#KWIBUKA30: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abandi banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye mu bihugu bitandukanye ahari abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni birimo; Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, urangwa no gucana urumuri rw’icyizere, urugendo rwo kwibuka no gufata akanya ko guceceka mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu gihe cy’iminsi 100 mu myaka 30 ishize.

Muri Sudani y’Epfo

Umuhango wo kwibuka wabereye i Juba, mu murwa mukuru, witabiriwe na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo ushinzwe uburinganire n’ihuriro ry’urubyiruko, Rebecca Nyandeng de Mabior, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo ufite icyicaro muri Uganda, Col (rtd) Joseph Rutabana, uwungirije Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Guang Cong, abayobozi b’amadini, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi.

Visi Perezida Nyandeng yagaragaje ko kuba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugutsindwa kw’ikiremwamuntu muri rusange, kuko yabaye Isi yose irebera ntigire icyo ikora mu kuyihagarika.

Yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu budaheranwa, ubwiyunge by’umwihariko no guha ubushobozi urubyiruko n’abagore mu kubaka igihugu no kuba ku isonga mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Yashimangiye ko Sudani y’Epfo ishyigikiye u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ahamagarira abandi bayobozi b’Afurika guhagarara ku ijambo ryabo barwanya imvugo z’urwango, kutihanganirana n’amakimbirane akomeje kwiyongera.

Muri iki gihugu, umuhango wo kwibuka wabereye no mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal, ahakorera abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-1.

Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro mu gace ka Malakal, Alfred Orono Orono yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ruba rwunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rutanga urugero rwiza rw’amahoro arambye.

Yongeyeho ko u Rwanda ari urugero rwiza ku Banyasudani y’Epfo, aho ibihe bibi by’amakimbirane bishobora guhinduka bigasimburwa n’amahoro arambye.

Muri Repubulika ya Centrafrique

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAFPU1-9 mu murwa mukuru Bangui.

Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier.

Witabiriwe kandi n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.

Ambasaderi Kayumba yavuze ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura amateka, asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.

Yagize ati: "Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.”

Mu kigo cy’Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-3, giherereye mu Mujyi wa Bangassou, umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Centrafrique, abahagarariye amadini ndetse n’abakozi ba MINUSCA, waranzwe n’amasengesho n’ubutumwa bwagarutse ahanini ku buryo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa amahanga arebera n’uko yaje guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza APR.

Mu butumwa bwe bwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize ati: "Mu 1994, miliyoni y’abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ntiduteze kuzibagirwa abavukijwe ubuzima cyangwa ngo twibagirwe ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu, umuhate wabo n’ubushake bwo kubabarira bikomeje kuba ikimenyetso cy’urumuri n’ibyiringiro. "

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo