US: Umwana w’imyaka 6 yarashe mwalimu we

Umunyeshuri w’imyaka itandatu yakoresheje imbunda ya nyina mu kurasa mwalimu we muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere, polisi muri leta ya Virginia yavuze ko uyu mwana yazanye iyo mbunda ya pistolet kw’ishuri iri mu gikapu cye.

Abigambiriye, uyu mwana yarashe mwalimu we, Abigail ’Abby’ Zwerner, bari mu ishuri kuwa gatanu. Polisi ivuga ko Abby yabashije gusohora abandi bana bakagera ahatekanye mbere y’uko nawe atabaza.

Uyu mwalimukazi w’imyaka 25 aracyari mu bitaro nyuma yo gukomereka.

Polisi ivuga ko kuwa mbere yavuganye n’uyu mwalimukazi, ndetse Steve Drew ukuriye polisi amwita “intwari”, kandi ko mu kiganiro bagiranye Abby kenshi yamubazaga uko abandi bana yigisha bari mu ishuri icyo gihe bamerewe.

Kuwa gatanu ahagana saa munani ku isaha yaho nibwo polisi yakiriye telephone yo ku ishuri rya Richneck Elementary School. Binjiye mu ishuri basanze umunyeshuri w’imyaka itandatu yafashwe n’umukozi w’ishuri.

Steve Drew avuga ko uyu mwana yarashe isasu rimwe kuri mwalimu we. Yongeraho ko uko kurasa “bitari impanuka, byari bigambiriwe”, kandi byabaye mu gihe Abby yariho yigisha.

Isasu ryaciye mu kiganza cye no hejuru mu gatuza, nk’uko Steve abivuga. Nyuma yakoze ibishoboka abana barasohoka, mbere y’uko nawe asohoka akagera ku nzu y’ubuyobozi bw’ishuri agatabaza.

Lowanda Sample-Rusk umwe mu babonye Abby aje gutabaza, yabwiye New York Times ati: “Yagize ati ‘hamagara 911, narashwe.’ Maze ahita yitura hasi.”

Undi mubyeyi yabwiye Washington Post ko kurasa kwabayeho ubwo uyu mwalimukazi yageragezaga kwaka iyi mbunda uyu mwana.

Imbunda yo mubwoko bwa 9mm Taurus niyo uwo mwana yajyanye ku ishuri arasa mwalimu we

Polisi ivuga ko yasanze iyi mbunda ku ntebe y’uyu munyeshuri, hamwe n’igikapu cye cyo mu mugongo, telephone igendanwa, n’igitoyi cyavuyemo isasu rimwe.

Steve Drew avuga ko mu ibazwa rya nyina w’uyu mwana basanze iyi ari imbunda yaguze byemewe n’amategeko akayibika mu rugo.

Uyu mwana utatangajwe umwirondoro, yajyanywe gufungirwa ahabugenewe ndetse ajya gusuzumwa kwa muganga, nk’uko polisi ibivuga, kandi ko izasaba uburenganzira bwo kumufunga by’agateganyo.

Polisi kandi ivuga ko ikomeje iperereza, ririmo kubaza ababibonye n’abandi bantu b’aho hafi.

Abategetsi bavuga ko mu gihe iri shuri – ryigaho abana bagera kuri 550 – rifite ibyuma bisaka ibyuma, buri munyeshuri uje kw’ishuri adasakwa.

Umwe mu babyeyi wagiye gufata umwana we nyuma y’ibi, yabwiye ibinyamakuru byaho ko imbunda ari “ikibazo gikomeye cyane muri iki gihugu”.

Iri shuri ryabaye rifunzwe iki cyumweru cyose mu gihe abanyeshuri n’ababyeyi “igihe cyo gukira” nk’uko uriya mupolisi yabitangaje.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo