Gasabo:Biyubakiye ibiro by’umudugudu kuri Miliyoni 13 n’imihanda y’asaga Miliyoni 70 Frw

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwigira, abaturage bo mu Karere ka Gasabo , Umurenge wa Kimironko, Akagali ka Bibare, Umudugudu w’Inyange, biyubakiye ibiro by’umudugudu bifite agaciro ka Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umudugudu uherereye ruguru gato ya La Palisse Hotel Nyandungu. Utuwe n’abaturage 1232 batuye mu ngo 402.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Friend Sam uyoborara uyu mudugudu w’Inyange, ubwo twawusuraga, yadutangarije ko ibikorwa remezo babashije kugeraho byaturutse mu kwishakamo ubushobozi nk’abaturage.

Ati " Mbere yo kubaka ibiro, abaturage byabaga ngombwa ko bansanga iwanjye ngo mbahe serivisi, tuza kwicara dusanga hari ubushobozi twakwishakamo tukubaka ibi biro munsanzemo kandi serivisi yarushijeho kunoga.”

Avuga ko abaturage ubwabo aribo bakusanyije Miliyoni zigera kuri 13 zawubatse ari naho ahera abashimira ubwitange bakomeza kugaragaza.

Ati " Abaturage nyobora sinabona uko mbagusobanurira. Ni abantu bashyira mu gaciro, bafite inyota yo kwiyubakira igihugu ndetse no kwitanga cyane kandi mpora iteka mbibashimira."

Yunzemo ati " Uretse no kubaka ibiro, banatanze umusanzu wo kwitunganyiriza umuhanda wa kilometero imwe n’igice muri enye n’igice zigize umuhanda wo mu mudugudu wacu. Byatwaye agera kuri Miliyoni 73 kandi nayo yavuye mu mifuka yabo."

Bizeye ko Umujyi wa Kigali uzabashyiriramo kaburimbo

Friend Sam umaze imyaka 9 ayobora Umudugudu w’Inyange, avuga ko uwo muhanda abaturage biyubakiye ngo bawutangiye muri 2016 ari nawo mwaka bawujujemo. Icyo bategereje ngo ni Umujyi wa Kigali wabemereye kubashyiriramo kaburimbo.

Ati " Turashimira cyane Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo. Nyuma yo kubona ko abaturage bateye intambwe yo kwikorera uyu muhanda, batwemereye kuzadushyiriramo kaburimbo ari nacyo ubu dutegereje.

Ibindi bikorwa abaturage b’Umudugudu w’Inyange bagiramo uruhare harimo gusanira inzu abatishoboye harimo 3 baheruka gusanira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi no kuzamura ubuzima bw’abatishoboye harimo kubatangira ubwisungane mu kwivuza.

Muri 201/2017 batangiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 97 batishoboye naho muri 2018/2019 batangira abaturage 100.

Umugoroba w’ababyeyi na wo ni umwe muwo bashyizemo imbaraga ku buryo babiherewe ishimwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Inama y’igihugu y’Abagore.

Sam ati " Umugoroba w’ababyeyi wo mu mudugudu wacu ukemurirwamo ibibazo binyuranye kandi tuwuha agaciro gakomeye kuko hakemukiramo amakimbirane hagati y’abashakanye, gukura abana ku mihanda no kubarinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranye.

Muri uyu mwaka wa 2020, Sam avuga ko bafite ingamba zo gukuba inshuro nibura 3 umuvuduko bari basanzwe bakoreraho ibikorwa byabo.

Umudugudu abaturage biyubakiye muri 2019

Bikoreye umuhanda ureshya na 1.5 Km ubatwara Miliyoni 73 FRW

Umuhanda uca ku kigo cya Malaika giherereye muri Uyu mudugudu

Sam Friend umaze imyaka 9 ayobora uyu mudugudu

Ibikorwa binyuranye bakora babishimirwa n’inzego zinyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo