MU MAFOTO 80: Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura ’Saison’2020/2021

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Rayon Sports iri mu mwiherero guhera ku Cyumweru, aho abakinnyi bari kuba mu Nzove, akaba ari naho bakorera imyitozo ku kibuga cya SKOL. Ni imyitozo batangiye nyuma y’amezi umunani badakandagira mu kibuga.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, yari iya mbere ku mutoza Guy Bukasa wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga, avuye muri Gasogi United.

Yagaragayemo abakinnyi benshi bashya uhereye ku munyezamu Bashunga Abouba waguzwe muri FC Buildcon yo muri Zambia, abakinnyi b’inyuma barimo Niyigena Clément waguzwe muri APR FC na Mujyanama Fidèle wavuye muri Heroes FC.Harimo kandi Balaide na Sadjati Niyonkuru bavuye muri Marines FC.

Umunye-Congo Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United, Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega wageze muri Rayon Sports atije na TP Mazembe.

Mu bandi bitabiriye imyitozo ya mbere ya Rayon Sports harimo Mudacumura Jackson ‘Rambo’ waguzwe muri Heroes, myugariro Habimana Hussein na Sugira Ernest wavuye mu mwiherero w’Amavubi kubera imvune.

Iyi myitozo ntiyagarayemo Sekamana Maximme na Nshimiyimana Amran banze kwitabira uyu mwiherero nyuma yo gupimirwa hamwe n’abandi Covid-19. Ibirarane baberewemo bya Recruitment nibyo byatumye batitabira uyu mwiherero ndetse ntibagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Umunyezamu Kwizera Olivier na kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, bari mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gihe abandi batagaragaye ku myitozo ya mbere harimo Cyiza Hussein ukiri mu Burundi na Oumar Sidibé wagiye iwabo muri Mali mu biruhuko. Azazana na Moussa Camara utegerejwe muri iyi kipe yahoze abereye rutahizamu.

Imyitozo yo kuri uyu wa mbere yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi ariko banakora ku mupira gake gake. Kuri uyu wa Kabiri , Rayon Sports irakora imyitozo kabiri ku munsi. Baratangira saa moya za mu gitondo , bongere gukora nimugoroba.

Abafana barimo Nkundamatch na Malayika banze kurara batabonye Rayon Sports yari yatangiye imyitozo nyuma y’amezi 8 yari ashize

Guy Bukasa yatangiye akazi ko gutegura abakinnyi ba Rayon Sports gutangira Shampiyona ya 2020/2021

Djamal Mwiseneza niwe uri kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports

Myugariro wo ku ruhande rw’i buryo, Iradukunda Axel w’imyaka 18...Uyu ni umwaka wa kabiri atangiye akinira Rayon Sports

Bashunga Abouba yatangiranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Buildcon FC yo muri Zambia

Umunyezamu wa Gatatu wa Rayon Sports, Adolphe

Rutahizamu Drissa Dagnogo

Nizeyimana Mirafa yagaragaje urukumbuzi yari akumbuye umupira

Blaise wavuye muri Marines FC

Mannaseh Mtatu wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka avuye muri Gasogi United yatangiranye n’abandi imyitozo nyuma yo kuva mu biruhuko mu mpera z’icyumweru twasoje

Tatoo ya Mtatu Manasseh

Myugariro wo ku ruhande rw’i bumoso bita kuri 3, Mujyanama Fidèle wavuye muri Heroes FC

Eulade, muganga wungirije wa Rayon Sports

Mugisha Gilbert mu kazi

Rudasingwa Prince ukina ataha izamu niwe mukinnyi wenyine wasigaye muri 10 bari bazamuwe mu ikipe nkuru bavuye mu bakiri bato ba Rayon Sports, abandi bazatizwa

Sugira Erneste ukirutse imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu, Amavubi yatangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’uko igihe yari yahawe na muganga cyo gutangira imyitozo kigeze

Myugariro Niyigena Clément waguzwe muri APR FC

Umunya-Côte d’Ivoire ukina mu kibuga hagati Jean Vital Ourega wageze muri Rayon Sports ayitijwe na TP Mazembe yatangiye imyitozo

Mudacumura Jackson bita ‘Rambo’ waguzwe muri Heroes...akina mu kibuga hagati

Myugariro Kayumba Soter

Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines FC

Calliopi, umutoza w’abanyezamu

Bishimiye kugaruka mu kazi


Axel na Adolphe bagereye rimwe muri Rayon Sports umwaka ushize bavanye mu Isonga FA

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo