Musanze FC yaburaga abakinnyi 4 yanganyije na Espoir FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yanganyije 1-1 na Espoir FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi 20 wa Shampiyona.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020. Musanze FC yakiriye uyu mukino ibura abakinnyi bane babanza mu kibuga. Yaburaga Muoussa Ally Souva ukina hagati mu kibuga, umunyezamu Ndori Jean Claude na rutahizamu Jean Didier Touya bavunitse. Yaburaga kandi myugariro Nyandwi Saddam wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Espoir FC yaje muri uyu mukino ishaka uko yava mu myanya mibi irimo kuko yari ku mwanya w’uyu mukino yari ku mwanya wa 14 n’amanota 14, ndetse yatojwe na Saidi Abed Makasi nyuma y’uko iyi kipe yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru, Rukundo Jean de Dieu .

Tariki 12 Gashyantare 2020 nibwo ubuyobozi bwa Espoir FC bwahagaritse ukwezi Rukundo Jean de Dieu kubera ikibazo cy’umusaruro muke umaze iminsi uvugwa muri iyi kipe.

Espoir FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Kyambadde Fred ku munota wa 31 w’umukino. Musanze FC yari mu rugo yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura binyuze ku busatirizi bwa Imurora Japhet, Mugenzi Cedric bita Ramires , Stephen Okwecuku na Onesme Twizerimana. Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego kimwe cya Espoir FC ku busa bwa Musanze FC.

Ku munota wa 49 nibwo Musanze FC yabonye igitego cyaturutse kuri Coup franc yatewe neza na Muhoza Tresor, umunyezamu wa Espoir FC ntiyamenya aho wanyuze ari nako umukino warangiye.

Kunganya kw’amakipe yombi byatumye yombi aguma ku myanya yariho. Musanze FC yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 20, naho Espoir FC iguma ku mwanya wa 14 n’amanota 15.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yatsindiye AS Muhanga i Muhanga ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague ku munota wa 28 n’uwa 75, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 48, aho yasize mukeba wayo, Rayon Sports, amanota arindwi.

AS Kigali yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1 naho Rayon Sports isubirwa na Sunrise FC iyitsindira i Nyamirambo 2-0.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kuba ihagaze kugeza tariki ya 4 Werurwe 2020 kubera imikino ibiri ya gicuti Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cameroun na Congo Brazzaville tariki ya 24 n’iya 28 Gashyantare 2020.

Urutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 20

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Espoir FC yabanje mu kibuga

Staff technique ya Musanze FC

I bumoso hari umutoza Abdelrahman Ibrahim , umutoza mukuru wa Musanze FC..i buryo hari Bahha Ibrahim, umutoza wungirije ukomoka mu gihugu kimwe (Misiri) n’umutoza mukuru

Saidi Abed Makasi (i buryo) niwe watoje Espoir FC nyuma y’uko umutoza mukuru ahagaritswe ukwezi kubera umusaruro

Ndikuriyo Patient, Umunyezamu wa Espoir yabanje kuzenguruka urubuga rw’amahina amenamo ibintu

Amakipe yombi yashakaga amanota akomeza kuyakura mu myanya mibi

Imurora Japhet ahanganira umupira n’abakinnyi babiri ba Espoir FC

Hari aho Abed yanyuzagamo akavugira kuri telefone

Kyambadde Fred watsindiye Espoir FC yahanganye cyane na Muhire Anicet bita Gasongo

Ndikuriyo Patient, Umunyezamu wa Espoir FC

Tuyishimire Placide bita Trump, Perezida wa Musanze FC

Abana ba Perezida wa Musanze FC nabo bari baje kwihera ijisho uyu mukino

Hagati hari Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC Rwabukamba bakunda kwita Rukara

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Moussa Ally Souva wavunitse, yarebeye umukino mu bafana

Ndori Jean Claude, Jean Didier Touya na Nyandwi Saddam bari baje kureba uko bagenzi babo bitwara

Umutoza Abdelrahman Ibrahim mu kazi

Mugenzi Cedric bita Ramires, umwe mu nkingi za mwambaza Musanze FC

Uko igitego cya Musanze FC cyinjiye mu izamu

Onesme yagiye ahusha ibitego byabazwe

Rwamuhizi, Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC akunda kuza kurebera umupira hafi y’ikibuga

Stephen Okecukwu, rutahizamu ukomoka muri Nigeria, ni rutahizamu mushya wa Musanze FC...amaze gukina imikino 3 yatanzemo umupira umwe wavuyemo igitego (’assist’)

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo