Imikino

Mu wa gishuti, Musanze FC yasubiriye Marine FC (AMAFOTO 100)

Mu wa gishuti, Musanze FC yasubiriye Marine FC (AMAFOTO 100)

Musanze FC yasubiriye Marine FC iyitsinda 4-3 mu mukino wa gishuti wo kwishyura warumbutsemo za Penaliti.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa. Umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Umuganda tariki 15 Ugushyingo 2020, Musanze FC itsinda 3-2 bya Marine FC.

Mugenzi Bienvenue wa Marine FC niwe wafunguye amazamu ku munota wa 19 kuri Penaliti yaturutse ku makosa ya ba myugariro ba Musanze FC bari bahagaze nabi.

Ku munota wa 32, Samson Irokan yishyuye igitego na we kuri Penaliti. Ku munota wa 35, Ishimwe Fiston yinjije icya kabiri cya Marine FC kuri Penaliti ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri, Seninga Innocent utoza Musanze FC yakoze impinduka zinyuranye, Ndizeye Innocent bita Kigeme asimburwa na Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku, Idrissa afata umwanya wa Clemnt, Kyambade Fred asimbura Onesme Twizerimana. Ku munota wa 46, Moussa Ally Sova yishyuriye Musanze FC ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, Ntwari Fiacre, umunyezamu wa Marine FC ntiyamenya uko bigenze.

Ku munota wa 70, Mugenzi Bienvenue yatsindiye Marine FC icya 3 ari n’icya kabiri yari atsinze muri uyu mukino.

Ku munota wa 77, Samson Irokan yishyuriye Musanze FC kuri Penaliti biba 3-3 Habura umunota umwe, Muhire Anicet bita Gasongo winjiye asimbuye yatsinze igitego cy’intsinzi ku ikipe ya Musanze FC ku mupira wari uvuye muri koloneri, Ntwari Fiacre ananirwa kuwufata, Gasongo awutsindisha umutwe.

Musanze FC irateganya indi mikino ya gishuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura Shampiyona ya 2020/2021 izatangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Musanze FC izakurikizaho umukino izakina na APR FC ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Hari undi mukino izakina na Police FC ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 kuri stade Ubworoherane, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 ijye gukina uwo kwishyura na Police FC.

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Seninga Innocent, yavuze ko ikipe ye ifite imbaraga cyane mu busatirizi bwayo, ndetse inamuha icyizere ko izitwara neza muri shampiyona.

Ati " Ikipe yitwaye neza cyane nk’uko mwabibonye kuko uyu ni umukino wa kabiri dukinnye na Marines kandi tuyitsinda, ikipe ifite ubusatirizi bwiza kuko gutsinda ibitego birindwi mu mikino ibiri bigaragara ko ubusatirizi bumeze neza, haracyarimo udukosa duke tugomba gukosora duterwa n’uko abakinnyi bataramenyerana, ku buryo tuzinjira muri shampiyona tumeze neza, aba bahungu bazitwara neza nk’uko babyerekanye.”

Ku ruhande rw’umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, na we yavuze ko umukino wari mwiza ku mpande zombi, anavuga ko kuba iyi mikino yombi barayitsinzwe bitazaba impamvu yo kubaca intege mu mikino ikurikira biteguye kwitwara neza.

Mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ibikoresho byose bibanza guterwa umuti

Uruganda rwa Cetraf n’Urwunge ni abaterankunga ba Musanze FC bafatanya n’Akarere

Uhereye i bumoso hari Uwihoreye Ibrahim, Team Manager wa Musanze Fc, Seninga Innocent,umutoza mukuru naho i buryo hari umutoza wungirije, Tugirimana Gilbert bita Canavaro

11 Marine FC yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide

Lt.Col. Richard Karasira (i buryo), Perezida wa Marine FC

Hagati hari Maj. Gen. Eric Murokore ukuriye ’reserve forces’ mu Ntara y’Amajyaruguru

Rwabukamba J.B bita Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Rwasamanzi Yves mu kazi


Uko Penaliti 2 Samson Irokan yateye muri uyu mukino zinjiye mu izamu

Moussa Ally Sova watsindiye Musanze igitego cya kabiri

Semanyenzi Joselyne, umunyamabanga wa ’Academy’ y’umupira w’amaguru ya Nyakinama isanzwe ikorana na APR Football Academy na we ari mu bakurikiye uyu mukino

Muramira wa City Radio ari mu banyamakuru barebye uyu mukino

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Uko Ishimwe Fiston yinjije Penaliti ya kabiri ya Marine

Ndizeye Innocent bita Kigeme yasatiraga aca i buryo

Niyonshuti Gad bita Evra, myugariro wo ku ruhande rw’i bumoso

Cangirangi, umufana utajya abura ku mikino ya Musanze FC

Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku yinjiye asimbuye Kigeme




Bishimira kimwe mu bitego 2 Mugenzi Bienvenue

Bishimiye cyane igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Muhire Anicet bita Gasongo, kikaboneka ku munota wa nyuma w’umukino

Perezida wa Musanze yavuze ko bizagorana ko hari ikipe izajya yikura ku bworoherane

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)