Imirimo yo kwagura ibilometero 54 by’imihanda bizagira ibice bine aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe, irarimbangije. Umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata niwo wabanje gukorwa.
Undi muhanda ugomba gukorwa ni uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera. Byose hamwe bingana na kilometero 54. Imihanda izakorwamo ibice bine; bibiri bizamuka na bibiri bimanuka n’ubusitani bwo hagati.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga kwagura imihanda yo mu mujyi wa Kigali, umuhanda wa Nyacyonga-Nduba uzavugururwa, hanagurwe umuhanda wa Nyamirambo ndetse n’uwo mu Rugando.
Ibi bikorwa byatangiye muri Mutarama 2017 bizarangira bitwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika ni ukvuga asaga miliyari 63 z’amafaranga y’ u Rwanda. Ikigo cy’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’ nicyo cyatsindiye isoko ryo kwagura iyi mihanda.
Kwagura imihanda byitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, ahanini bitewe n’imihanda mito no kuba imihanda ishamikiye ku yindi ari mike.
Iyi mihanda iri kwagurwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, by’umwihariko u Rwanda rukaba rufite uruhare rwo gutanga miliyari hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwimura abantu no gutanga indishyi ku bikorwa biri ahazanyura imihanda.
Bamwe mu batwara imodoka cyane cyane zitwara abagenzi, bavuga ko uyu mushinga uzabateza imbere kuko umuvundo watumaga bakora ingendo nke mu masaha menshi.
Abakozi ni benshi muri aka kazi ko kwagura umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata
Imirimo yose bayikora babanje gukoresha ibikoresho bipima byabugenewe
Kompanyi y’abashinwa niyo yatsindiye isoko ryo kwagura iyi mihanda
Inzu ziri ahagomba kunyuzwa umuhanda ziri gusenywa nyuma y’uko abari bahatuye bishyuwe bakanimurwa
Baravoma amazi aturuka mu ruhombo rwangiritse ubwo hagurwaga umuhanda
Imirimo irakomeje, imodoka zigana mu Mujyi zica mu muhanda wo hepfo
Imirimo barayikora bashishikaye
Gukora umuhanda bitanga imirimo ku bantu benshi...kugeza ku bakanishi nkaba baba bakora imodoka zapfiriye mu kazi
Hari abafundi benshi
Amazi asenya umuhanda yafatiwe ingamba
Insinga z’imiyoboro ya internet nazo ziteganyijwe gushyirwa ahabugenewe
Ibimodoka binini byabugenewe nibyo biri muri aka kazi
Ikimenyetso kigaragaza ko aho hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi
Umuhanda ntamodoka zicamo
Ku ifoto urabona ku ruhande rw’iburyo uko ikindi gice gishya cy’umuhanda kiri gukorwa
Ibitaka byavuye ahasenywe bipakirwa mu makamyo manini
Inzu zitarasenywa nazo zashyizweho ibimenyetso bigaragaza ko zigomba kuvanwaho
Umuhanda uzamuka ahazwi nko kuri ’Yamaha’ urafunze
Imodoka zigana mu Mujyi zahinduriwe icyerekezo