Amakuru

Minisitiri Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kwitwara yuzuza inshingano zayo (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye akaba ari nawe ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi...

Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga kwitabira kubisuzumisha ubuziranenge mu bigo iherutse gufungura mu Ntara

Tariki ya 20 Ugushyingo nibwo Polisi y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ibigo bishya Bitatu bizajya bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Mu Ntara y’Amajyepfo ikigo cyafunguwe giherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyaruguru kiri mu Karere ka Musanze naho mu Ntara y’Iburasirazuba iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana. Ibi bigo bishya...

Yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga. Yafatanwe n’abandi bantu babiri aribo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu...

Muri uyu mwaka hamaze kuba inkongi 79 - Polisi

Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza m’ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019. Muri rusange mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 hari habaye inkongi 131, zitwara ubuzima bw’abantu 45 abandi 52 barakomereka. Ni mugihe mu...

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira...

Mu minsi 10 u Rwanda rurasaba inkingo za COVID19

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, kandi ko bitarenze tariki ya 7 z’ukwezi gutaha ruzaba rwamaze gutanga ubusabe bw’inkingo za Covid 19 ruzakenera mu gukingira abaturage. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga inkunga y’u Buyapani yo gufasha u...

Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi

Kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye. Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5, Nyirabuhinja...

Bwa mbere indege yo muri Israel yazanye ba mukerarugendo mu Rwanda (AMAFOTO)

Bamwe muri ba mukerarugendo bo muri Israel bageze mu Rwanda ku isaha ya saa munani baje gusura u Rwanda bavuga ko bari bafite amatsiko menshi yo kugera mu gihugu bagiye bumva cyanyuze mu mateka mabi nk’ayabo kugirango birebere aho kigeze cyiyubaka. Saa munani z’amanywa ni bwo indege yo mu gihugu cya Israel yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga...

’Amerika iragarutse’ – Biden ubwo yatangazaga abo bazakorana

Joe Biden watorewe kuba Perezida w’Amerika yatangaje abategetsi batandatu bazakorana bya hafi, mu gihe arimo kwitegura kurahizwa. Yagize ati: "Amerika iragarutse" kandi "yiteguye kuyobora isi, atari ukuyihunga". Naramuka yemejwe, Avril Haines azaba abaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora ubutasi bw’Amerika, naho Alejandro Mayorkas abe...

Nyabihu: Yafatanywe urumogi yaruvanze n’amakara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba yafashe umomotari witwa Nsengiyaremye Raphael w’imyaka 33, yari ahetse umufuka w’amakara yashyizemo udupfunyika hafi ibihumbi 10 tw’urumogi, uyu mumotari yari atwaye moto ifite pulake RE 221Z. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1720