Gasabo: Abaturage bo mu mudugudu w’Inyange bafashije bagenzi babo 142 batishoboye

Abaturage bo mu Mudugudu w’Inyange uherereye mu Kagali ka Akagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo bageneye bagenzi babo 142 ibyo kurya mu rwego rwo gusaranganya muri iki gihe abantu batari kujya ku mirimo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020. Abaturage 142 bababaye kurusha abandi nibo batoranyijwe muri uyu mudugudu, buri umwe agenerwa ibiro bitanu bya Kawunga n’ibiro bitanu by’ibishyimbo.

Friend Sam, umuyobozi w’Umudugudu w’Inyange , umaze imyaka 8 awuyobora yatangarije Rwandamagazine.com ko nyuma y’uko hashyizweho ingamba ko abantu baguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bagize igitekerezo mu mudugudu wabo kugira ngo bagire ubufasha bagenera abo mu mudugudu wabo baryaga ari uko bagiye gukora umubyizi.

Ati " Ubusanzwe tugira abantu 222 batishoboye mu mudugudu wacu ariko hari abagera kuri 142 baba bababaye kurusha abandi , ari nabo twahereyeho. Abo n’ubusanzwe tubishyurira ubwisungane bwo kwivuza, kuburyo bitatugoye gukora urutonde. "

Sam akomeza avuga ko igitekerezo yakigejeje ku bagize umudugudu ngo ntibamutenguha, abafite ibyo kurya, biyemeza gufasha bagenzi babo.

Ati " Ndashimira ubwitange buhora buranga abaturage nyobora mu mudugudu. Babyumvise vuba cyane, bahita bakusanya amafaranga, ejo tujya kubigura, twabishyikirije abaturage kuri uyu munsi."

Ibyo kurya byose baguze ngo byatwaye ibihumbi magana atanu na makumyabiri (520.000 FRW).

Umukoro ku yindi midugudu

Abaturage baganiriye na Rwandamagazine.com bagenewe ibyo kurya na bagenzi babo bayishimye cyane ndetse bavuga ko batunguwe n’igikorwa cya bagenzi babo.

Umukecuru witwa Mukamusoni yagize ati " Ibi bintu byankoze ku mutima kuko urabona ko bigaragaza ubumuntu. Ibi rwose nabiherukaga kubibona mu buto bwajye aho umuturanyi yahangayikishwaga n’imibereho ya mugenzi we. Nabashimiye cyane."

Uwitwa Claude usanzwe ukora akazi ko gupapakurura imizigo we yagize ati " Ntababeshye, byari byatangiye kunyobera kuko ubusanzwe twe akenshi amafaranga tuyabona ari uko twagiye kukazi. Ibi bagenzi bacu baba bakoze bituma umuntu arushaho kubona ko koko afite abaturanyi beza."

Sam Friend avuga ko iki gikorwa bakoze bishobotse cyagera no mu yindi midugudu ya Gasabo n’utundi turere bityo nabo bagakomeza kureba uko bafasha abantu basanzwe bakora ari uko bagiye kukazi, bunganire inkunga Leta iri kugenera abatishoboye na ba nyakabyizi.

Ati " Ni ikintu gishoboka, buri mudugudu wagerageza ukareba abababaye kurusha abandi , bakunganira inkunga Leta iri kugenera abaturage. Hari abantu benshi baba basanzwe babona ifunguro ari uko bakoze, dukwiriye kubazirikana muri ibi bihe kandi Imana izabiduhera umugisha. "

Yunzemo ati " Abanyarwanda hafi ya twese twemera kandi tunizera Imana mu madini atandukanye tubarizwamo. Iki nicyo gihe nyacyo cyo kugaragaza ubukristu bwacu, dufasha abababaye kuko nibwo nakwita ubukristu bwuzuye."

Umudugudu w’Inyange ugizwe n’abaturage 1354 batuye mu ngo 400. Sam avuga ko mu myaka 8 amaze awuyobora, ibindi bikorwa bikoreye nk’abaturage harimo kubaka ibiro by’umudugudu byatwaye asaga Miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda, gukora umuhanda ureshya na kilometero 1.5 Km, umugoroba w’ababyeyi wasaniye amazu 3 abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi , no kwishyurira ubwisungane mu kwifuza abantu 142 batishoboye.

Ibiribwa byagenewe abagera kuri 142 batishoboye bo mu Mudugudu w’Inyange

Umudugudu w’Inyange uherereye mu Karere ka Gasabo, Akagali ka Bibare...ibi n’ibiro abaturage biyubakiye bakoresheje ubushobozi bishatsemo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo