Rubavu: Polisi yafashe uwambariye mu myenda urumogi agiye kurukwirakwiza mu baturage

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Mugisha Deogratias w’imyaka 22, yafatiwe mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yajyaga mu Mujyi wa Kigali. Mugisha yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugu wa Nyaburanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari umuntu uteze imodoka ijya mu Mujyi wa Kigali kandi mu myenda yambaye yambariyeho urumogi.

CIP Karekezi yagize ati” Umuturage amaze kuduha ayo makuru twateguye igikorwa cyo gusaka imodoka zose zijya mu Mujyi wa Kigali nibwo Mugisha yafashwe. Imodoka yarimo yageze ku bapolisi barayisaka basanga mu myenda yambaye yambariyemo urumogi udupfunyika 1,156, Mugisha yavuze ko hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu urumuhaye ngo arujyanire undi uri mu Mujyi wa Kigali.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanga amakuru yongera gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha,yabibukije ko amayeri yose barimo gukoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati” Turagira ngo twongere twibutse abantu ko ku bufatanye n’abaturage amayeri akoreshwa mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge yaramenyekanye. Turakangurira abantu kwirinda ibyaha cyane cyane gukwirakwiza ibiyobyabwenge, uriya ntiyari azi ko tuza kumutahura ariko kubufatanye n’abaturage yafashwe.”

Mugisha yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo