MU MAFOTO 100: Musanze FC yatsinze Marines FC mu wa gishuti

Musanze FC yatsinze Marines FC 3-2 mu mukino wa mbere wa gishuti iyi kipe yo mu Majyaruguru yakinnye nyuma yo gutangira imyitozo yitegura ’saison’ 2020/2021.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2020 kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Marines FC niyo yari yakiriye Musanze FC. Marines yakinaga umukino wa kabiri wa gishuti kuko mu cyumweru gishize yari yakiriye Gasogi United iyitsinda 2-1.

Musanze FC yakinaga umukino wayo wa mbere niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Munyeshaka Gilbert bita Rukaku wafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Onesme Twizerimana.

Ku munota wa 32 , Musanze FC yongeye gutsinda igitego ku mupira w’umuterekano watewe neza na Niyonshuti Gad bita Evra umunyezamu Ntwari Fiacre winjiye mu kibuga asimbuye ntiyamenya aho umipira uciye.

Igice cya mbere kijya kurangira Marines FC yabonanaga neza mu kibuga baje gutsinda igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri , Mucyo Fred bita Januzaj atsinda igitego bajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Musanze kuri 1 cya Marines FC.

Igice cya kabiri cyatangiye abatoza bose bahinduye abakinnyi babanje mu kibuga maze biza gutanga umusaruro ku munota wa 47 ku mupira w’umuterekano maze Felicien bita Kanavaro aza gutsinda igitego cya kabiri cya Marines FC.

Marines FC yakomeje kuyobora umukino gusa Musanze FC igacishamo igasatira byaje no kubyara amahirwe ku munota wa 73 w’umukino iza kubona Penaliti maze Samson Irokan aza kuyinjiza biba ibitego 3 kuri 2 bya Marines FC ari nako umukino warangiye.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yavuze ko yishimiye uko abasore be bitwaye mu mukino wa mbere wa gishuti bakinnye gusa ngo hari ibyo gukosora.

Ati " Nishimiye uko abasore banjye bitwaye nubwo bagikeneye imikino myinshi. Ku byerekeye ibyo tugomba gukosora harimo ibijyanye n’imipira y’imiterekano kugira ngo bajye bamenya uko bahagarara mu gihe igiye guterwa kugira ngo twirinde gutsindwa ibitego kuko ibitego byose badutsinze niho byaturutse. "

Yunzemo ati "Muri rusange, umukino wari uryoshye kandi ikipe yanjye yitwaye neza , ibonye intsinzi. Ndashimira abahungu banjye ku kazi bakoze hano i Rubavu."

Seninga yakomeje avuga ko kuba afite abakinnyi benshi bari ku rwego rujya kuba rumwe ngo bizamufasha cyane kuko ngo buri wese azarwanira umwanya.

Ati " Bose bazahatanira umwanya bitume buri wese akora kandi bizadufasha kugira abakinnyi benshi mu gihe shampiyona izakinwa isa nifatanye. Bizamfasha kuba nakwitwara neza kuko nzaba mfite abakinnyi benshi kandi beza."

Yavuze ko bateganya gukina indi mikino 4 ya gishuti mbere yo gutangira Shampiyona harimo uwo kwishyuza bazakina na Marines FC ndetse ngo bazashaka n’umukino bakina n’ikipe imwe muzo mu Mujyi wa Kigali.

Rwasamanzi Yves utoza Marines FC yavuze ko uyu mukino bakinnye wari mwiza kandi ngo bahaye amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino uheruka batsinzemo Gasogi United 2-1.

Ati " Imikino nk’iyi , abakinnyi baba bagomba kuzamukira hamwe. Ababanje mu mukino uheruka uyu munsi bose babanje hanze kugira ngo n’abandi bakine. Nibyiza nabo batweretse urwego rwabo n’aho bageze. Ni umukino wadufashije muri rusange."

Yavuze ko gutsindwa kwabo byaturutse ku guhuzagurika kwa ba myugariro be gusa ngo wari umukino mwiza muri rusange. Na we yavuze ko bateganya indi mikino inyuranye ya gishuti mbere yo gutangira Shampiyona. Avuga ku ntego bafite uyu mwaka, Rwasamanzi yagize ati " Turifuza kuba mu makipe 6 ya mbere muri Shampiyona."

Biteganyijwe ko kuwa 4 tariki 19 Ugushyingo 2020 amakipe yombi azakina umukino wo kwishyura kuri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Mbere y’uko binjira mu kibuga, amazamu abanza guterwa umuti mu kwirinda Covid-19

Seninga yari yagarutse i Rubavu aho aheruka umwaka ushize atoza Etincelles FC

Abakinnyi ba Musanze FC bavunitse bari baje gushyigikira bagenzi babo

Abanyezamu ba Musanze FC

Umutoza wungirije wa Musanze FC

Uwihoreye Ibrahim, Team Manager w’ikipe ya MusanzeFC

Onesme yari yagarutse mu ikipe nyuma yo kuva mu Mavubi

Abanyezamu ba Marines FC

Rwasamanzi Yves utoza Marines FC

Gatabazi JMV , Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yarebye uyu mukino

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yarebye uyu mukino

Rwabukamba J.B bita Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Rwamuhizi Muhizi, Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC

Makuza Ritishereka Jean, Umunyamabanga wa Musanze FC

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Chantal, umubitsi wa Musanze FC

Ndahiro, umunyamabanga wa Marines FC

Abaganga ba Musanze FC

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Marines FC yabanje mu kibuga

Mu minota 5 ya mbere, umunyezamu wa Marines FC yakubitanye na Rukaku ahita avunika, ava mu kibuga

Fiacre yinjiye asimbuye

Rukaku niwe wafunguye amazamu

Abatoza mu kazi

Uko Niyonshuti Gad bita Evra yatsinze umupira w’umuterekano

Mucyo Fred bita Januzaj niwe watsinze igitego cya mbere cya Marines FC

Ikipe ya Musanze yakinnye igice cya kabiri....11 bose babanjemo barasimbujwe

Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme

Buri ruhande rwashakaga intsinzi

Cangirangi , umufana ukomeye wa Musanze FC

Kosikosi, umujyana wa Komite nyobozi ya Musanze FC

Uko Irokan yinjije Penaliti yatumye ikipe ya Musanze itahukana intsinzi

Flamini na we yavunikiye muri uyu mukino

Abakinnyi banyuze muri Kirehe FC bafashe agafoto

Seninga ngo yishimiye uko abasore be bitwaye mu mukino wa mbere wa gishuti bakinnye gusa avuga ko bagikeneye gukina indi myinshi

Rwasamanzi yavuze ko amakosa yabaye bazayakosora mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo