Yashyinguwe mu modoka ye ya Mercedes Benz (Amafoto)

Tshekedi Pitso wo muri Afurika y’Epfo yashyinguwe mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nkuko yari yarabisabye umuryango we.

Mu myaka ibiri ishize, Tshekedi Pitso wari ufite imyaka 72 yatunguye umuryango we ubwo yababwiraga ko yumva yifuza kuzashyingurwa mu modoka ye yakundaga cyane.

Sefora , mwishywa we w’imyaka 49 yagize ati “ Yadusobanuriye neza ko igihe azaba amaze gupfa yifuza kuzashyingurwa mu modoka ye ya Mercedes Benz. Nk’umuryango we rero ntakindi twagombaga gukora uretse gushyira mu bikorwa icyifuzo cye.”

Pitso yashyinguwe mu gace ka Jozanashoek gaherereye i Sterkspruit aho uyu nyakwigendera yari n’umuyobozi ndetse akaba no mu ishyaka rya UDM (United Democratic Movement). Yashyinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Abaturanyi be barebye Pitso amanurwa mu mva, yashyizwe mu modoka ye aho gushyirwa mu isanduku isanzwe.

Afrik Magazine dukesha iyi nkuru itangaza ko yari yambitswe costume y’umukara, ashyirwa kuri Volant ndetse yambitswe n’umukandara usanzwe urinda umutekano w’uri mu modoka (ceinture de sécurité).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Benton

    Ariko ibi sakumiro mwamfuramwe,uyu numurengwe,gusa ikiriho harigihe imuntu ariko nabasigaye nabo bakaba barapfuye mumutwe,wowe ufite ubwenge nigute wafata igikoresho cyakwifashishwa ukagishyira mumva bikitwa ko ugishyishyuranye nuwapfuy Kandi cyakoreshwa nabasigaye

    - 31/03/2020 - 16:53
  • Ngabo

    Nihatari kbs

    - 1/04/2020 - 09:02
  • ######

    Unumuregwe arko nabasigaye sibazima nibicucu

    - 1/04/2020 - 10:29
  • ######

    Ubu nubusambo pe iyo ayisigira c abandi

    - 3/04/2020 - 12:36
Tanga Igitekerezo