Breaking news:Rayon Sports yasinyishije mwishywa wa Adebayor

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Togo witwa Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Alex ni mwishywa (umwana wa mushiki wa Adebayor) wa Emmanuel Adebayor.

Alex Nyarko yari asanzwe akinira Georgia Revolution yerekejemo nyuma yo kuva muri Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.

Mu mashusho yohereje nyuma yo gusinya yagize ati " Muraho nshuti za Rayon Sports ? Nishimiye kubasinyira. Tuzahure muri ’saison itaha’, dukorere amateka hamwe."

Nkurunziza Jean Paul yatangarije Rwandamagazine.com ko Alex Nyarko bamwoherereje contract arayisinya akaba agomba kuzaba ari mu ikipe Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Yavuze ko hari n’abandi bakinnyi bamaze gusinya bazajya berekwa abafana buri minsi 2.

Ati " Muri iyi minsi ishize ntabwo twari duhugiye ku busa. Ubu buri minsi ibiri abantu bazajya babona abakinnyi Rayon Sports yasinyishije. "

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo