Mukura. Bwa mbere nganira na Mazimpaka , twari twakinnye umukino wa gishuti na Mukura ngitoza Gasogi, kera ngitorayoranya abana. Icyo gihe ninjye wari umutoza wa Gasogi. Ndabyibuka nibwo twaganiriye, ubona ko ari umuzamu mwiza. Ni umwe mu bazamu beza pe, tugiye kuvugisha ukuri. Ugiye kubara abazamu beza, sintekereza ko Mazimpaka yajya hanze y’abazamu 5 beza bahari mu Rwanda."

Mazimpaka André yageze muri Rayon Sports avuye muri Musanze FC atwarana na Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2018/2019 ariwe munyezamu ubanza mu izamu.

Mu mwaka wa ukurikiyeho (2019-2020) iyi kipe yazanye Kimenyi Yves ahita atakaza umwanya ubanzamo.

Mu gihe yari ategereje ko yongererwa amasezerano, nibwo Rayon Sports yaguze umunyezamu Kwizera Olivier imukuye muri Gasogi United. Uwo munsi asinya (Kwizera Olivier) muri Rayon Sports, ninawo Mazimpaka André yasezeye kuri Rayon Sports, ayishimira ibihe byiza bagiranye. Amakuru menshi yamwerekezaga muri Mukura VS yigeze gukinira ariko byarangiye asinyiye Gasogi United.

Mazimpaka André yakiniye amakipe atandukanye arimo Rennaissance FC , La Jeunesse, Police FC , Mukura VS, Espoir FC , Musanze FC, Kiyovu Sports, na Rayon Sports.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est n’Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel.

Gasogi United iherutse kwemeza Cassa Mbungo André na Kirasa Alain nk’abatoza bayo mu mwaka utaha w’imikino.

Mazimpaka yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo