Umuhanda Kanogo -Rwandex -Prince House nawo watangiye kwagurwa

Imirimo yo kwagura ibilometero 54 by’imihanda bizagira ibice bine aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe, irarimbangije. Nyuma y’ umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata wabanje gukorwa, kuri ubu n’umuhanda uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera umaze iminsi utangiye kwagurwa.

Kugeza ubu imirimo y’ibanze niyo iri gukorwa ku gice giherereye ahazwi nka Rwandex. Ikigo cy’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’ nicyo cyatsindiye isoko ryo kwagura iyi mihanda. Iyi mihanda igomba kwagurwa yose hamwe ireshya na kilometero 54. Imihanda izakorwamo ibice bine; bibiri bizamuka na bibiri bimanuka n’ubusitani bwo hagati.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga wo kwagura imihanda yo mu mujyi wa Kigali, umuhanda wa Nyacyonga-Nduba uzavugururwa, hanagurwe umuhanda wa Nyamirambo ndetse n’uwo mu Rugando.

Ibi bikorwa byatangiye muri Mutarama 2017 bizarangira bitwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika ni ukvuga asaga miliyari 63 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Kwagura imihanda byitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, ahanini bitewe n’imihanda mito no kuba imihanda ishamikiye ku yindi ari mike.

Iyi mihanda iri kwagurwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, by’umwihariko u Rwanda rukaba rufite uruhare rwo gutanga miliyari hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwimura abantu no gutanga indishyi ku bikorwa biri ahazanyura imihanda.

Bamwe mu batwara imodoka cyane cyane zitwara abagenzi, bavuga ko uyu mushinga uzabateza imbere kuko umuvundo watumaga bakora ingendo nke mu masaha menshi.

Inzu ziri ahagenewe kwagurirwa umuhanda ziri gusenywa nyuma y’uko ba nyirazo bamaze kwishyurwa

‘China Road Bridge Corporation’ niyo yatsindiye isoko ryo kwagura iyi mihanda

Bahereye ku gutengura umusozi uherereye Rwandex

Ibyo bakora byose barapima

Aritegereza ko ibipimo biri gufatwa neza

Amakamyo ari kwifashishwa mu gutunda itaka

Hari gukorwa igice cya ruguru y’umuhanda...imodoka ziragenda bisanzwe

Inkuru bijyanye:

MU MAFOTO: Uko imirimo yo kwagura umuhanda ‘Rond-Point’ – Gatsata iri kugenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo