Iyi ni ikipe y’amanota atatu, ni ikipe y’ibikombe...Perezida wa Rayon Sports abwira abakinnyi

Komite nyobozi ya Rayon Sports yasuye abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo yabo ya mbere bakoraga bitegura ’saison’ 2020/2021, Uwayezu Jean Fidele, Perezida w’iyi kipe ababwira ko bagomba kwitegura guhangana kandi ngo urugamba rwose ni urugamba ndetse ngo intego ya Rayon Sports ntiyahindutse kuko ari ugutahana buri manota atatu ari nabyo bigeza ku gikombe.

Ahaga ku isaha ya saa saba zo kuri uyu wa mbere tariki 2 Ugushyingo 2020 nibwo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, Visi Perezida wa mbere, Kayisire Jacques , Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Aimable Roger n’umubitsi Ndahiro Olivier bageze mu Nzove baje gusura ikipe.

Basanze basoje imyitozo bari batangiye ku isaha ya saa tanu. Habanje kubaho kwibwirana, nyuma Perezida wa Rayon Sports ageza ku bakinnyi ijambo.

Yababwiye ko bakwiriye kwibuka ko bakinira ikipe ihatanira ibikombe kandi ngo nta rugamba rworoha.

Ati " Ubu mugiye kujya mu rugamba kandi urugamba nink’urundi.Iyi ni ikipe y’amanota atatu, ni ikipe y’ibikombe. Nimwe Rayon Sports, natwe turi hano ngo tubafashe guha ibyishimo abafana benshi bakunda iyi kipe."

Yunzemo ati "Amafaranga azajya aboneka yose azajya abanza kuri mwe. Ntabwo twatowe ngo twuzuze ibifu byacu. Abo turi kumwe baracyari bato, ntabwo rero dushaka kwanduza amateka yabo. "

Mu ijambo rye yakomeje kwitsa cyane kukugira Discipline ndetse asaba abakinnyi kurangwa nayo iteka

Ati " Icyo tubasaba ni Discipline. Nicyo kintu cy’ibanze na mbere y’uko ukina umupira cyangwa ukuza impano yawe. Ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi turahari. Tuzababa hafi, tuzakomeza kuganira."

Nyuma yaho ubuyobozi bwafashe umwanya buganira na buri mukinnyi ukwe, buri wese asobanura ibibazo afite, bubemerera kubikemura bahereye ku birarane by’imishahara n’amafaranga ya recruitment.

Imyitozo yo kuri uyu wa mbere yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi ariko banakora ku mupira gake gake. Kuri uyu wa Kabiri , Rayon Sports irakora imyitozo kabiri ku munsi. Baratangira saa moya za mu gitondo , bongere gukora nimugoroba.

Guy Bukasa abaha ikaze

Uhereye i bumoso hari: Ngoga Aimable Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports, Guy Bukasa, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Ndahiro Olivier , umubitsi wa Rayon Sports na Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere

Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri

Khalim ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol niwe ubu uri gukurikirana niba Rayon Sports ntacyo Rayon Sports yabura kiyifasha mu gukora umwiherero wayo wo kwitegura ’Sasion 2020/2021...Ninawe ubusanzwe muri Skol ufite inshingano zo kwita kuri Rayon Sports n’ibikorwa byayo

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports yababwiye ko Rayon Sports ari amanota atatu, ko kandi ari ikipe y’ibikombe

Mugemana niwe wasobanuriraga Jean Vital Ourega na Drissa Dagnogo

Inkuru bijyanye:

MU MAFOTO 80: Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura ’Saison’2020/2021

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo