Musanze FC ikomeje kwitegura Sunrise FC (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2020, ikipe ya Musanze FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, mbere y’uko berekeza i Nyagatare gukina na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Umukino uzaba kuwa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020. Musanze FC yagaruye Musa Ally Sova wari waragize ikibazo cy’imvune mu mukino w’igikombe cy’amahoro wari wabahuje n’ikipe ya Police FC mu mukino wo kwishyura, Sova agarutse aje gukina n’ikipe ya Sunrise yakiniye igihe cy’imyaka ine n’igice ari umwe mubakinnyi ngenderwaho.

Abandi bakinnyi bagarutse ni umuzamu akaba na kapiteni wa Musanze FC, Ndoli Jean Claude wari warwaye ubwo biteguraga gukina na Espoir FC ndetse na Nyandwi Saddam wari ufite amakarita atamwemerera gukina umunsi wa 20 wa shampiyona Musanze FC yanganyijemo 1-1 na Espoir FC. Rutahizamu wayo Touya Jean ugifite ikibazo cy’imvune we ntazagaragara muri uyu mukino.

Biteganyijwe ko Musanze FC iza kwerekeza i Nyagatare kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Werurwe 2020 aho bazakorerayo imyitozo ya nyuma mbere y’umukino nyirizina.

Musanze FC igiye gukina na Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20 mu gihe ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 7 n’amanota 26 ndetse ikaba igifite ’morale’ y’amakuru atatu yakuye kuri Rayon Sports ku munsi wa 20 wa Shampiyona iyitsinda 2-0 i Nyamirambo.

Nyandwi Saddam utarakinnye umunsi wa 20 wa Shampiyona kubera amakarita azaba yagarutse mu kibuga

Mugenzi Cedrick, umwe mu nkingi za mwamba za Musanze FC

Muoussa Ally Souva ukina hagati mu kibuga azaba agaruka mu kibuga ahura na Sunrise FC yahozemo abereye inkingi ya mwamba

Abdelrahman Ibrahim , umutoza mukuru wa Musanze FC

Ibrahim , Team Manager wa Musanze FC

Muhoza Tresor watsinze igitego cyo kwishyura ubwo bakinaga na Espoir FC , kigahesha Musanze FC inota rimwe

Jean Didier Touya ntarakira imvune

Ndori Jean Claude na we azaba yagarutse mu kibuga

Shema, umunyezamu wa kabiri wa Musanze FC

PHOTO:Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo