Mwishywa wa Adebayor ntakije muri Rayon Sports

Alex Nyarko Harlley , mwishywa wa Adebayor ntakije muri Rayon Sports nkuko bitangazwa na Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe.

Tariki 19 Kamena 2020 nibwo Rayon Sports yari yatangaje ko yasinyishije umunya Togo Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Alex ni mwishywa (umwana wa mushiki wa Adebayor) wa Emmanuel Adebayor.

Kuri uwo munsi, uyu mukinnyi na we yohereje amashusho amaze gusinyira Rayon Sports, abwira abafana bayo ko yishimiye kuyekerekezamo.

Icyo gihe yagize ati " Muraho nshuti za Rayon Sports ? Nishimiye kubasinyira. Tuzahure muri ’saison itaha’, dukorere amateka hamwe."

Yarisubiye

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Flash FM mu kiganiro cy’imikino, Porogaramu Umufana cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, Munyakazi Sadate yavuze ko Alex Nyarko atakije muri Rayon Sports nubwo ngo bari baramaze kumusinyisha.

Yavuze ko byishwe n’abantu atavuze abo aribo ngo baciye inyuma bakandikira Alex bamuca intege ko ngo aje mu muriro.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yari umutumirwa muri Porogaramu Umufana

Yagize ati " Alex ni umukinnyi twari twaguriwe n’umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari kudufasha gushaka abafatanyabikorwa...muri abo, bafatanyabikorwa rero bari bifuje ko batuzanira umukinnyi Alex..."

Yunzemo ati " Alex rero twamuhaye kontaro turayisinyana ndetse mwabonye ko yabibatangarije ariko nyuma abantu baramwandikira kuri Twitter, bamubwira ko atazabona amafaranga, ko atazishyurwa, ko azabaho nabi , ko aje mu muriro bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nkurwo yari ariho muri Amerika , abonye ayo makuru ahindura ibitekerezo."

Munyakazi yasobanuye ko amasezerano bari bafitanye n’abamubaguriye, bari kwishyura amugura, Rayon Sports yo ikazajya yishyura umushahara. Yavuze ko nka Rayon Sports bahisemo kumuha uburenganzira bwo kwikomereza gahunda ze nk’umukinnyi, akishakira indi kipe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo