Mu Rwanda

Muri uyu mwaka hamaze kuba inkongi 79 - Polisi

Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza m’ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019. Muri rusange mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 hari habaye inkongi 131, zitwara ubuzima bw’abantu 45 abandi 52 barakomereka. Ni mugihe mu...

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira...

Mu minsi 10 u Rwanda rurasaba inkingo za COVID19

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, kandi ko bitarenze tariki ya 7 z’ukwezi gutaha ruzaba rwamaze gutanga ubusabe bw’inkingo za Covid 19 ruzakenera mu gukingira abaturage. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga inkunga y’u Buyapani yo gufasha u...

Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi

Kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye. Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5, Nyirabuhinja...

Bwa mbere indege yo muri Israel yazanye ba mukerarugendo mu Rwanda (AMAFOTO)

Bamwe muri ba mukerarugendo bo muri Israel bageze mu Rwanda ku isaha ya saa munani baje gusura u Rwanda bavuga ko bari bafite amatsiko menshi yo kugera mu gihugu bagiye bumva cyanyuze mu mateka mabi nk’ayabo kugirango birebere aho kigeze cyiyubaka. Saa munani z’amanywa ni bwo indege yo mu gihugu cya Israel yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga...

Nyabihu: Yafatanywe urumogi yaruvanze n’amakara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba yafashe umomotari witwa Nsengiyaremye Raphael w’imyaka 33, yari ahetse umufuka w’amakara yashyizemo udupfunyika hafi ibihumbi 10 tw’urumogi, uyu mumotari yari atwaye moto ifite pulake RE 221Z. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara...

Polisi yasubije umuturage amafaranga ye aherutse gutoragurwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasubije umuturage wari wataye amafaranga agatoragurwa n’umupolisi wari mu kazi. Nyiri aya mafaranga yitwa Uwizeyimana Claudine, yari yayataye tariki ya 12 Ugushyingo hagati y’u muhanda uva kuri Kigali Convention Center (KCC) ugana i Remera. Polisi y’u Rwanda nyuma yo...

Kuba hari imiti abakoresha RAMA na mituweli batabona ngo ni uko RSSB ‘icyiyubaka’

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ari ikibazo gikomeye kuba hari ubwoko bw’imiti bandikirwa n’abaganga noneho bajya kuyireba bagasanga iyo miti itishyurwa n’ubwishingizi bakoresha, yaba mituweri cyangwa RAMA. Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cyo kivuga ko kugeza ubu hishyurwa imiti ijyanye n’ubushobozi bwacyo. Sibomana Cyprien na Mukamana...

Nyaruguru: Bafashwe nyuma yo gutega abacuruzi bakabambura

Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rya tariki ya 21 Ugushyingo babashije gutabara umugabo n’umugore bari batezwe igico n’abantu batatu bashaka kubambura ibyo bari bafite. Muri icyo gikorwa, abaturage bashoboye gufata 2 muri 3 bakekwaho ubwo bujura. Hafashwe uwitwa Rwizibura Eric w’imyaka 37 na Ntawuhiganayo...

Rubavu: Yafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi yigize umunyeshuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo, bamufashe yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1460